Zimwe mu mpamvu zo gusenyuka kw’ingo no kubura urukundo mu bashakanye
Gusenyuka kw’ingo ni igikorwa kijya kibaho kuri bamwe mu bashakanye, ibyo bikaba iyo umugabo n’umugore batanye burundu, cyangwa se bakabana mu mwuka mubi uzira urukundo aho usanga basigaye barara mu byumba bitandukanye mu nzu imwe mu gihe bagakwiye kurara bapfumbatanye bagashyushyanya. Ibi biterwa n’impamvu nyinshi, hano twabateguriye zimwe muri zo…
1. Imihindukire y’ubuzima
Iyo umugabo amaze gushaka bishobora kumugora iyo abona atakigenga mu buzima bwe ngo akore ibyo yifuza nk’uko yabikoraga akiri wenyine.
Iyo ashatse gufata ibyemezo wenyine ari kumwe n’umugore nk’uko yabiteganyaga,agasanga agomba gufatana ibyemezo n’umugore mu buryo bwa demokarasi yarateganyaga kubifata nk’umwami, akaza gusanga ahubwo umuntu ari nk’undi, umugore amusaba kubahiriza uburenganzira bwe, umugabo yumva bimugoye akenshi agahitamo kwishaririza.
N’abagabo bo mu bihugu byateye imbere bubahiriza uburenganzira bw’ abagore ntibakora na 1/2 cy’imirimo yo mu rugo n’ubwo umugore yaba akora umunsi wose umurimo ahemberwa.
2. Ibibazo biterwa n’amafaranga
Amahane menshi yo mu rugo aturuka ku buryo amafaranga agomba gukoreshwa mu rugo. Amafaranga ni kimwe mu bya mbere gikunze gutera akajagari mu bashakanye ariko iyo bigeze mu madeni n’uburyo bwo kuyishyura biba agahomamunwa.
3. Ibibazo biterwa n’abana
Abana bagaragaza intege nke mu rukundo rw’abashakanye. Iyo abashakanye bari basanzwe batitanaho mbere yo kubyara, iyo babyaye bihumira ku mirari kuko urukundo rwose rw’umugore rwigira ku bana uwo mwashakanye ntabe akimwitayeho.
4. Ibibazo bishingiye ku idini
Imyemerere y’umuntu igira akamaro mu buzima bwe kandi benshi bakomeye ku madini yabo cyane ku buryo icyahungabanya cyangwa kigapfobya imyemerere yabo batacyemera mu buzima bwabo kabone n’aho ibyo byaba bikorwa n’umukunzi.
Hari igihe kudahuza amadini bizana akajagari, cyangwa umwe yaba atemera cyane nk’undi mu idini rimwe bikaba ikibazo.
5. Ibibazo bituruka ku guhuza ibitsina
Hari igihe kunanirwa, uburwayi, ibibazo mu rugo n’ibindi bituma abashakanye batita ku guhuza ibitsina. Birumvikana igitsina ntigisimbura urukundo, kuganira n’ibindi, ariko ni ngombwa kwita ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko na byo ni inshingano za buri wese (umugore n’umugabo): Source: UMUGANGA.COM
0 Comment
BRAVO UM– USEKE UDUKURU NKUTU TURAKENEWE NGO ABANTU BUNGURANE IBITEKEREZO.
Murakoze gushima
murakoze cyane
Ndabemeye cyane muri abahanga kbs!! Gusa icyo nabonye nuko urukundo rufite uko ruteye, gusa sex niyo rushingiyeho, kuko sex itariho ntacyatuma tubana.
Sex ni inzira y’ibyishimo by’ikirenga bisangirwa hagati yabashakanye, iyo rero iyo mibonano mpuzabitsina idakozwe wa munezero urayoyoka umwiryane ugatangira ubwo.
Mujye mutinya ikintu gikura umuntu iwabo, agasiga ababyeyi, abo bavukana yakundaga cyane. Ahubwo mujye mwigisha abashakanye uburyo iryo SAKARAMENTU rikorwa neza, kuko byagaragayeko umugabo numugore batera akabariro barakundana, bahora banezerewe.
