Digiqole ad

Gicumbi: Bishimiye ko Umuvunyi yabasuye akabakemurira ibibazo

Umuvunyi mukuru Aloyisie Cyanzayire kuwa mbere tariki 27 Gicurasi mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe guhugura abaturage nogukemura akarengane yari mu karere ka Gicumbi aho yakemuye bimwe mu bibazo yabajijwe n’abaturage.

Aloysie Cyanzayire i Gicumbi
Aloysie Cyanzayire i Gicumbi

Madamu Cyanzayire yabanje mu mirenge ya Byumba na Kageyo, aha Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yatangiye asaba abaturage kugeza ibibazo byabo bitakemutse ku Umuvunyi ariko ko batahirahira bamubeshya.

Nyuma yo gusobanura ku cyamuzanye, aho yavuze ko inshingano z’urwego ayoboye za mbere ari ukurwanya ruswa n’Akarengane, Umuvunyi mukuru yakiriye ibibazo by’abaturage. Benshi bagaragaje ko bari bamutegereje bamubaza ibibazo byerekeranye n’akarengane bibazaga aho bazabijyana nkuko babigarukagaho.

Umwe mu basaza b’intege nke wari wiyiziye ariko, yasabye umuntu kumuvugira ikibazo cye cy’uko igice cy’ubutaka bwe bacyubatsemo inkambi ya Gihembe ntabone ingurane. Umuvunyi mukuru akaba yahise asaba abakozi bazanye kugikurikirana bakamuha raporo bidatinze.

Uyu musaza nawe yabajije iby'isambu ye
Uyu musaza nawe yabajije iby’isambu ye

Umukecuru Mukamushengezi Patricia yareze umuyobozi w’Akagali wamwatse icyemezo cye cy’ubutaka kandi yari agiye kujya mu butabera kujuririra imyanzuro atishimiye, Umuvunyi yahise asabira abayobozi bari aho ko uwo mukecuru asubizwa icyemezo cye nta mananiza kandi akabimenyeshwa.

Iki cyumweru cyahariwe kurenganura abaturage cyitabiriwe n’abaturage benshi gusa ibibazo byiganje byari iby’abantu basheshe akanguhe, nubwo bamwe basangaga ibibazo byabo bitakagommbye gushyikirizwa Umuvunyi mukuru.

Ikindi cyagaragaye nuko ibibazo byinshi bishingiye ku butaka, keretse umwe wavuze ko afitanye ikibazo na banki ya BRD gusa nawe yemerewe n’Umuvunyi ko agomba kumuha gahunda we nyiri ubwite ndetse n’ubuyobozi bwa BRD maze kigakemurwa byihuse nta karengane kabayemo.

Abaturage bari aho bashimishijwe ‘ibisubizo bahawe kuko uwo bitakemukaga, bamutangarizaga aho agomba gushyikiriza ikibazo cye, maze bagakoma amashyi y’ibyishimo ku gisubizo babaga bahawe n’Umuvunyi wari wabasuye.

Abaturage bari benshi
Abaturage bari benshi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish