Ntihavanyweho agahimbazamusyi havanyweho ubusumbane bw’imishahara y’abaganga.
Ibi byatangajwe na Dr Ngirabega Jean, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi abitangariza Radio Rwanda dukesha iyi nkuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2012.
Dr Ngirabega yavuze ko abantu bakiriye uko bitari icyemezo cyafashwe na minisiteri y’ubuzima, kuriwe ikigamijwe ni ugukuraho ubusumbane bugaragara mu bakora mu buzima bwigaragaza cyane, ayo mafaranga agafasha mu kugurwa kw’ibikoresho bikenerwa n’ibitaro.
Yakomeje atangaza ko ubuyobozi bw’ibitaro butanga mu kajagari uduhimbazamusyi bituma buri bitaro bigira umushahara wabyo ugasanga bitandukanye n’ibindi bitaro bigenzi byabyo .
Dr Ngirabega yavuze ko ibitaro byashyizwe mu bice 4 : ibiri kure y’umuhanda, ibyegereye umuhanda, ibiri mu byahoze ari imirwa mikuru ya perefegitura n’imijyi mikuru ndetse n’umujyi wa Kigali, kugira ngo abari ahantu hagoye bahabwe uburyo burushije bubafasha mu kazi kabo.
Ubushakashatsi umuseke.com wakoze wasanze ko koko imishahara y’abaganga bari mu rwego rumwe irimo ubusumbane bugaragara, ingero ku baganga bize ubuvuzi rusange(general practioner):
- Umuganga ukora mu bitaro bya Kabgayi yahabwaga amafaranga abarirwa hafi ya 350,000 Rwf
- Umuganga ukora mu bitaro bya Ruli yahabwaga amafaranga abarirwa hafi ya 500,000 Rwf, yarara izamu akabona ibihumbi bitanu (5,000 Rwf), byaba ari muri weekend akabona 10,000 Rwf azaza yiyongera ku mushahara.
- Umuganga ukora mu bitaro bya Ndera yahabwaga amafaranga abarirwa hafi ya 410,000 Rwf
- Umuganga ukora mu bitaro bya Nyamata yahabwaga amafaranga abarirwa hafi ya 500,000 Rwf
- Umuganga ukora mu bitaro bya Kirehe yahabwaga amafaranga abarirwa hafi ya 660,000 Rwf
Murabona ko ubusambane bwigaragaza cyane, kandi aba baganga bafite impamyabumenyi zimwe, gusa nubwo hari abahembwa 500,000 ndetse hamwe akarenga, umushahara wa benshi twasanze ubarirwa hagati ya 410,000 n’i 430,000; abajyaga munsi no hejuru byari ibintu bidasanzwe.
Nubwo ibisobanuro bitangwa byo gushyiraho umushahara ungana usanga abenshi babyakira neza, ubwo umunyamakuru yageraga muri kimwe mu kigo nderabuzima giherereye mu karere ka Kirehe, aho bafashwa na Partner’s in Health yasanze batakira iki cyemezo neza.
Impamvu batanga
Umwe mubaforomo twavuganye (tudashobora gutangaza amazina ye kubwo umutekeno w’akazi) yadutangarije n’umubabaro mwinshi uvanze n’ibitekerezo byinshi ati:
”ubu nafashe inguzanyo ingana na 3,000,000 mpembwa 136,000 nari naravuganye na Bank ko izajya inkuraho 100,000 ku kwezi, nkatungwa na 36,000 bisigaye nyuma nkazacungira kuri ka PBF kaza kangana na 60,000 yo mu mezi 3, none se ko bagiye kuyagira 93,000 urumva bank izakurahe 100,000. Maze amezi 2 mfashe aya mafaranga kandi nayashyize mu mushinga sinabigurisha kuko ntibiragaragarira buri wese ko byabyara inyungu ku buryo byakurura abaguzi, nabuze uko nabigenza, sinshobora kurakara, mbigire nte se? nawe ngira Inama!”
Yakomeje atubwira ko Leta yabemerera abari bafashe inguzanyo bakazana ibyangombwa byerekana ko bazifashe mbere yo gufatwa kw’icyi cyemezo hanyuma bagakomezanya umushahara bafite igihe bumvikanye na Bank hanyuma bagahembwa nk’abandi.
Twavuye kuri abo bavugwa nk’abahembwa menshi twegera abahembwaga amafaranga wakwita ko ariyo ahembwa benshi mu baganga(hagati ya 410,000 n’i 430,000) kugirango twumve koko bishimiye ko imishahara igiye kuringanira, uwo twabajije yagize ati:
“sinabyishimiye na gato kuko natwe twahembwaga umushahara witwa ko ariwo wari uw’umuganga, bavuga ko agahimbazamusyi kazagabanukaho 40%, ubwo bivuze ko umushahara nibyo batugenera bindi bizatuma tugwa nko 350,000 ubwo se urumva uko kuringaniza imishahara bimaze iki mu gihe natwe twahembwaga make agiye kugabanuka”
Nubwo Minisiteri itangaza ko amafaranga yavuyeho ari ayatangwaga n’ibitaro mu kajagari, abakora mu buzima bose bafite amatsiko uko umushahara wabo uzaza ungana, bamwe bafite icyizere ko bitashoboka ko bakurwaho amafaranga abandi barategereje.
Iyo urebye usanga ibivugwa byose ubona ntacyo bishingirwaho kuko n’ibisobanuro minisiteri itanga ntijya mu mibare ngo ivuge mu mafaranga umushahara nyuma y’ iryo ringaniza ry’imishahara.
Turangize twifuriza umuturarwarwanda wese serivisi nziza z’ubuzima ndetse n’ubuzima bwiza ku baganga.
Corneille k.Ntihabose
Umuseke.com
0 Comment
ubwose ko mbona abantu bose bagiye kuva mu buganga bakajya kwikorera tuzavurwa nande?
Muzatumaho abanyamahanga kdi mubahembe menshi,cg abo barimu numvise babyishimiye bazaze babavure!
ni ikibazo rero kubafite credit!
Ariko kuki abantu bikunda bagakabya ubuse umwarimu ahembwa angahe baravuga rero kuringaniza imishahara abo mu kiganga bagasakuza bazakareke hari benshi bagakeneye kandi batabona nayo make bavuga mumenye ko umuntu wese akeneye kubaho
Niko ye niba uri mwarimu ntuteze narimwe gusimbura umuforomo cg umuganga.Ntibibaho!! wowe wasimburwa byoroshye!!!!!
hahah, nizereko utari mwarimu!!
kuko sinari nabona umuntu wahawe icyemezo cyuko atazongera kurwara!!
ARIKO umuntu arangiza amashuri ye!!!IBINDI akabyiga yibereye iwe!!
(GUSA NAWE URABABAYE NDAKUMVA ARIKO NANONE NTIWASIMBURA MUGANGA N’UBWO WABA WARAMWIGISHIJE!!!)
PLZ mutegereze mwihangannye turebe uko MINISANTE ihagaze!!!
EREGA DORE UKO BIMEZE:
umuganga generaliste ahabwa net: 229 OOO
umuforomo A0 cyangwa abandi Ao ni 221 000
A1 ni 146 000
A2 ni 93 000
Autres (chauffeur,)54 000
ubundi bose bagategereza PBF iza mu mezi atatu kuburyo ufata menshi atarenza ijana
make akaba 30.000. mu mezi atatu
ngayo nguko reba nawe umuntu ukodesha inzu ya 100 ko azaguma ku bitaro bya …..
asigaranye 129 n’ukuntu ibiciro byifashe ku isoko.
NIBYIZA KO IMISHAHARA IRINGANIRA HAGENDEWE KURIBYO BYICIRO NDETSE HITAWEHO NIBICIRO KU ISOKO N’INGUZANYO ABAKOZI BAFASHE ZIGATEKEREZWAHO,INGARUKA KUBATURAGE ABAKOZI ,BANKI.
nimihumurre ntayazagabanywa mwa baganga mwe ubwo se murabona mwapfa?don`t worry.amafaranga arahari ntaho azajya.abayarya muhumure muzayabona Muzehe wacu icyo kibazo yakimenye.
ariko ntibagafate abantu nkaba abatagira ubwenge kabisa. amafaranga abaganga babonaga ntiyarabahagije,ukurikije uko kw isoko ibintu bimeze.uvuga ngo abarimu babona make kuba baona make ntibivuga ngo abari bayabonye menshi ngo bayakwe.byaba byabindi byo kuvuga ngo niba nuriye igiti nkabona itunda ngo ahubwo uragitema twese duhombe! oya, ahubwo nibongere imishahara abakozi bareke kuyabanura kuko amafaranga arahari bajyana mu bintu bittari ngombwa ibiri ngombwa babisize, bimaze kuvuga ngo wakiriye inama mpuzamahanga kandi abakozi bishwe n’inzara.essence yazamutse.nugukora publicite ariko nubundi abo ubeshya bageraho bakabimenya ko ubeshya ngo ibintu biragenda.umuntu afite ikibazo kimirire myiza ukirirwa umubwira ngo service nziza.it’s no sense.essence yazamutse uti twatwaye igikombe mu miyoborere myiza!keretse niba kugira inzara mu gihugu nabyo ari criteria yo kugira good governance, basta basta enough it’s enough.
we can waiting they decision’s
Ndabasetse cyane! hahahahahaha! None se mwumvise BUR– USE(bourse)y’abanyeshuri barayihawe??? Bababwiye ko byatunganyijwe nyamara uzanyarukireyo wumve! Abarimu bavuze ko bongejwe 10%, ahubwo n’intica ntikize ntiyongeye kuboneka! Hagiye gushira amezi 3! Si abo gusa kandi! Hirya no hino ibintu bimeze nabi! Ubukungu bwaguye mab ndoga MPANAKWICA! Ngaho nimukomeze mutegereze njye nzi ko IGIPINDI.com gikomeje!
