Digiqole ad

China: Didier Dorgba amaze gusinya muri Shanghai Shenhua

Rutahizamu w’ikipe ya Les Elephants ya Cote d’Ivoire Didier Drogba yemeje kuri uyu wa gatatu mu gitondo ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice mu ikipe ya Shanghai Shenhua yo muri Chine.

Asize ahaye Chelsea igikombe cya Champions Ligue itari yarigeze itwara/Photo AFP
Asize ahaye Chelsea igikombe cya Champions Ligue itari yarigeze itwara/Photo AFP

Ku myaka 34 y’amavuko yatangaje iyi nkuru ku rubuga rwe aho yagize ati: “ Nishimiye kubamenyesha ko nasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’igice n’ikipe ya Shanghai Shenhua FC, nzajya muri Shanghai mu kwezi kwa karindwi”.

Iyi kipe yemereye kuzajya ihemba Drogba amadorari 314 000 USD mu minsi irindwi gusa. Drogba asanze muri iyi kipe Nicolas Anelka bahoze bakinana mu ikipe ya Chelsea.

Didier Yves Drogba Tébily agiye muri iyi kipe yigurishije nyuma yo kurangiza amasezerano na Chelsea, ikipe asize ahaye igikombe cya Champions Ligue bwa mbere mu mateka yayo.

Drogba yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 1998 mu Ubufaransa mu ikipe ya Le Mans, ajya muri Guingamp, ajya muri Marseille, ahava ajya muri Chelsea aho yatsinze ibitego 100 mu mikino 226, akaba ahavuye yerekeza mu mujyi wa Shanghai.

Uyu mugabo wavukiye i Abidjan akoherezwa mu Ubufaransa afite imyaka itanu, yashakanye na Diakité Lalla umunyaMali bahuriye i Paris bafitanye abana batatu.

Source: Eurosport

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • bravo kuri rutahizamu w’isi kdi arabizi,komeza wirire kuruwo mutungo w’africa.”BIVA IWANYU”

  • Urumuntu w’umugabo cyane jya kwishakira amasaziro!!!

  • Didier Drobga uri umugabo cyaneeeeee igenderekabisa Chelsea usize uyikoreye byiza byinshi,jya gusaza neza urya cash z’umwuga wawe man.Ndizerako nta complain bakuzanaho car t’s bien fait et c’est a la fin aussi de ton contrat.Bye bye ntabwo tuzongera kukubona kuri Super Sport ya 3,ubwo ni muri CAN na za mondial nuzaba ukri muri ruhago.

  • sha nagende ntazongera kugaragara ahise abura pe

  • Sha kariyeri zanyu buriya zihise zipfa burundu. None ubu koko murabona bitamurangiranye nka Samweli Eto?

    • nonese ubundi yari kuzahoraho?imyaka 34 ni myinshi niyo aguma muri europe yari kujya arishwa bench kugirango abato babe aribo bazamuka yakibaze neza najye kwirira cash za abachinoi kuko barazifite ,yisazire neza

  • Genda Drogba, wakoze akazi kenshi kandi k’ubutwari. Aho ugeze wagenda ugafata kuri ayo mafaranga maze ugateganyiriza amasaziro yawe n’umuryango.

  • lonardinho azokina match zingahe muri coup du monde ya2014

  • nibyiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish