Month: <span>June 2012</span>

Abanyabukorikori basabye MINICOM kubafasha guhesha agaciro ibyo bakora

Kuri uyu wa kabiri tariki 26/6/2012 hatangijwe amahugurwa ahuje Abanyabukorikori baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo guhesha agaciro ibyo bakora no kubishakira isoko. Mu kubitangiza kumugaragaro, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Kanimba Francois yabasabye gukora ibikorwa birangwa n’ubuziranenge no kugeza ubwo bumenyi kuri bagenzi babo mu rwego rwo gutezimbere igihugu. Yakomeje avuga […]Irambuye

Spice Girls bongeye kujya hamwe nyuma y’imyaka

Abagore bahoze bagize itsinda rya muzika rikomeye rya Spice Girls baherukaga kujya hamwe mu myaka ine ishize, bongeye kugaragara bari hamwe i Londre kuri uyu wa kabiri batanga ibisobanuro ku mushinga bise “Viva Forever” bafite. Victoria Beckham, Emma Bunton, Melanie Chisholm, Melanie Brown na Geri Halliwell bagaragaye aho byose byatangiriye, muri St Pancras Hotel i […]Irambuye

Batatu bafungiye gukoresha agakobwa k’imyaka 10 imirimo ikarenze

Francoise Mukundiriki utuye mu mudugudu wa Kangondo II, Akagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera muri Gasabo yatawe muri yombi kuwa gatanu w’icyumweru gishize ashinjwa gukoresha imirimo ikomeye umwana w’umukobwa w’imyaka icumi nyuma yo kumuvana mu ishuri. Uyu mwana wakoreshwaga yari amaze amezi atandatu akoreshwa bene iyi mirimo yaranavanywe mu ishuri. Yavanywe na Mukundiriki iwabo […]Irambuye

Kayonza: Executif w’Akagali yaba yarozwe yitaba Imana

Mu murenge wa Nyamirama Akagali ka Rurambi haravugwa urupfu rwa Adeodatus Habumugisha wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagali mu murenge wa Kabare witabye Imana we n’umuhungu we mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, biravugwako baba bazize ibiribwa bihumanyije. Umuryango wa Deo Habumugisha ku cyumweru tariki 24/06/2012 wari wagiye mu munsi mukuru aho Adeodatus yari yabyaye […]Irambuye

Korali NEHIROTI ya ADEPR NTORE –GASAVE yakoze igiterane mu itorero

Korali NEHIROTI ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Gasave ku mudugudu wa Ntore, iri zina “NEHIROTI” rikaba risobanura ngo “IBIVUZWA N”UMWUKA” rikaba riboneka muri zaburi 5:1, ikaba yaratangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997 ari abantu 8 ( ababyeyi 7 hamwe n’umugabo 1), kuri ubu bakaba bafite ishimwe rikomeye kuko ubu […]Irambuye

Tumenye imvune z’amagufwa (bone fracture) IGICE CYA 1

Mu rwego rwo kumenyesha bamwe mu batari bazi ubwoko bw’imvune z’amagufa, tugiye kubagezaho amwe mu moko y’imvune z’amagufa, uko buvurwa, igihe zimara ngo zikire n’ibindi umuntu yakwibaza. Kuvunika kw’igufa bivugwa igihe hari ugucikamo kwaryo, bishobora guterwa n’impanuka, amagufwa ashaje (osteoporosis), kanseri y’amagufwa cyangwa n’izindi mpamvu tuzasesengura. Imvune zifata amagufa zishyirwa mu byiciro hakurikijwe impamvu zabiteye,ubuhanga […]Irambuye

Arusha: Urubanza rwa Aloys Ndimbati narwo rwoherejwe mu Rwanda

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kuri uyu wa mbere rwatangaje ko rwemeje iyoherezwa mu Rwanda ry’urubanza rwa Aloys Ndimbati ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndimbati yahoze ari burugumestre wa Komini Gisovu mu burengerazuba bw’u Rwanda ubu, kuva mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994, n’ubu ntarabonerwa irengero, nkuko bitangazwa […]Irambuye

Ruhango: 26% by’abaturage ngo bazavanwa munsi y’umurongo w’ubukene mu 2017

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko bwifuza ko mu mwaka wa 2017 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bazamanukaho 30% aho kugeza ubu abari munsi y’umurongo w’ubukene babarirwa kuri 56%. Aka karere kiyemeje gufata ingamba zo kuvana aba baturage munsi y’umurongo w’ubukene nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, gishyize ahagaragara uko ubukungu bwifashe mu gihe cy’imyaka […]Irambuye

i New York: Mushikiwabo yaganiriye n’abanyamakuru ku bibera muri DRC

Muri iki kiganiro cyabaga kuva ku saa kumi n’imwe na 15′ z’i Kigali (11 AM i NY) Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo by’abanyamakuru byagarukaga ahanini ku byo u Rwanda rushinjwa byo gufasha ingabo zigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa. Muri macye, yabanje kubwira abanyamakuru ko ari mu mijyi wa New York […]Irambuye

Abashakashatsi babonye utunyamasyo tumaze imyaka miliyoni 50 duhuza ibitsina

Mu Ubudage, abashakashatsi bavumbuye imibiri y’utunyamasyo twitabye Imana mu myaka miliyoni 50 ishize, tugifatanye. Utu dusimba turi mu turamba cyane ku Isi twaba ngo twarishwe mu gihe twariho duhuza ibitsina. Igitangazamakuru cya siyansi Biology Letters cyandikirwa mu Ubudage cyatangaje ko utu tunyamasyo twaba twari ku nkombe z’ikiyaga gishaje cyane maze tukicwa n’amazi yanduye cyane (toxic […]Irambuye

en_USEnglish