Uko PGGSS III yagenze i Nyanza. Amafoto
Tubanze tubabwire ko iri rushanwa ushobora gukomeza kurikurikirana LIVE iyo ryabaye kuri pggss3.umuseke.com (Hano hari Live Coverage yo kuwa gatandatu)
Nyuma yo kubera mu Karere ka Rusizi , n’Akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013 PGGSS III yari igeze mu Karere ka Nyanza.
Abakunzi ba muzika Nyarwanda bakaba bakubise buzuye aho baje kwakirana ubwuzu abahanzi bakunda, kandi bafite n’inyota yo kubona urwego bagezemo, abandi bakaba bashaka kubabona n’amaso kuko haba hari ababumva kuri Radiyo batarababona amaso ku maso.
Icyo gitaramo kikaba kigiye kwitabirwa n’ abahanzi 10 aho kuba 11 nk’uko byakagombye kubera umuhanzi Mico the Best utabashije kwitabira kubera uburwayi bwa Malariya.
Igitaramo gitangijwe na Tombola y’ukuntu abahanzi bagomba gukurikirana kuri Stage, iyo tombora ikaba igenze itya:
- Kamichi
- Urban Boys
- Bulldog
- Sendeli International Hit
- Knowless
- Christopher
- Danny
- Fireman
- Dream Boys
- Riderman
Uko aba bahanzi bakurikiranye kuri ‘stage’ guhera kuri Kamichi wafatanyije na Gisa cy’Inganzo kugeza kuri Riderman wasoreje abandi ari kumwe n’igisumizi kigenzi cye M Izzo, bagaragaje imbaraga nyinshi kurusha izo bagiye bakoresha mu turere bahereyemo, aho binagaragara ko abantu bagenda biyongera cyane kubera uburyohe bwa muzika ya bano bahanzi.
Abatuye i Nyanza bazwiho kuba abafana ba Rayons ntibanahwemye kandi kugaragariza urukundo umuhanzi wiyamamaza mu izina rya Rayons Sport ariwe Eric Sendeli, wari waje yitwaje abafana be babiri basanzwe bamenyerewe muri sinema nyarwanda barimo Nzovu, bakaba baranejeje cyane abari aho.
Iki gitaramo cyabereye kuri sitade ya Nyanza kikaba gisojwe ahagana Saa moya z’umugoroba aho umuhanzi Riderman yafatanyije n’abandi bahanzi bose bari kumwe mu marushanwa gusimbuka bajya mu kirere mu njyana ya Riderman yitwa Bomboli Bomboli, ku buryo abari bitabiriye icyo gitaramo bose batashye batangaza ko umwanya ubaye muto kuko bari bagifite inyota yo gutaramana n’abo bahanzi.
Dore uko iki gitaramo cyagenze ku mafoto, na bimwe byaranze abakitabiriye :
Kamichi abafana be bamwakiriye bazamura amaboko bose
Kamichi yaryohewe n’ubushyuhe abafana be bafite, yikura ishati
Urban-boyz-mbere-yuko-baririrmba-gato.
Urban-Boys-babwira-abafana-ngo-amaboko hejuru
Ama-G aje gufasha-Urban-Boyz-mundirimbo-bakoranye-bise-ibitenge
Bulldog-yakiriwe-nimbaga-nyinshi-y’abanyenyanza-imwishimiye cyane
Bull-Dog-hagati-na bagenzi-be-bamufasha kuri stage
Bull-Dog-abwira-abakunzi-be-ati-mwandike-2-mwohereze-kuri-4343
Sendeli n’ababyinnyi be bakamejeje kuri scene
Sendeli mu bafana b’i Nyanza
Sendeli abafana bararyohewe bashaka kumuterura
Knowless yinjira yakiranywe ibyishimo bidasanzwe
Knowless mu njyana ze ziryohera benshi yari yazivuye imuzingo
Knowless na Kamichi barasimbutse karahava mu njyana ya Rukuruzi
Anita na Tino nibo bakiyoboye ibi bitaramo bya Guma Guma
Araceza umuziki n’umwana mu mugongo
Primus ku giciro gito abasore baramanura ivumbi
Iki cyapa kinini cyari gitwawe n’abafana ba Knowless
Danny nanone yishimiwe cyane n’abafana ageze kuri Stage
Danny na Titi umufasha kuri stage Bati Mudutore igikombe tukibazanire i Nyanza
Fireman nyuma y’impanuka yagarutse yambaye mask
Yaje kuyivanamo maze abaha ‘imirongo’ karahava
Jay C bafatanya we yasimbukaga akava hasi
Dream-Boyz nabo baje barimbye cyane bakiranywe ibyishimo byinshi n’abafana
Dream-Boyz bati andika 1 wohereze kuri 4343
Aba bahungu bazwiho kwitwara neza cyane kuri stage no kubyina ntiboroheje
Riderman hirya yariho yishyushya ngo aze asoze neza
Ahageze ibintu byacitse abafana barasara
We na bamwe mu bari mu irushanwa baje kumufasha basoreza ku ndirimbo Bomboli Bomboli ikunzwe cyane na rubanda nkuko byagaragaye.
Photos/P MUzogeye
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW