Igikorwa cyo kubaga ibibari kirakomeje
Nkuko twabibabwiye mu nkuru zacu zatambutse Kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane w’iki cyumweru, ku bufatanye na MTN Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, umushinga Operation Smile urafasha abagera kuri 300 kubagwa ibibari bagasubirana isura nzima.
Ni igikorwa cy’ingirakamaro ku bana cyangwa abamaze gukura bagifite ubusembwa batewe no kuvukana ibibari.
Umuntu umwe akaba amarana na muganga umubaga hagati y’iminota 35 na 45, aho bakorana ubwitonzi kugirango nigisebe kizakire isura igaragare neza. Ibi bikorwa nyuma yo gusuzuma bakareba niba umurwayi nta kibazo afite mbere yo kubagwa.
Nkuko twabitangarijwe kandi uyu muryango ukaba uzagaruka mu Rwanda kuwa 28/05/2012 ugaruwe na none no kubaga abandi bazaba biteguye.
Muganga Nsengiyumva Eric ufatanya nabo muri Operation smile aherekeje umuryango wari uzanye umwana wahawe gahunda ku itariki ya 28/05/2012
Abamaze kubagwa bajyanwa mu modoka ikaberekeza ku bitaro bya Kibagabaga aho baba bakurikiranwa kugirango barebe nib anta kibazo cyaje nyuma yo kubagwa.
Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
murakoze kubw’iyi nkuru
imana ishimwe rwose turashima ubufatanye leta yacu ikomeza kugirana namahanga atandukanye kuko umusaruro wigaragaza.president kagame imana ikomeze imuhe umugisha kuko ibyo akora byose abikorera umuryango nyarwanda ndetse nisi muri rusange
biranejereje vraiment kubona uvuka urimubi kubera ubusembwa umuntu akaza akagusubiza isura nziza sha abantu ni bantamunoza icyo muzehe ataduha niki amatara kwivuza nibindi byinshi amashuri na yezu naza sinzi ko bazamwishimira.ariko baratera ibisasu baratema banyina barangora abana babyaye so birababaje
Comments are closed.