Digiqole ad

Akarere ka Gasabo kizeye kuza mu myanya y’imbere mu mihigo

Nyuma y’uko Akarere ka Gasabo kaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere y’umwaka ushize, ubu abayobozi b’Akarere bashingiye ku bikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere bagezeho muri uyu mwaka ngo bizeye noneho kuza mu turere twa mbere.

Abatekinisiye bari kubaka inzu ya OPCOM basobanurira Mayor uburyo inzu iteye.
Abatekinisiye bari kubaka inzu ya OPCOM basobanurira Mayor uburyo inzu iteye.

Ibi abayobozi b’Akarere babitangaje tariki 23 Nyakanga ubwo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yasuraga aka Karere kugira ngo yirebere aho bageze besa imihigo bahize imbere y’Abanyarwanda bose dore ko n’inkera yo kumurika ibyagezwe mu mihigo yegereje.

Muri urwo ruzinduko, Ndayisaba bamujyanye mu Murenge wa Gisozi n’uwa Ndera bamwereka ibikorwa bitandukanye birimo inyubako nshya z’ubucuruzi z’irimo kuzamurwa n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Ndayisaba amaze kureba ibikorwa birimo kuzamurwa by’umwihariko amazu y’ubucuruzi yatangaje ko yishimiye izi nyubako uburyo zubakwa n’Abanyarwanda kandi bagaha akazi Abanyarwanda.

Yemeza ko mu myaka ibiri iza izi nyubako zizaba zatangiye kubyarira umusaruro abaturage n’igihugu muri rusange.

Willy Ndizeye umuyobozi w’Akarere ka Gasabo warimo yereka Fidel Ndayisaba aho ibyo yahize abigejeje nawe yatangaje ko ibikorwa remezo n’amazu birimo kubakwa bizafasha abahaha kubona ibyo bifuza byose batiriwe bazenguruka henshi.

Yagize ati “Icyizere kirahari kuko izi nyubako zose ni iz’ubucuruzi kandi abantu bacuruza ibintu byinshi ku buryo twizera ko buri muntu wese uzajya uza hano azajya ahava ahakuye icyo yashakaga cyose.”

Ubuyobozi bw’imirenge ya Gisozi na Ndera bwasuwe bwo bwemeza ko ibi bikorwa hari icyo bizatanga ku bukungu, kuko uretse no gukemura ikibazo cy’aho abantu bacururiza, bizanafasha mu guhanga imirimo mu Karere ka Gasabo.

Ahagiye kubakwa irindi soko mu murenge wa Ndera naho umuyobozi w'umujyi wa Kigali yarahasuye.
Ahagiye kubakwa irindi soko mu murenge wa Ndera naho umuyobozi w’umujyi wa Kigali yarahasuye.
Imwe mu mazu ari kubakwa ya koperative OPCOM
Imwe mu mazu ari kubakwa ya koperative OPCOM

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
Photos/DS Rubangura

0 Comment

  • Akarere ka Gasabo ni gakore urugendo shuli mu karere ka Kicukiro kakigireho ,ubu Kicukiro harasirimutse hose hari imihanda mizima ku buryo iterambere ryahajya mu buryo bwihuse,Gasabo nta mihanda mizima ibayo reka dutegereze turebe ko uyu mwaka Mayor wa Gasabo n’abandi bafatanije hari ikintu kizima bazatugezaho(ibikorwa remezo).

  • Wapi Kabisa, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buradusebya. bufite resources zihagije ariko services zabo zirarwaye.

  • Mayor wa GASABO ni hatari ngo azambura ubutaka abatabukoresha???(ABATURAGE NIBABIKANGURIRWE MBERE NAHO KUBAKANGA SIBYO)
    Nonese nibabukoresha bwo ibyo bazabukuramo bizagera ku isoko binyuze he?imihanda seeee;Imashini zihinga seee;gusa nanabanze avugurure imitangire ya service mukarere nibwo nibindi tuzizera ko byakunda:KUYOBOZA AHANTU(IBIRO RUNAKA) MU KARERE UGOMBA KUMARA NIBURA AMASAHA 3 WABUZE UWO UBAZA BANYURANWAMO GUSA(RECEPTION ZERO 0%)

  • KAJISHO IBYO UVUZE NIBYO PE?AHUBWO NIBABA N’ABANYUMA BAZABA BAGIRA IMANA BAKWIYE KUBA ABA 0.BAZAKORE INGENDO SHURI KOKO KICUKIRO KUKO BARADUSIZE.

Comments are closed.

en_USEnglish