Digiqole ad

"Nabonye Leta ya Congo nta bushake ifite mu gukemura ikibazo cyayo" – Mushikiwabo

Kimihurura, 21/6/2012 – Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kane imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko yabonye Leta ya Congo Kinshasa nta bushake bugaragara ifite bwo kurangiza ikibazocy’intambara mu burasirazuba bwayo.

Ministre Raymond Tshibanda na mugenzi we Louise Mushikiwabo ubwo aheruka i Kinshasa/ photo Junior Kannah/AFP
Ministre Raymond Tshibanda na mugenzi we Louise Mushikiwabo ubwo aheruka i Kinshasa/ photo Junior Kannah/AFP

Ministre Mushikiwabo wari i Kinshasa kuwa mbere tariki 18/06 ku kibazo cy’intambara muri burasirazuba bwa Congo, yabwiye Abadepite b’u Rwanda ko hashize imyaka ine Leta ya congo igirana ibibazo n’abanyagihugu bayo ariko bavuga ikinyarwanda.

Louise Mushikiwabo avuga ku kuba u Rwanda rwarashinjwe gufasha abarwanya Leta ya Congo bo mu mutwe M23, yibukije ko u Rwanda kuva mu 2009 abakuriye ingabo b’ibihugu byombi bagize amanama arenga 13 bagasinya n’amasezerano gusa ngo aya masezerano hari atarashyizwe mu bikorwa na Leta ya Congo.

Ubu bushake u Rwanda rugaragaza ngo amahoro agerweho muri kariya gace ka Congo, Ministre Mushikiwabo yasobanuye ko bataburengaho ngo bajye gushyigikira abateza intambara kandi, ngo itanafitiye inyunyu iyo ariyo yose abaturage b’u Rwanda.

Mushikiwabo ati: ”Leta ya Kinshasa yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’imitwe iyirwanya, imwe muri iyo mitwe ivuga ikinyarwanda ivuga ko aho batuye n’ababyeyi babo badafashwe neza nk’aho ari abenegihugu”.

Ikindi ngo kuba DRCongo igicumbikiye abo mu mutwe wa FDLR barimo abakoze Genocide mu Rwanda n’ imbaraga nke z’umuryango mpuzamahanga mu gukemura ibibazo bya Congo, Ministre Mushikiwabo avuga ko bigaragaza ubushake bucye Leta ya Congo igaragaza mu kwikemurira ikibazo cyayo.

Ministre Mushikiwabo ati: “Leta ya Congo ikomeza kwirengagiza icyo kibazo, yarangiza igafashwa n’umuryango mpuzamahanga guharabika u Rwanda. Nyamara uwo muryango mpuzamahanga siwo uzakemura ibibazo bya Congo, si n’u Rwanda ni Abacongimani ubwabo.”

Ministre Mushikiwabo imbere y’abadepite, yavuze ko ibitangazwa n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) zishinja u Rwanda, mu gihe impunzi zihungira mu Rwanda zimwe zigaragaza ibimenyetso by’ihohoterwa mu gihe uwo mutwe ushinzwe kuzirengera.

Kuri Mushikiwabo, akurikije ibyo yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo ubwo yari i Kinshasa, akurikije n’ibyo uyu mugabo yandikiye akana k’umutekano ka UN, ngo asanga harimo amacenga menshi kuko ibyo bavuga aha batabisubiramo hariya, ibi akabibonamo ubushake bucye mu kwikemurira ibibazo byabo ku ruhande rwa DRCongo.

Mu nteko ishinga amategeko, Mushikiwabo yaboneyeho kwihanangiriza ibikorwa biherutse gukorwa n’ingabo za Congo ku mupaka w’u Rwana na Goma aho zahohoteye abaturage bagera kuri 11 bakora ubucuruzi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibongera guhohotera abaturage bacu bazahabwe akanyafu!!!!

  • Muraho neza,

    “Nyakubahwa Ministre Louise MUSHIKIWABO komera komerazaho, twese tukuri inyuma”

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, nkaba Ruhuma rwa Bisetsa, yego nahumye amaso ariko sinahumye umutima, mama weeeee!!!…..

    RESILIENCY. Rero ndamenyesha buri wese usoma ibi, ku ngukuriye ingofero, kuva ku mutwe kujyeza ku kirenge. Ndagusaba gukomeza ugahendahenda, ugakomeza umutsi, maze ugasobanulira, cyane cyane amahanga, uko u RWANDA rubona kiriya kibazo.

    Biranshimishije bidasubirwaho, ko wateze urugori, ugafata akabando, ukajya i KINSHASA!!!

    MASSMEDIA. Ni ngombwa ko u RWANDA, mu maso y’amahanga ruhindura isura. Jyewe kimwe n’Abanyarwanda hafi ya bose, ndabizi neza, twatangiye kera twisobanura tubasobanulira, ariko mu by’ukuri ntibadushira amakenga, mbese bakeka ko tubabeshya.

