Month: <span>June 2012</span>

Laboratoire zo mu bihugu by’aka karere zemeranyijwe gukorana

Kimihurura – Kuri uyu wa mbere muri Top Tower Hotel hateraniye inama yari ihuje abakuru b’ibigo by’amalaboratwari mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bagamije kwemeranywa ku mikorere imwe n’imwe igamije gutanga ibisubizo byizewe kubyo bapima. Muri iyi nama izamara iminsi itatu izi nzobere mu gupima ibintu bitandukanye izabamo guhererekanya ubumenyi kuri za Laboratoire zo mu bihugu bigize […]Irambuye

Ingabo zagiye kuvura ab’i Gihundwe, Mibirizi, Nkanka…

25 – 06 – 2012 – Kuri uyu wa mbere nibwo Ingabo z’igihugu mu gikorwa cya Army week zageze mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi mu bikorwa by’ubuvuzi ku buntu. Saa yine za mugitondo ku bitaro bya Gihundwe, Celestin Kabahizi Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba niwe watangije ku mugaragaro ubu buvuzi bw’ingabo buzavura indwara zitandukanye muri […]Irambuye

Bamwe mu “bastar” nyarwanda n’inzozi bari bafite mu bwana bwabo

Buri muntu mu buto bwe agira inzozi zo kuzaba ikintu, ahanini bitewe n’icyo akura areba kenshi. Abana benshi uzasanga bifuza kuzaba abasirikari, abandi kuzaba abarimu, abandi kuzaba abanyamupira ndetse bake muri bo bati: “Jye nzaba perezida”. Nyuma y’umuhanzi Kitoko uherutse kubwira Umuseke.com ko yumvaga azaba umunyapolitiki, abandi banyamuzika n’abo bakunze kwita aba ‘star’ mu Rwanda […]Irambuye

Abadepite ba Zimbabwe batangiye gukebwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 22/06 abadepite 44 nibo bakebwe ku ikubitiro muri gahunda yo gushishikariza abagabo batuye iki gihugu badakebwe kubikora mu rwego rwo kwirinda SIDA. Mu bwumvikane noneho budasanzwe, abadepite bo mu ishyaka rya ZANU-PF rya President Robert Mugabe ndetse n’abo mu ishyaka MDC rya Morgan Tsvangirai bari kumwe ku murongo kuri “Clinic” […]Irambuye

Nyabihu: abakuze 110 bigaga gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi

Mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, abakuze 110 mu batari bazi gusoma no kwandika bagannye amasomero mu tugari dutandukanye, bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa 21/06/2012 nyuma y’aho bakurikiraniye amasomo yabo neza bakagaragaza ko bamenye ibyo bigaga mu gihe cy’amezi 6 bamaze biga. Komezubutwari Jean Pierre ushinzwe uburezi mu murenge wa Jenda yatangaje ko […]Irambuye

Ngoma: Abdul yakoze imbabura idasanzwe irondereza amakara

Umugabo witwa Hategekimana Abdul yakoze umushinga w’imbabura zikoresha amakara n’amashanyarazi ariko zirondereza amakara inshuro zigera kuri eshatu kurusha izisanzwe. Abatangiye gukoresha izi mbabura bemeza koko ko zirondereza amakara cyane, ariko ko uyu uzikora igiciro cyazo atarakimanura. Umwe mu baguze izi mbabura, Mwiseneza ubusanzwe ukora umwuga wo gukora imigati avuga ko ubu atagikoresha umufuka w’amakara mu […]Irambuye

Chivura Moise arashinjwa guhinga urumogi i Masisi akarushora mu Rwanda

Uyu munyecongo arashinjwa na Police y’u Rwanda gushora urumogi rwinshi mu Rwanda aruvanye muri DRCongo aho aruhinga mu gace ka Masisi. Mu gitero cyo gufata urumogi cyakozwe na Police kuri uyu wa gatanu tariki 22, hafashwe Hagenimana Patrick wafatwanywe ibiro 55kg by’urumogi mu murenge wa Kimisagara Akagali ka Kamuhoza, aha munzu rwafatiwemo Police ivuga ko […]Irambuye

Beyonce yaguriye Jay-Z indege amushimira kuba umugabo we

Umuririmbyikazi Beyonce Knowless yaguriye umugabo we Jay-Z indege ye nshya (private jet) ku munsi wambere wo kuba umubyeyi w’umugabo. Uyu mubyeyi Beyonce iyi ndege yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 850 bivugwa ko yayiguze agera kuri miliyoni 40$ amushimira kuba yaramuhaye imfura ye umukobwa wabo Blue Ivy. Prez Hilton, Blog yatangaje iyi nkuru mbere, yavuze […]Irambuye

Miami Heat itwaye igikombe cya kabiri nyuma yo gutsinda Oklahoma

Mu mukino wa gatanu muri irindwi yagombaga guhuza aya makipe mu mikino ya NBA Play-off finals, ikipe ya Miami Heat ibifashijwemo na Lebron James yagukanye igikombe kigira icya kabiri nyuma yo gutsinda Oklahoma city thunder amanota 121 -106. Mu mukino urangiye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu (mu ijoro rya kuwa kane i Miami, […]Irambuye

en_USEnglish