Digiqole ad

21 Werurwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2012 u Rwanda rurifatanya n’isi mu kwizihiza zihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura nkuko byatangajwe na Jean de Dieu NGIRABEGA ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima.

Jean de Dieu NGIRABEGA ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima.
Jean de Dieu NGIRABEGA ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima.

Jean De Dieu Ngirabega avuga ko  kwiyongera kw’imyaka yo kurama ku munyarwanda biri mu byatumye indwara ya cancer igaragara cyane mu Rwanda kandi akomeza avuga ko bidakwiye kuba ihame kuko hari n’abana bafatwa n’iyi ndwara.

Ngirabega kandi yavuzeko ubusanzwe abantu bakuru bakuze aribo basanzwe barwara iyi ndwara, kuko ari indwara yo mu zabukuru, uko imyaka igenda yiyongera hari indwara abantu barware batarwaraga zikabigabiza kubera iza bukuru.

Yavuze kandi ko bidakwiye gufatwa nk’ihame kuko hari izindi kanseri zifata n’abakiri bato, nka kanseri y’inkondo y’umura ari nayo Leta y’u Rwanda yatangiye gukingira mu bakobwa bato n’abakuru.

N’ubwo nta mibare ifatika itangwa n’ikigo k’igihugu kita ku buzima (RBC), Ngirabega yavuze ko imibare y’abagore n’abana b’abakobwa barwaye iyi ndwara ihangayikishije.

Umwaka ushize abakobwa bato bakingiwe iyi kanseri bagera kuri 95%, ariko nkuko hamwe na hamwe byagiye bigaragara nko mu karere ka Huye hagiye hagaragara ikibazo cy’abatararangije gukingirwa inshuro eshatu ziba ziteganyijwe.

Ngirabega yemera ko hari aho bwamwe bagifite imyumvire ikiri hasi kuri uru rukingo kubera ari gahunda nshya itangijwe mu gihugu, ariko yizera ko hamwe no gushyiraho ingufu abaturage bazabisobanukirwa.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese birashoboka ko umudamu basanganye kanseri yumura itaramurenga ashobora kuyivuza agakira?

  • Ngirabega se ko utabanje ngo usobanurire ababyeyi mbare yo kudukingirira abana ikindi ko ushinzwe ubuzima wakoze sensibilisation yo kubuza gukoramo inda muzarengera abavutse gusa abataravuka mubice? mubyigeho
    naho ubundi Imana yazaduhana

  • Turabyishimiye ariko se niba mwita ku bavutse mwakwitaye no kubatabwa abakurwamo ko nabo baduhangayikishije!!!!ubundi turakwemera mzee bravo

  • @Dativa
    Numvise bavuga ko iyo ibonetse hakiri kare ivurwa igakira ari nyo mpamvu bashishikariza abantu kuyisuzumisha. Ahubwo bakabaye batubwira gahunda bafita yo kuyisuzuma mu buryo rusange ku bagore nk’uko bayikoze ku bana ( icyumweru cyo kuyisuzuma) byatuma abantu benshi bitabira kurushaho.

Comments are closed.

en_USEnglish