Kelly Rowland yarokotse kurohama mu nyanja
Ubu nibwo yaririmba neza indirimbo bise “Survivor” ubwo yari akiri mu itsinda rya Destiny Child , uyu muhanzikazi w’umunyamerika muri iyi week end yarokotse impanuka y’ubwato bwazimiye bukaza kuboneka nyuma.
Rowland ubwo yetemberanaga n’inshuti ze mu Nyanja iri ahitwa New England (USA), ubwato bwabo bwataye inzira buburirwa irengero.
Nyuma y’amasaha 12 bushakishwa nibwo bwaje kuboneka.
Kelly Rowland yari yakodesheje ubu bwato ngo we n’inshuti ze bajye kwirebera ibifi binini cyane bita ‘baleine’ cyangwa “whale’ ariko icyari urugendo cyahindutse isanganya nkuko yabitangaje nyuma yo kuboneka.
Imiyaga myinshi n’ibihu bikomeye nibyo byabaye intandaro yo kubura no kujya aho butari buteganyije kwerekeza.
Umuyobozi w’ubwato niwe waje gutanga ikimenyetso ‘signal’ gito maze babasha kuboneka kure cyane aho bari baburiwe irengero.
Kugirango bubure ubu bwato bwari bwagize ikibazo nkuko byemejwe n’umwe mu bakora muri aya mato.
Nyuma y’amasaha 22 bari mu Nyanja harimo 12 bari baburiwe irengero, Kelly Rowland n’inshuti ze bongeye gukandagira ku butaka.
Inzira y’amazi umenya batazayisubira vuba.
TMZ
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yokoyoooo….,uwo mukobwa yarikumbabaza kuko ndamukunda cane,azaba nku Shira muri rithyme.yewe ndashimye ko yabonetse WA!!!.
Comments are closed.