Digiqole ad

Yizeye gukira indwara yafashe uruhu rwe

Umugabo witwa  Chandra Wisnu wafashwe n’utubyimba(tumors) twinshi twuzuye uruhu rwe nyuma yo guhura n’inzobere mu kuvura indwara  z’uruhu yizeye gukira.

Chandra afite icyizere cyo kuzakira ibi biheri/photo Internet
Chandra afite icyizere cyo kuzakira ibi biheri/photo Internet

Uyu mubyeyi (papa) w’abana 4, ukomoka mu gihugu cya Indonesia muri Aziya, agerageza guhisha isura ye apfukamo ibitambaro kugirango adasekwa nabo bahuye bose.

Chandra w’imyaka57, atangaza ko utu tubyimba twatangiriye mu maso igihe yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Igihe yari afite imyaka 24 byatangiye no gufata umugongo, ku myaka 32 bikwira hafi umubiri wose kugeza uko bigaragara ubu.

Bigitangira ababyeyi be bamujyanye ku baganga batabashije kugira icyo bamukorera kuko nta muti wabivura.icyo gihe ababyeyi barekeye aho kwiruka ku baganga.

Abana be nka Martin ubu ufite imyaka 32 n’umukobwa we ufite imyaka 26 nabo batangiye kugira ibimenyetso by’ibi bibyimba, Chandra yagiye ku mugaragaro kugirango abone umuti n’icyarinda abana be kubabazwa nayo nkuko byamubayeho.

Ibi byumvwiswe na  Dr Anthony Gapsari ,umwe mu mpuguke zikomeye zivura uruhu ikomoka muri amerika aramwegera kugirango amufashe guhishura iyindwara (diagnosis).

Chandra akaba yarahawe ikizere ko ashobora gukira.

Yemeye kujya ku mugaragaro kugirango abana be nabo bazavurwe
Yemeye kujya ku mugaragaro kugirango abana be nabo bazavurwe

Nkuko tubikesha urubuga rwa Wikipedia rutubwirako iyi ndwara ya neurofibromatosis ibarirwa mu ndwara zihererekanywa mu miryango (genetic) mu buryo bita autosomal dominant, bivuze ko byibuze umubyeyi umwe iyindwaye bihagije ko abana babo nabo bayirwara bitandukanye nizo bita autosomal recessive bisaba ko ababyeyi bombi bifitemo icyatera iyo ndwara.

Ikaba ifata mu buryo bwinshi uretse ubwo tubona kuri Chandra hari abagaragaza ibibara ku mubiri,abagira ibibazo by’amaso,…

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ihangane muntu w’Immana,ikidasobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka.

  • ukuntu disi afite uturenge twiza,gusa Imana ntakiyinanira nagumane kwizira izamukiza ,Imana ikomeze kumuba hafi kandi yite no kuri abo bana be kugirango bitabageraho

  • uwo mugabo arababaje cyane Imana yonyine niyo ifite ubushobozi bwokumukiza ariko uwomugaganawe ashyireho umwete tuzongere kubona ifotoye yakize

  • abaganga bakoreshe uko bashoboye uwomuntu bamufashe bakoresheje ubumenyi Imana yabahaye

  • Izere Yezu aragukoraho ryake akoresheje uwo muganga.Nyagasani akube hafi

  • IMANA imube hafi.

  • mana umworohereze ububurwayi afite, umuhe no kwihangana

  • Gusa JAH wenyine niwe ukora ibikomeye,kandi mu kwizera azakira abanyamasengesho mushyireho inkunga yanyu.Amen

  • Mana we mubabarire umutabare kuko arababaje rwose.mugabo gira kwizera kandi usenge cyane kuko Imana yadusezeraniye kutuba hafi nawe rero ntiyakwibagiwe humura uzakira irakuzi

  • Mwana w’umuntu,aho uri hose,uko uri kose menya ko umubiri ushobora kuguhinduka ubusa mu gihe gito cyane,Imana niyo idahinduka, tuyizere.

  • Sha nimutabarize umugabo nawe urwaye ibintu nkibi w”umunyarwanda,inkuru ye nayibonye kugihe mumezi ashize.nawe ayimaranye imyaka mirongo

  • Nibutse umugabo wumunyarwanda nawe nabonye ku GIHE.COM nawe ufite uburwayi nkubu!
    Mana ubafashe

  • Mu izina rikomeye rya Yesu rikize uyu mugabo nabana be.

  • Imana ishobora byose ikorere muri uwo muganga igukize.

  • birababaje biteye agahinda ,twizere ko imana izamukiza gusa ukomeze yizere ku imana byose birashoboka

  • njye ndabona hasigaye aha nyagasani ko ariwe wagira icyakora,Imana igukize

  • MU izina risumba ayandi ry YESU uzakira.

  • Mana uko wahaye ubushobo intumwa zo gukora ibitangaza abe ariko ukoresha uriya muganga:Mana wakijije ibibembe, wahumuye impumyi, wazuye abapfuye, wirukanya abadayimoni…tumushyize mu mabokp yawe

    • Mana uko wahaye ubushobozi intumwa bwo gukora ibitangaza abe ariko ukoresha uriya muganga:Mana wakijije ibibembe, wahumuye impumyi, wazuye abapfuye, wirukanye abadayimoni…tumushyize mu maboko yawe

  • Nta kinanira Imana Imana yacu ishobora byose akomeze kwihangana kndi yizere

  • Mana mube hafi turamuguhaye ngo niba ubona abikwiye umukize ukoresheje abantu wahaye ubuhanga bwo kuvura amasengesho yacu tuzi yuko uyumva none nawe turamusabiye ngo mwizina rya Yezu Christu umukize

Comments are closed.

en_USEnglish