George Bush yogoshe umusatsi awumaraho
Uwahoze ari Perezida wa Amerika George H W Bush yogoshe umusatsi wose awumaraho mu rwego rwo kwifatanya n’umwana ufite indwara ya kanseri yo mu maraso yitwa leukaemia ituma umuntu agira uruhu rutagira ubwoya.
Umwe mu bashinzwe umutekano yaje kubona umwana muto w’imyaka 2 wabuze umusatsi we kubera indwara ya kanseri abigeza kuri uyu mukambwe wahoze ari Perezida wa Amerika.
Ibi byaje kubabaza cyane George Herbert Walker Bush ubu ufite imyaka 89, bituma kuri uyu wa gatatu yiyogoshesha umusatsi wose awumaraho ku mutwe we ngo yifatanye n’uyu mwanya nkuko inkuru ya AP ibitangaza.
George Bush yiyogoshesheje nyuma yo kubona abashinzwe ku murinda bose biyogoshesheje bamaraho nabo bifatanya n’uyu mwana.
Izina ry’uyu mwana watumye uburwayi bwe bukora ku mpuhwe za Bush, ryagaragajwe nka Patrick.
Mu myaka 60 ishize George Bush n’umufasha we Barbara bapfushije umwana wabo w’ubuheta Robin wari ufite imyaka 4 azira indwara ya leukaemia.
Kubwo gushakira inkunga uyu mwana Patrick ngo avuzwe, urwego rushinzwe umutekano rwashyizeho umurongo wa Internet wo gukusanyirizwaho inkunga.
George Bush, akaba se wa Perezida wacyuye igihe muri Amerika George Walker Bush, aherutse mu bitaro aho yari yagiye kwivuza indwara zo mu buhumekero.
Uyu musaza akaba ari Perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva mu mwaka wa 1989-1993.
Ubuyobozi bwe bwaranzwe n’intambara za hato na hato cyan cyane intambara ya Koweit na Irak n’izindi zaguyemo abatari bacye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
YOOO BURYA BUSH NUMWANA MWIZA SINARINZIKO AKUNDA ABANA
ko mbona Atari we!?
LIE!
Uyumuntu akundabana kabisa
yayaya!kuki se ashaka inkunga afite make?
Sha iyi ndwara iragatsindwa gusa yahitanye cousin wange nakundaga,kariya kana Imana igafashe gakire
ndabona ari hatari
Imana ibagenderere.
ABAZUNGU NABANYAMITWE, YAMUFASHIJE KWAFITE MENSHI
Comments are closed.