Digiqole ad

Knowless andusha ‘stage’ nkamurusha abafana – Riderman

Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3 aratangaza ko n’ubwo abahanzi bose bari mu irushanwa uko ari 11 bashoboye kandi bafite amahirwe angana, asanga Knowless yaramurushije gutegura urubyiniro ‘stage’ ariko nawe akamurusha gushimisha abafana.

Riderman
Riderman

Riderman ari mu kiganiro Evening Drive kuri Radio 10 yiyemereye cyane ko umuhanzikazi Knowless amurusha cyane gutegura ‘stage’ ye.

Yagize ati “ariko nanjye bose mbarusha abafana, guhera i Rusizi nerekanye ko mfite abakunzi benshi pee!!kuko bambaye hafi bishoboka n’abantu bose barabibonye, ariko k’urundi ruhande ndemera ko Knowless yandushije imitegurire ya ‘stege’ ye”.

Knowless we siko abibona kuko yaje kunga mu ijambo rya Riderman agira ati “Ubwo wemera ko nakurushije ‘stage’ nibyiza, ariko kuvuga ko waturushije abafana njye aho ntabwo nemeranya nawe, kuko ntabwo abafana bari hariya ari wowe gusa babaga bafana, kuko bishimiraga umuhanzi wese wabaga abashimishije.

Knowless ati “Ko Mc Anita yasabye abantu kuzamura amatelefone yabo hazamuye bangahe?ntabwo bivuze ko kuba wajya hariya ugashimisha abantu bose bagutora, rero njye ndumva ari ugutegereza abacampanza”.

Knowless ngo abarusha 'stage'
Knowless ngo abarusha ‘stage’

Abahanzi Knowless na Riderman ni bamwe mu bahanzi bamaze kwitabira iri rushanwa kenshi, Riderman inshuro 3 Knowless ebyiri, bombi bahabwa amahirwe yo kuba baryegukana.

Knowless niwe muhanzi w’umukobwa wenyine uri guhatana n’abagabo 10, ibi kuri bamwe ngo ni amahirwe akomeye cyane kuko agaragaza no kwitwara neza.

Riderman ariko yagiye agaragaza koko ko akunzwe cyane kuko mu gihe aba aririmba umurindi mu bafana uba ari wose ndetse ugaragarira buri wese cyane.

Riderman nawe ngo abarusha abafana
Riderman nawe ngo abarusha abafana

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kubwanje bose barakoze pee ako knowless niyemereko riderman aruwambere mulakoze

  • ari ko irushanwa si ugutegura stage muhungu wanjye !!! irushanwa nugushaka ukunzwe nabafana!! hakurikijwe ikigenderewe ntiyakagutsinze

  • Rwose uriya mwana w’umukobwa knowless yarakoze cyane Primus Guma Guma Super Star 3 bayimuhe ayitware arayikwiriye peee!!!naho abo basore babe baretse bategereze ubutaha.

  • sinatungurwa cyane nuko Knowless yatunganya neza stage ye kuko rwose nibundi ni umwari!!kdi umwari aragwa ni isuku,gushyira ibintu ku murongo….kdi ararimba akanaberwa cyane.none se nibyo biri mubyo bazatangira igihembo ra!!!!!!!!noneho nibashyiremo ibyiciro nkuko batoranya ba MISS or MRS bamugire MISS Photogenic hanyuma Riderman abe MRS public!!byorohe

    • umbaye kure ngo ngukore mu ntoki!!!!!!!!!!!!!

  • ndumva aho murimo guca urubanza rutari urwanyu kukom umunsi urahari ariko ngewe ndabona riderman arimo kwishuka cyane

  • Public iba yaje hariya nimwe nibabantu batagira akazi ahanini twita abana bumuhanda. So ibintu knowles yateguye , ntago byari gutuma harumuntu numwe usimbagurika kuko byaragahebuzo. Burumwe yabaga afite amatsiko yikiri bukurikireho rwose! Kandi ntimwirengagizeko iriya itariyo piblic ikunda muzika gusa ahubwo ababa batahageze aribo ibihumbi nibihumbi rwose.