    I Burayi no muri USA ntabwo basobanukiwe bihagije. Iyo nganiriye n’umuntu, akubwira agushimagiza ko u Rwanda rwateye intambwe nziza muri byinshi. ARIKO * ARIKO * ARIKO, ahita yongeraho ko Igihugu cyacu aricyo giteza INTAMBARA Z’URUDACA muri kariya karere kacu ka Afurika. Ibi byemezwa ndetse n’inzego zo hejuru, ntabwo ari LONI ibivuga yonyine.

    TUGOMBA, BYANZE BIKUNZE, GUSHAKA UBURYO BWOSE BUSHOBOKA, BWO KUBEREKA, KO DUKUNDA KANDI DUSHAKA AMAHORO. AMAHORO IWACU NO MU BATURANYI.

    Ni biba ngombwa tugomba kwinginga ibihugu by’inshuti bya hafi cyangwa bya kure bikadukorera ubuvugizi, cyane cyane muri USA i Washington muri Congress….

    VISION. Mu by’ukuri, nkuko Ministre Louise MUSHIKIWABO abishimangira, nta nyungu nimwe na mba, magingo aya, u Rwanda rufite yo gushoza intambara muri RDC. RDC ni Igihugu cy’Abavandimwe, mbese turi bamwe. Turakifuriza umutekano nyawo, amahoro n’ubumwe mu BENEGIHUGU bose!!!

    Ibibazo yego biriho, ntabwo tubihakana, ariko twebwe ubwacu ABANYAFURIKA tugomba kubibonera umuti unoze.

    ABANYAFURIKA TUGOMBA KWIHA NO KWIHESHA AGACIRO.

    I RWANDA ubu turihugiye, duhugiye mu bikorwa by’iterambere, iterambere lirambye. Nta gihe dufite cyo guta. Nta mutungo dufite wo gupfusha ubusa.

    Intambara ntabwo tuyitinya, ariko ntabwo tuyishaka. Twararwanye bihagije, twarapfuye, twarapfushije bihagije!!!

    MURAKOZE MUGIRE AMAHORO.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • INgabire-Ubazineza, yewe nshimiye Mwarimu wakwigishije, ufata mumutwe vuba!!!!

      Njye rero sindi nkawe ufata mumutwe ariko ntabashe kumva icyo ibisobanuro by’ibihe bivuga:Reka twibukiranye amakuru ya vuba maze abasesengura bivaniremo ukuri kutavugwa:

      1. Bitangira u Rwanda rwavuze ko ntaho ruhuriye n’imyivumbagatanyo ya M23 ahubwo u Rwanda rwifuza kuba umuhuza;
      2. BBC itangaza raporo y’ibanga yakozwe na MONUSCO k’uruhare rw’u Rwanda mugufasha M23;
      3. Ministre Mushikiwabo abyuka anyomoza ahubwo ahinduka n’umuhanuzi avuga ko “u Rwanda ruzi neza ko HRW iri gukora fundraising ya $ ngo ishyire ahagaragara raporo ivuga nabi u Rwanda!!!
      4. Iminsi 2 nyuma HRW yasohoye raporo igaragaza bidasubirwaho uruhare rwa Leta y’u Rwanda mugufasha M23 ndetse ko na Gen Bosco NTAGANDA aza mu Rwanda uko ashatse;
      5. Perezida Kagame akorera urugendo rutunguranye kandi rwagizwe ibanga muri Uganda;
      6. Lambert Mende, Ministre wa RDC ushinzwe itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta ashinja u Rwanda kumugaragaro;
      7. Ministre Mushikiwabo ati: Biratubabaje kuma Guverinoma ya RDC ihisemo gutangaza ibinyoma kandi twiteguraga gusinya raporo igaragaza ukuri!!!
      8. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC atangira gukora ingendo muri East Africa counties uretse u Rwanda ndetse Angola yemerera RDC inkunga yayo n’iya SADC mukurwanya M23 n’igihugu kiyiri inyuma!!!;
      9. Ministiri Mushikiwabo na Lt General Kayonga bajya i Kinshasa bavayo bavuga ko ibintu bimeze neza!!!;
      10. Ministre Mushikiwabo yageze i Kinshasa, asanga delegation ya Zimbabwe iyobowe na Ministre w’ububanyi n’amahanga n’abakuriye Etat Major ya Zimbabwe bariyo biga uko barwanya u Rwanda na M23;
      11. Ministre Mushikiwabo akiva i Kinshasa, Gouvernement ya RDC yandikira Security Council ishinja u Rwanda!!
      12. Perezida Kagame ati: Bashatse kuvana Kabira kubutegetsi ahubwo bansaba ko nabafasha!!!!
      13. The Guardian ishinja USA kubangamira ishyirwa kumugaragaro rya raporo ishinja uruhare rwa leta y’u Rwanda!!!
      14. Ministre Mushikiwabo ati: RDC ntabushake ifite bwo gukemura ikibazo cyayo.

      Ninde ubeshya, ninde uvugisha ukuri?

      Iminsi izaduha igisubizo!!!

