Spain: 77 bapfuye 140 barakomereka mu mpanuka ya gariyamoshi
Umubare w’abahitanwe n’impanuka ikomeye ya gariyamoshi mu gace ka Galicia mu gihugu cya Esipanye umaze kugera kuri 77, abandi 140 bakomeretse mu gihe abagenzi bose hamwe bari 218 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Muri Espagne hahise hatangwa ikiruhuko cy’umunsi w’akababaro kuri uyu wa 25 Nyakanga
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru muri Esipanye, aravuga ko gariyamoshi yagenderaga ku muvuduko wikubye kabiri uwemewe.
Hari hashize imyaka 40 nta mpanuka ikomeye nk’iyi iba muri Esipanye ariko abayobozi birinze kugira icyo bavuga ku mpamvu zayiteje.
Ku busanzwe igihugu cya Esipanye, nk’uko byemezwa n’imwe mu banyamakuru ba BBC, Tom Burridge uba i Madrid, umutekano w’imihanda ya gariyamoshi wari wifashe neza.
Iyi gariyamoshi yakoze impanuka nk’uko bitangazwa n’umwe mu bashinzwe inzira za gariyamoshi, avuga ko yataye umuhanda muri km 3 itaragera aho yagombaga guhagarara mu mugi wa Compostela.
Kugeza ubu abantu 74 bahise bapfa n’aho abandi 140 nk’uko byatangajwe muri iki gitondo n’umwe mu bashinzwe ubuzima mu mujyi wa Galicia.
Hashyizweho abapolisi 320 bagomba gufatanya n’umucamanza kumenya icyateye iyi mpanuka, ariko Leta ya Esipanye yatangaje ko ari impanuka isanzwe nta gitero cyagabwe kuri iriya gariyamoshi.
Ricardo Montesco, umwe mu barokotse iyo mpanuka yatangarije radio Spanish Cadena Ser ko babonye gariyamoshi itaye umuhanda igatangira gushya, abagenzi nabo batangira kugerageza kwirwanaho basimbukira mu madirishya.
Abatabazi baracyagerageza gushakisha abandi baba bapfuye, imibare ikaba igeze ku bantu 77 n’ubwo hari ibitangazamakuru bimwe na bimwe birimo kuvuga ko bamaze kuba 78.
Aha muri Esipanye si ku nshuro ya mbere habaye impanuka ya gariyamoshi; mu 2006 gariyamoshi ihuza imijyi yakoze impanuka ahitwa Villada ihitana 6, muri uwo mwaka 43 baguye mu mpanuka nk’iyo mu Mujyi wa Valencia.
Muri Kamena 2003 abantu 19 bishwe n’impanuka ya gariyamoshi 2 zagonganye abandi 40 barakomereka mu gace ka Chinchilla, naho mu 2002 gariyamoshi 2 zaragonganye ahitwa Tarragona, abantu 4 bahita bapfa abandi 80 barakomereka.
Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Mariano Rajoy uvuka mu gace impanuka yabereyemo ejo yahise akoranya inama y’abaminisitiri igitaraganya.
Kuri uyu wa Kane agomba kujya gusura ahabereye impanuka, akaba yatangaje akababaro yatewe n’iyi mpanuka agira ati “Ndashaka kuvuga akababaro kanjye no kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’impanuka iteye ubwoba yabereye Santiago.”
BBC
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW