Digiqole ad

Film ya Horeur iri gukinwa bwa mbere mu Rwanda

Umubare w’amafilimi akorwa mu Rwanda uracyari muto cyane ugereranyije no mu karere, biterwa n’ubucye bw’ibikoresho, abakinnyi (acteurs), abazitunganya (producers), abazandika…nyamara ariko filimi ni kimwe mu bintu bishobora kuzamura ubukungu ukurikije uburyo abantu bazikunda.

Mani Martin bafashe mu maso akina iyo filimi
Mani Martin bafashe mu maso akina iyo filimi

Mu Rwanda hamenyerewe filimi zo mu bwoko bwa ‘Drama’, izisekeje, izivuga ku mateka n’izindi zidasaba amikoro menshi. Ubu hari abatangiye kugerageza gukora filmi zidasanzwe zikinwa mu Rwanda. Horreur/Horror movies.

Iyi ni filimi iteye ubwoba (Dramatic Horror) iri gutunganywa na Shyaka Olivier Rosh w’imyaka 24 ukorera muri Almond Tree Films.

Iyi Film iri gukinwa ubu yayise “ The Wooden Secret” ikazaba ikoze mu buryo budasanzwe mu Rwanda. Uyu musore avuga ko amaze imyaka ibiri ayitegura harimo umwaka yamaze mu mahugurwa yahuriyemo n’abandi bahanga mu gutunganya izo film.

Shyaka avuga ko abamuhuguye muri ayo mahugurwa barimo abari ku rwego rwo gutwara Oscar Awards nka James  Bertand Longley wakoze  film  izwi  cyane  ku  isi  “Iraq  In  Fragments”.

Iyi filimi nyarwanda yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba yafatiwe amashusho mu mpera z’ukwezi kwa Mata ubu ikaba iri gutunganywa muri studio ikazasohoka mu mpera z’ukwezi kwa munani uyu mwaka.

Mani Martin umenyerewe muri muzika gakondo nyarwanda, niwe mukinnyi w’ibanze muri iyi filimi. Shyaka Olivier nyiri filimi yemeza ko Mani Martin usibye impano ya muzika we yamusanganye n’impano ikomeye yo gukina filimi.

Ati “ Mumwitege muri filimi iteye ubwoba bwa mbere y’inyarwanda”.

Usibye Mani Martin harimo n'umuhanzi Ras Kayaga (wifashe ku kananwa)
Usibye Mani Martin harimo n’umuhanzi Ras Kayaga (wifashe ku kananwa)
Intore Massamba (iburyo) nawe azagaragara muri iyo filimi
Intore Massamba (iburyo) nawe azagaragara muri iyo filimi
Shyaka Olivier, ku myaka 24 niwe wa mbere uri gutunganya filimi ya horror mu Rwanda
Shyaka Olivier, ku myaka 24 niwe wa mbere uri gutunganya filimi ya horror mu Rwanda

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Horreur/horror mu Rwanda ni ikintu twamenye, twabayemo live kandi gikabije. Muragikina mute ngo bibe byaba credible? Film ibe yaba ifite gutuma wibaza ubuhanga ikoranye? Ese iriya confiture Mani Martin yisize mu maso ni yo izatera abantu ubwoba?

  • NIBAGIRE VUBA TUYIGURE

  • nibagire vuba ahubwo se umuntu yabageraho gute ngo abafashe? bajye bamenya ko hari abantu tuibitseho ubushake nubuhanga bwo gukina film.
    turiteguye arko producer agerageze kbsa yerekane ikosora natwe twemere ko dufite sinema ikomeye ibindi bihugu byaradusize

  • yewee! nibayitunganye bwangu tuyirebe! turabashyigikiye pe! Gerry, we wipinga ibyo utarabona! uhise wihutira kwinjira mu bya confiture ngo MANI Martin, yisize, yisiga confiture se ni amavuta? cg iwanyu niyo mwisiga sha?!!! mujye mushima ntimukabe ingayi! ngo UGAYA INTWARI Z”IWANYU BUGACYA WIBUKA!

Comments are closed.

en_USEnglish