  • BAMAZE IMINSI NTA KANYAFU WA MUGANI WA BIRABABAJE! ARIKO UBUNDI MZEE YAVUZE TUGAJYA KUBYIKEMURIRA? BAGEZE N’AHO BADUKUBITIRA ABATURAGE?? AKO NI AGASUZUGURO GAKABIJE! BWANA KABAREBE NA KAYONGA MUREBE ICYO GUKORA!!!!

  • Twe nk’abanyarwanda tujye tubwizanya ukuri. Buriya muri politique nta byera ngo de! Jye ndabarahiye, usesenguye neza ibiri ubera muburasirazuba bwa Congo usanga amakosa ari kumpande zombi, aha ndavuga Congo n’u Rwanda. Erega niko bigenda, buriya mu kirundi bakunze guca umugani bati: AKARUTA AKANDI KARAKAMIRA. Hari no mucyongereza amagambo yavuzwe na Darwin agira ati: THE SURVIVAL OF THE FITTEST. Urebye ibiri kubera muri Congo usanga impande zombi ziri gukina umukino urimo amacenga menshi bitewe na geopolitique.

  • Njye ndabona abanyarwanda twese dukwiye gufata iyambere tugafasha uwo mubyeyi wacu wintwali.kndi urubyiruko mureke tugaragaze imbaraga zacu nkuko turimbaraga zigihugu.murakoze.

  • Kila lenye mwanzo lina mwisho.Ndugu zangu mubwirako ishyamaba ari rweru?Ngo “wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”.Mukomereze ngaho muzaba mumbarira!Sha amaraso y’inziirakarengane kunyungu za bantu kugiti cyabo kandi baky cane.Imana ishimwekoyo idakiranirwa izi buri wese nivyo arimo bibi canke vyiza akora.

  • UWACIYE UMUPAKA NIYAREBYE ILINGALA CYANGWA IKINYARWANDA YARAZIKO URWAGASABO ARUCIYE UMUTWE BITEWE NINTWARI ZACU NUBUNDI SINZI HISTORIE ARIKO YEMEZA KO NTAWUDUKORAHO MUKARERE KANDI IKIBAZO NIZIRIYA NKORAMARASO FDLR ZIRI MUSHYAMBA AFANDE WABWIYE KADOGO KABILA TUKIKORERA AKAZI UBUNDI TUKAZANA BARIYA FDLR KO WE YIBEREYE MURI STAREHE ATAREBERA ABATURAGE NKUKO UTUREBERA IKINDI AKADUHA NA CASH KUKO KATANYAMA NTACYO YAKORA MURAKOZE

  • muravuga intambara ngirango ahari ntabwo muyizi, keretse ahari abashaka kugabanya umubare w’abaturage afite kuko intambara,irica, irasenya,ndabasabye ntihagire numwe wakwifuza intambara kuko nta kiza cyayo nagato.sha ababivuga barabivugisha amatama abiri ariko ibagezeho nibwo babyumva bizwi n’abanyekongo cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

  • Ese bariya bacongo tubishuye natwe tugahorera benewacu babigenza bate? ko mu Rwanda hari benewabo benshi cyane babarimu, gusa tubarusha ubupfura. Rimwe tuza bihimuraho subiri moja

  • None ko mwanyonze comment yanjye buriya mwabonaga ntacyo yafashaho abanyarwanda nabankonomani? na igihe isigaye ishyiraho comment zose none nimwe musigaye muzinyonga koko!

  • Nyamara ikibazo kirakomeye kweli hagati yu rwanda na kongo.
    Turabicira inyeri ari urukonda.

  • Urwanda rwari rukwiye kwita no kunyungu za bakongomani bavuga ikinyarwanda kuko kongo yo ntabwo ibyitayeho naho kwirirwa baduhoza mu ntambara zidashira ntacyo byabagezaho.
    Igafasha mu kwigenga kwa kivu zombi noneho u Rwanda rugatekana na bakongomani nabo bakava mu ntambara. thanks

  • Abirirwa baririmba intambara ni abatayizi!!Kandi ibaye bakabahamagara ngo muze tuyirwana bahita babunda!!Uzabaze abasirikare cg ababaye bo nta n’umwe ujya ayivuga mu izina. Ngaho nimusengere amahoro ubundi mwicecekere!!Gusa mujye mwibuka ko abaziteza baba barohereje abana babo mu ma Universités meza mu bihugu bikize maze abapfira ku rugambabakaba abana b’abakene batanazi aho intambara zipangirwa ndetse n’inyungu ababahura bazaronkamo!!Iyi msg yanjye ntawe isesereje muyireke!!

  • ariko muvugango abanyarwanda ntanyugu babifitemo nimba abaturage batayifite abayobozi barayifite nyamara bashatse baha abacongomani amahoro mujye mwibukako inkota wicisha ariyo nawe uzicishwa Rwanda ha abacongomani amahoro kabisa

  • Ninde ubeshya, ninde uvugisha ukuri?
    Njewe ndifuza amahoro Iwacu no mu baturanyi bacu

  • verité nta verité yawe duhe abanyekongo amahoro se tubatwaye iki cg niso iri muri FDLR ugutuma mwatanze amahoro ari mwebwe

Comments are closed.

en_USEnglish