Nyuma y’ukwezi byuzuye ibiro by’Intara y’Iburasirazuba byasenywe n’imvura
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00) kuri uyu wa kabiri yangije ibintu byinshi mu biro bishya by’Intara y’Iburasirazuba birimo n’inyubako ikorerwamo kuva muntangiriro z’ukwezi Gashyantare 2012.
Ibice bitandukanye bigize igisenge cy’iyi nyubako bikaba byangiritse ku buryo gusana igisenge bisaba ko hafi ya cyose gisubirwamo.
Guverineri Uwamariya Odette akaba yatangaje ko batunguwe no kuba iyi nzu ihise isenyuka mu gihe gito dore ko bari barayakiriye by’agateganyo (reception provisoire).
Iyi nyubako yubatswe igihe kirekire dore ko imirimo yo kuyubaka yatangiye ku wa 10/04/2007 ikaba yarubatswe na Entreprise MUGARURA ALEX (EMA), imirimo yo kugenzura imyubakire (supervision) yakozwe mu buryo butatu: Imirimo itangira yakozwe na INTERTECH CONSULTANTS ikaba yarakurikiranye imiromo guhera itangiye kugera mu mwaka wa 2009 irazimira, nyuma yaho imirmo yaje guhagarara muri uwo mwaka kugera kuwa 7 Nzeri 2010 ubwo imirimo yasubukurwaga ikagenzurwa na Bureau d’Etudes et Conseils TECOS ikaba nayo yaramaze amezi ane (guhera Nzeri 2010 kugeza Mutarama 2011), hakukijwe amasezerano.
Company yitwa ATLANTIS niyo yaje gukomeza imirimo yo kugenzura iyi nyubako kugeza irangiye, tubibutse ko company yitwa EMA ariyo yubakaga iyi nzu.
Iyi ntara ifite agaciro ka miliyari 3 172 007 171 Rwf, yakoreragamo ibigo bya leta nka RAB, NAEB, IMIGRATION, n’ibindi.
Muri iyi nyubako kandi niho ibiro by’Akarere ka Rwamagana biteganyijwe ko bizajya, ibi bikaba byabaye mu gihe aka karere kiteguraga kwimukiramo mu minsi ya vuba.
Entreprise Mugarura Alex ikaba igomba guhita itangira imirimo yo gusana guhera kuri uyu wa gatatu.
Iyi nyubako bigaragara ko ari iyo mu rwego rugezweho, yubatswe mu rwego rwo kubonera Intara ahantu heza ho gukorera ndetse no kongera umusaruro wa Serivisi zihabwa abaturage.
Nubwo iyubakwa ry’iyi nzu ryatangiye 10/04/2007, tariki 21/05/2009 Imirimo yo kubaka yahagaze nyuma y’uko habayemo gufungwa k’umuyobozi wa Entreprise ndetse n’abandi bayobozi bari bafite aho bahuriye n’ikibazo cy’inyubako y’Intara y’iburasirazuba.
Taliki ya 16/07/2010 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagaragaje ko ikosa ryakozwe ari uko isubiramo ry’ibiciro ritubahirijwe amategeko bityo umuyobozi wa enterprise ahita arekurwa.
Egide Rwema
UM– USEKE.COM
0 Comment
iyi mvura yari iteye ubwoba pe kuba iyinzu yarasakambutse si ubuswa bw’abayubatse ahubwo ni ubukaana bw’imvura.
iyi nzu kuba yarasenyutse si ubuswa bw’abayubatse ahubo ni imvura yari ifite ubukana bwinshi kuko hari n’ibindi byinshi byasenyuwe na yo mwihangane
Ariko kweli jyenda Leta yacu urarika. Ubu izi miliyari zose zagendeye agahishyi none dore inzu wagirango yari yubakishije ibikenyeri!!!!!!!!!!
Iyi nzu kubayasenyutse nuko yubatse nabi ubuse urabona igisenge kuba cyahuyemo kuriya ni umuyaga cg imvura???
Keretse wenda iyo amategura aguruka gusa nibwo nabyumva naho iyi nzu irasondetse ko, ejo bundi izuba naryo rizayitwara.
Pole sana Eastern Provonvice…
Nari nzi ko amategura nkariya bayazirikisha utwuma bigatuma umuyaga utatwara cg ntashoke ngo ahanuka. Ariko njye ndabona ahari ataziritse ku gisinge, bayarambitseho gusa
Ese buriya umuyaga waciye fil de fer iba iziritse ariya mategure ? Cyangwa nta fil de fer bashyizeho?
uwo rwiyemezamirimo bamuhe igihano cyo gusubiramo yarabahamije
Kuba intara yasenyutse kuriya, nge ndumva ikosa ryashyirwa kuri campany yakoraga supervision kuko iyingenzura neza ibayarabonye ko kiriya gisenge kidakomeye.
Amafaranga ya Reta agomba gukurikiranwa uburyo ki akoreshwa, biragaragara ko ababikoze babikoze nabi
musigeho, inzu yubatswe namiliyari isenyuka ite akakanya. nimureke abarya imari yaleta bigaramire. abatubuzi bimari yareta bamaze kureza urungero!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ngewe uko mbibona n’ubundi biriya ni intangiriro kuko urebye neza ubona amategura ashaje nta n’umwaka aramara ese byo ni bizima itamaze n’amezi 2 ikorerwamo bongere batangire gusakara bundi bushya nah’ubundi wapi rwose
maze nizubatswe ku bwa ababirigi zarasenyutse kanswe iriya yejo bundi!!
abanyamakuru murakabya gusa. uziko uwari kubyumva kuri radio yari kugirango igisenge cyagurutse neza neza hahaha
Nge ndabaza abavuga ngo ni ubukana bw’imvura: Ese iriya nzu niyo iba i Rwamagana yonyine ku buryo ubukana bw’imvura ariyo bugeraho yonyine? Biteye kwibaza peeee!!!!!!!!!!!
abanya Rwmagana ni mwihangane bibaho gusa ntibyakabaye kuba kunyubako y’akarere,ba rwiyemeza mirimo bisubireho
IBI BIBERE ISOMO ABATANGA AMASOKO BAJYE BAMIRA UTUNOZE KUKO IBINTU NKA BIRIYA BIZAJYA BIBATAMAZA BIDATEYE KABIRI.POLE KURI NEW GOVERNOR GUSA TURAMWEMERA AZAKOSORA BYINSHI ABAMUHISEMO NABAHANGA KUKO AZI ICYO GUKORA NJYE YARANYIGISHIJE SFB AZI GUFATA IBYEMEZO GUSA IMANA IMUFASHE AGIRE ABAMUFASHA BADASHYIRA INDA IMBERE.
Pole sana! Abubatsi ni mukaze mwitondere akazi kanyu kdi mutange service nziza kgo mubone ibiraka
Comments are closed.