Month: <span>June 2012</span>

Rayon Sport nyuma y’igihe kinini yabashije gutsinda Kiyovu

Mu mikino ibanza ya 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, MTN Peace cup, umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuzaga Kiyovu Sport yari yakiriye Rayon kuri Stade Amahoro waje kurangira Rayon itsinze Kiyovu igitego 1 – 0. Uyu mukino wagiye kuba nyuma y’igihe kinini Rayon Sport idakoraho ku bakuba bayo b’ibihe byose b’i Nyamirambo Kiyovu Sport. Mu mikino […]Irambuye

Urutonde: Indirimbo 100 z’ibihe byose zakunzwe ku Isi inyinshi ni

Abahanga batandukanye muri muzika, ndetse n’abakunzi ba muzika ku Isi bagiye begeranya urutonde rw’indirimbo zishobora kuba zarakunzwe n’imbaga y’abantu benshi ku Isi, maze hasohokamo urutonde rw’indirimbo 100 ubona hasi aho. Nyinshi muri izi ndirimbo ziganjemo indirimbo zo mu myaka y’ 1960, 70, 80 gutyo. Ziganjemo indirimbo zo mu bwoko bwa Rock, Blues na Jazz. Zikundwa […]Irambuye

"Nabonye Leta ya Congo nta bushake ifite mu gukemura ikibazo

Kimihurura, 21/6/2012 – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kane imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko yabonye Leta ya Congo Kinshasa nta bushake bugaragara ifite bwo kurangiza ikibazocy’intambara mu burasirazuba bwayo. Ministre Mushikiwabo wari i Kinshasa kuwa mbere tariki 18/06 ku kibazo cy’intambara muri burasirazuba bwa Congo, yabwiye Abadepite b’u Rwanda ko […]Irambuye

Prof. Esron Munyanziza yashyinguwe kuri uyu wa 20/06/2012

Prof. Esron Munyanziza wigishaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba yarapfuye ku wa 18 Kamena 2012 azize urupfu rutaramenyekana kugeza n’ubu, yashyinguwe kuri uyu wa 20/06/2012 mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye ahari abantu benshi cyane baje kumusezeraho . Abantu benshi bari baganiriye na we amasha make mbere y’uko apfa bavuga ko nta […]Irambuye

Umuco wo Kuraguza

Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo aricyo cyose,guhiga,ku rugamba,gukora ubukwe n’ibindi cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye;bagombaga kubiraguriza kugirango bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi,bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugirango bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi. Kuraguza rero bikaba byarafatwaga mu gihe cya kera nko kubaza,cyangwa se gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere kugirango umenye niba […]Irambuye

Yizeye gukira indwara yafashe uruhu rwe

Umugabo witwa  Chandra Wisnu wafashwe n’utubyimba(tumors) twinshi twuzuye uruhu rwe nyuma yo guhura n’inzobere mu kuvura indwara  z’uruhu yizeye gukira. Uyu mubyeyi (papa) w’abana 4, ukomoka mu gihugu cya Indonesia muri Aziya, agerageza guhisha isura ye apfukamo ibitambaro kugirango adasekwa nabo bahuye bose. Chandra w’imyaka57, atangaza ko utu tubyimba twatangiriye mu maso igihe yari afite […]Irambuye

Nyanza: Umugabo yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 14

Mvuyekure Amiel w’imyaka 48 utuye mu murenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya ku gahato umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu rugo abamo nk’umwinjira. Abisobanura muri aya magambo: “Mu rugo hari umushyitsi wari udusuye mu ijoro abonye butangiye kwira ansaba ko muherekeza ngo atahe. Nasubiye […]Irambuye

Rubona: Ahahoze ISAR ubu ni RAB Abashinwa muri gahunda yo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi Rwanda Agricultural Board ishami ryo mu majyepfo ahahoze hitwa muri ISAR-Rubona, ni ikigo kigamije guteza imbere ubushakashatsi ku bihingwa bitandukanye hagamijwe kongera umusaruro. Ugeze ahari ibikorwa bya RAB i Rubona ubona ko bakorana ubuhanga koko, uhasanga ikigo cy’Abashinwa kigamije guteza imbere ubuhinzi harimo n’ubw’ibihumyo by’umwihariko. Ariko kandi igitangaje ni […]Irambuye

China: Didier Dorgba amaze gusinya muri Shanghai Shenhua

Rutahizamu w’ikipe ya Les Elephants ya Cote d’Ivoire Didier Drogba yemeje kuri uyu wa gatatu mu gitondo ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice mu ikipe ya Shanghai Shenhua yo muri Chine. Ku myaka 34 y’amavuko yatangaje iyi nkuru ku rubuga rwe aho yagize ati: “ Nishimiye kubamenyesha ko nasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice n’ikipe ya […]Irambuye

Hosni Mubarak wayoboye Misiri bugufi y'urupfu

Uyu mukambwe w’imyaka 84 amerewe nabi cyane (clinically dead) nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri nijoro nyuma yo kwihutishwa mu bitaro avanywe muri gereza kubera guhagarara k’umutima nkuko byemezwa na n’ibiro ntaramakuru bya Misiri, MENA Uyu mugabo ari hagati y’urupfu n’umupfumu kuko byatangajwe ko ari “clinically dead” aho umutima n’itembera ry’amaraso byose biba byahagaze, ariko ataranogoka. […]Irambuye

en_USEnglish