Ikindi nakongeraho ni:
6. Kugira inshuti mbi
7. Kugendera mu kigare
8. Gutwarwa cyane n’imico yamahanga(ex. gushaka ko uwo mwashakanye agukorera ibyo wabonye muri film).
9.Ibiyobyabwenge
10. Ingeso mbi ku mpande zombi.
11.In laws babi(abo washatsemo)
12.Kudasobanukirwa n’inshingano za buri wese.
13. Uburere bubi no kugira imyumvire mibi.
ibyuvuze nibyo kabisa!!
urakoza cyane Abdallah!ureba kure! abashakanye ni bisuzume bakurikije ibyo umaze kuvuga ubundi abumva ingo zabo ziri kuri slop bongere bazegure bazitere inkingi
Twihangane ntakundi byagenda
ARiko mbabaze mwese! iyo umugore mukibana yakwitagaho cyane, mwamarana nk’umwaka umwe agatangira kukwicaho biba biterwa niki! urugero wamubwira uti wibagiwe kunterera ishati yo kwambara akihanukira ati wowe nta maboko ugira se!!! mumbwire rwose!!
EBWANA IZI MPANVU NISO PEE GUSA NTAWABASHA KUZIKUMIRA, IMANA NIYO YADUFASHA KU BYIHANGANIRA, NAHO MUNGO 98% NIKO BIBA BIMEZE
MBANJE KUBASUHUZA.
MWEBWE MURACYAVUGA, TWEBWE TUBA MU MAHANGA YAKURE TWARAGOWE, UMUGORE AVUZE GATO NI POLICE, UHITAMO KURUCA UKARUMIRA.
Ariko muba mu mutima y’ingo ndumiwe wagirango cg hari umunyamakuru urara yunviriza mungo za bantu sha murabahanga pe
murakoze ku bitekerezo mwatanze. Nakongeraho indi mpamvu: kudafata umwanya wo kuganira kw’abashakanye ku kibazo cyavutse hagati yabo. Kuko kuganira ni imwe munzira yo gukemura ibibazo.
jye mbona hakenwe ibintu bikurikira:
-gukunda uwo mwashakanye
-kumwizera
-kumwubaha
-ukuri
flexibility
-enfin,kwihangana(very important)
thx
sha wagirango wamugani murara mwunviriza ingo zabantu
MURAKOZE CYANE. IYI NKURU NDAYIBONAMO UKURI KURAMBUYE. KANDI INAJYANYE N’IBIBAZO BYUGARIJE INGO NYINSHI. IMANA IBAHE UMUGISHA.
INDI NGINGO IKOMEYE NI UKWIZERANA NO KUBWIZANYA UKURI. N’IBIGANIRO BITOMOYE KU BASHAKANYE
Ese niba urukundo rushingiye kuri sex abagiye kurushinga bajye babanza gufata avance kugirango bumve ko bishimiranye hato batazasenya kuko batari bazi uko ibijyanye n’ibitsina by’abagore cg abagabo babo bimeze? nge si uko mbyumva ahubwo urukundo rushingiye kugushyira hamwe. hari abatandukana umwe ajijije undi ko mugihe cy’imibonano mpuzabitsina atamunyura nyamara yahura n’undi akamushima cyane! abubatse mukwiye gushishoza cyane kuko murihemukira mugahemukira n’abana banyu
ingo nukuzitura Imana ubundi mukabana musenga byose birakunda
Icyo nakongeraho:
1. kubura umwanya wo kuba mu rugo. Ex. iyo umwe mubashakanye ahugira gusa mu kazi, amafaranga,… ibyo bituma nk’umugabo aryamana n’abayaya…, umugore nawe n’abashoferi…
2. Umwanda cg désordre: abagore benshi iyo bakiri abobwa baba biyitaho, bamara gushaka ugusanga barangwa n’umwanda bigatuma urukundo umugabo amaufitiye rugabanuka.
3. Inshuti mbi, ubusinzi, ubukene, kutubahana,…
firstly i thank for everybody give us our support so kubwange numva ikintu cya mbere ni love kuko yihanganira byose ntirugira inzika kandi bakajya basenga cyane kuko abantu basenga bo barabizi ibibazo iyo bije barabyihanganira kuko ni satani uba ugirango abagerageze arebe ukwihangana kwabo aho kugarukira ntibakavuge ngo ni Imana kuko ntago igerageza abantu
Comments are closed.