  • Gusimbutsa abantu utaririmba se byo bishatse kuvugiki?? Ukunzwe nge mbona aruwatowe nabaturage benshi rwose!! Naho gusimbuka kwabantubyo, rider man niko yahoze kuva nomuri gumaguma yambere. So iyo niba ariyo turufu rero wapi! Kuko abantu baba bitabiriye gmgm abenshi nibabandi bahorana amapantalo bakenyereye munsi yikibuno, babandi bakunda nyine ababaririmbira za horoo!!!! so ndibwira bralirwa niba aricyo igendereye ntiyakabaye yarashyizemo ba christopher, ba knowles,nabandi barimo batanga umuziki unoze, kandi ufite ubutumwa tu.! So ngendutanga igikombe nagiha Butera knowles kuko arabikwiye pe

  • ubundi se kwirirwa uvuga ngo ufite abafana habenshi hari abo wabyaye?

  • Njye mbona abafana ba RIDERMAN bazagaragara nyuma yo kubona uko yatowe naho bariya bana batumura ivumbi sibo bafana b’ukuri! Knowless niba amurusha stage akazamurusha no gutorwa kuri messages zoherezwa nta marangamutima arimo kandi koko hahembwa uwakoze !!

  • stage se ni ibiki ni decoration turi muri marriage?Riderman akwiye intsinzi nkuko izina rye ari gatsinzi ribivuga.naho abashaka decoration ya stage bajye bajya muri centre culturel.bongo?

  • Riderman genda urarenze

  • Knowless courage turagushyigikiye!!!!!Imana izakugende imbere wegukane Guma Guma 3!!!

  • Hahahahaha Birasekeje! Uwo knowless asigaye yigereranya na Gatsinzi Lol! HAma hamwe nta rutugu rwasumbye ijosi wowe ninganzo ngari musubize amerwe mwisaho kuko Rider man atanagitwaye Kubwanjye nagiha Sendeli! Uti nabarushije Stage hahaha kuko washakaga kurangaza abafana ngo twirengagize ijwi ryawe ribiiiii nyine Birabababaje gusa!

  • Mureke BUTERA agitware kuko yariteguye
    kandi aririmba neza pe!

  • ariko se nka kiki buriya ni muzima?umuntu ubyina ngo rusake se wamushyigikiramo iki?rider man ntazigerereranye na KNOWless kuko KNOWLESS aramurenze haba mu ijwi ryiza ‘ubuhanga,stage nziza,ubwiza!ese ujya ureba uko GASTINZI areshya?

    • hahahahahahahha ngo knowless arusha ijwi ryiza riderman?ubuhanga buhe? auto tune? ubwiza se buhe? hari ahantu uzi umungu ahatanira ubwiza n umukobwa? hahahahahahaha kalisa we uziko rider akubye kabiri uburebure knowless? niyo yakwambara inkweto ndende gute.. sha wowe ka nkureke ntago uzi NORESI

    • UBwiza???? Singusetse kuko wasanga aho ku murenge aho utuye abakobwa Nka Knowless ubabonamo amazuba ariko kuritwe ntabwo tubona… sukumunga ko ari mubi ariko ntashamaje rwose! Ibijyanye n ijwi nta mpaka kuko nariri ubwite arabizi ko aririmba amajwi atandatu atandukanye! Peace

  • Knowless nimumuhe igikombe cyangwa tuve kuri Primus. Naba na we araririmba…Ahubwo Hip-hop bazayice mu Rwanda!!!!si umuziki w’Abanyafurika ni ukuri kw’Imana!

  • ndumva aho murimo guca urubanza rutari urwanyu kukom umunsi urahari ariko ngewe ndabona riderman arimo kwishuka cyan

  • ndumva ahomurimo guca urubanza rutari urwanyu kuko umunsi urahari ariko imana niyo ibii ngewe ndabona knowless wishukA RIDERMAN AZAYITWARA KBS

  • Knowless,akwiye igikombe kuko indirimbo ze zifite msgs zifatika, naho Riderman yihangane. Rusake se ni iki?

  • Mbona ko Guma Guma bafite strategies zihariye utamenya agakino kabo. Riderman ntuzatungurwe no kudatwara iyi award kuko Guma Guma igukeyeneyemo public y’umwaka utaha. Even kmowles nawe ashobora kutakibona. Dat’s ma view!

  • Knowles ndagushyigikiye ntucike intege uracyari uwa mbere tukurinyuma

  • knowless courage kbsa urarenze ni the Ben wabivuze ndayikuye ingofero kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish