Digiqole ad

Prof. Esron Munyanziza yashyinguwe kuri uyu wa 20/06/2012

Prof. Esron Munyanziza wigishaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba yarapfuye ku wa 18 Kamena 2012 azize urupfu rutaramenyekana kugeza n’ubu, yashyinguwe kuri uyu wa 20/06/2012 mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye ahari abantu benshi cyane baje kumusezeraho .

Isanduku irimo umurambo wa Prof. Munyanziza asezerwaho mu rusengero
Isanduku irimo umurambo wa Prof. Munyanziza asezerwaho mu rusengero

Abantu benshi bari baganiriye na we amasha make mbere y’uko apfa bavuga ko nta kibazo cy’uburwayi yababwiye afite. N’ubwo urupfu rwe rugikorwaho iperereza.

Imihango yo kumushyingura yabanjirijwe no kumuherekeza ku buryo bw’imyemerere y’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi habaho n’amagambo y’abantu batanze ubuhamya batandukanye ku buzima bwe mu kazi, mu muryango no mu itorero.

Mu kazi nk’umwarimu, Dr Daniel Rukazambuga, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yavuze ko kubura uyu mwarimu Esron hari imishinga bigiye gutuma idindira urugero akaba ari umushinga wari ugeze kure wo gushyiraho urwego rwa PHD (Doctorat) mu by’amashyamba muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Rukazambuga yagize ati: “Prof. Munyanziza ni we wenyine mu Rwanda wari ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat mu Rwanda mu bumenyi bw’amashyamba. Ibi bigiye gutuma umushinga wo gushyiraho PHD mu by’amashyamba bitugora kuko bitakwemerwa nta wundi muntu dufite ufite urwego rwa professorat muri ubwo bumenyi”.

Abanyeshuri batanze ubuhamya yigishaga bakaba bagaragaje uburyo Prof. Munyanziza Esron yabafashaga cyane yitanga ku buryo nk’abari kwandika ibitabo byo gusoza amasomo yabo ari mu barimu ba mbere bafite abanyeshuri bari bageze ku musozo w’ibyo bitabo byabo kubera kubitaho.

Umwaka ushize bamwe mu banyeshuri yigishaga bakaba baranamuhaye igihembo cy’ubwitange mu kwigisha.

Usibye kwandika ibitabo byinshi by’ubuhanga, harimo n’ibyatumye ahabwa ibihembo bitangwa n’Umwamikazi w’Ubwongereza, yananditse n’ibitabo byinshi by’iyobokamana birimo icyakunzwe cyane cyitwa “The Prince of the Darkness”.

Mu rusengero rw'Abadivantisiti ruri imbere ya Kaminuza y'u Rwanda aba ni abari baje kumusezeraho
Mu rusengero rw’Abadivantisiti ruri imbere ya Kaminuza y’u Rwanda aba ni abari baje kumusezeraho

Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda rikaba rimwibukira by’umwihariko k’ubwitange yagize mu iyubakwa ry’urusengero rushya rwaho no kuhabwiriza ubutumwa.

Ku mibereho yo mu muryango hagarutsweho umushinga yari afite wo kurihira amashuri ya Kaminuza abana bavuka mu miryango ikennye baba batashoboye kubona uburyo bwo gukomeza muri Kaminuza

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu musarani wo munzu aho yari atuye abana n’umukozi we gusa tariki ya 18 Kamena 2012.

Uwo murambo, bisabwe na polisi wajyanywe gukorerwa ibizamini mu bitaro bikuru bya Kaminuza biri i Huye ngo harebwe icyateye urupfu rwe, mu iperereza kuri uru rupfu.

Kuwa 19 Kamena uwo murambo wajyanywe mu bitaro bya polisi biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali mu rwego rw’iperereza ryimbitse ariko ibisubizo bikaba bitarashyirwa ahagaragara mu gihe iperereza rigikomeje.

Hagati aho umukozi wamukoreraga akaba ari na we wamennye urugi agira ngo arebe ibyamubayeho aracyari mu maboko ya polisi nk’umuntu ukekwaho kugira uruhare cyangwa amakuru kuri uru rupfu.

Prof. Esron Munyanziza yavutse tariki ya 05 Ukuboza 1958, si mu mwaka wa 1952 nkuko byari byavuzwe mbere akaba apfuye nta mwana asize nyuma y’uko umwana we wari ufite imyaka ibiri we na nyina n’uwo yari atwite bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 1997 aho yari atuye mbere yo gutaha mu Rwanda.

Abavandimwe ba Prof. Munyanziza basigaye
Abavandimwe ba Prof. Munyanziza basigaye
Imbaga y'abaje kumushyingura  mu irimbi ry'i Ngoma mu karere ka Huye
Imbaga y’abaje kumushyingura mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye

Jean Baptiste Micomyiza
PR Officer/NUR

0 Comment

  • so sad I tell you the truth

  • Imana imwakire mu bayo. gusa imirimo yakoze hano kw’isi ni myiza kdi nizyo izarebwa kumunsi w’urubanza.

  • Imana imwakire m ubayo!RIP

  • Niyigendere n’ubundi iyi si turimo ishoborwa na banyamwigendaho!Abanyamicomyiza n’abanyampuhwe bayigiriramo ingorane nyinshi.
    Niyisangire umwana n’umugore.
    RIP mukozi w’Imana!

  • Imana imwakire mubayo, naho isi nimuyireke nijyinga sana.

  • Imana idufashe dutunganye inzirqa zacu.
    Tuzabonana n’umunyamicomyiza Prof. Dr Ir Munyanziza Esron.mu gitondo cy’umuzuko.

  • Twese niyo nzira kandi urupfu ni irembo ritugeza iwacu igikuru ni imirimo yakoze kuko igiye imuherekeje.

  • uyu mu gabo ndumva yari afite imigambi myiza abandi barebereho kandi imana imuhe iruhuko ridashira

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO.NDAHAMYAKO IJURU YARIKOREYE AKIRI KU ISI.

  • Imana yaremye umuntu umushyiriraho iherezo rye, icyangombwa nuko tukiri mu isi dukwiye gukora neza tugasiga umurage bazajya batwibukiraho dukora ibyiza kuko nibyo bizaduherekeza imirimo myiza niyo ikwiye kuturanga n’ibikorwa bikazaduherekeza ariyo mirimo myiza iranga abakiranutsi, yakoze neza kandi yarafite imigambi myiza Imana imwakire mu bayo kandi aruhuke neza mu mahoro

  • RIP

  • Imana imwkire naho imigambi yarafite Imana izaduha abandi kugira ngo itadindira

Comments are closed.

en_USEnglish