Ko mbona ubuzima burikugenda buzamba?ba ministre nabasenateri se bizabageraho?byavuye muyihe nzira se?baraturangije!
Ariko reka mbabaze kuki ayo mafaranga akurwa kubaganga gusa kandi ari ikibazo rusange?ibyo ntabwo byumvikana aribyo na ma Assurance ni abaganga bajya bayishyurira abaturage!
@fifi ,nkuyu koko aravuga ngo abarimu,nonese bazayongerera abarimu? twagiye tugiran analyse zubwenge koko,ukukugabanya amafaranga byange bikunde bizatuma service zubuzima zisubira hasi cyane,kdi na minister nawe ubwe arabiziko abisubije hasi ugereranyije naho byaribigeze!
Abaganga se bize ibiki abarimu batashobora!!!
hhaahh,ariko ubanza abarimu barabujijwe gutera imbere n’abaganga!!
NSHUTI, HAKWIYE IKOSORWA RYITONDEWE KUNZEGO ZOSE, NAHO UBUNDI haracyapfa rubanda rugufi!!
URUGERO : NKA MWARIMU UVUGA,NAJYA KWIVUZA NTIYITABWEHO(abaforomo bigiriye kumama)HARI IGIHE ATABONA AMA FR. YO KUJYANA MURI prive, sibyo?! NYAMARA ABAYAFITE BAZIGIRA KU MU private BAVURWE, BAVUZE!!! Urumva ukuntu bigaruka no kuri wowe wari wishimiye kubona mugenzi wawe w’umunyabibazo?!?!?
EEEEHHH
sha nimuceceke icyangobwa nukubyumva nkdi ubuzima burakomeza gusa bigoranye nkatwe twafashe inguzanyo tuzishyura dute ?
Ariko kuki Minister Murekezi ushinzwe abakozi ba Leta aba yinumiye?? ashobora kuba ari ntibindeba kabisa!!!
Uzi ko uwiyise Kago azi kwandika ntamenye gusoma!? “Ngo Ibyo umuganga yakora umwarimu atashobora ni ibiki?”Igisubizo KUVURA.
Ariko ko numva abarimu n’abaganga bameze nk’abagore b’abakeba ra!!!ibi nabyo ntibizoroha.
Reka ncire umugani abarimu bishimiye igabanuka ry’umushahara w’abaganga: Baravuga ngo imbeba irya umuhini yototera isuka kdi ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! mushatse ikibazo mwagifata nkikireba buri wese kuko uyu munsi ni abaganga ejo ni abarimu ejo bundi ni abacamanza,…!
nshuti bavandimwe mureke gukunda amafaranga kuruta gukunda igihugu kuba bayakuyeho nuko agiye gukoreshwa muzindi gahunda zidfitiye abanyarwanda akamaro kdi hari nabahebwa ari munsi yayo ariko ntibibabuza gukora akazi ???
ariko Mugabo ibyo wita gukunda igihugu ni ibiki??!!Ni ukugura imodoka ya miliyoni 80 ku muntu umwe ukamuha avantages zirenze izo mu ijuru!!!!then ukagabanya salaire ya muganga!!!!Ubwo se baguze imodoka basi tuvuge za 30 millions ntabwo zakora akazi!!!!!
Ahwiiii!reka nze njye kugacapa kwa Dr Nyirinkwaya,nze no muri leta nibura nzapfa kubona udutubutse.
Yewe, ndabona uyu muntu wise KAGO ari ZERO mu mutwe. Ese niba ari mwarimu, abana yigisha koko bagira ubwenge? Ni nkokuvuga ngo kurugamba icyo umusirikare yakora umu civil adakora ni ikihe?
Abantu bavuga ko abarimu ko nta….. bafite ukuri. Ahubwo asebeje abarimu bose.
Icyo numva gikwiye nukureba ikibazo in general, nonese iringaniza muvuga ngo abarimu bahembwa angahe, muganga niba arusha mwalimu umushahara ni ngombwa kuwugabanya akaringanira na mwarimu?
NOnese mwarimu abayeho neza kuburyo kugabanya salaire ya muganga mwakoze ubushakashatsi musanga ntacyo bizamutwara?
Jye numva muganga bamurekera amafaranga yahembwaga, ahubwo mwalimu bakamuzamura. Kuko ntiwakemura ikibazo ngo ufate uwarufite agahenge ko kubaho ngo umusubize mubariho batariho!!
Ahubwo nkurikije amafaranga umuganga yinjiza ku munsi mbona bamuha make.Example.Kuri Centre de Santé umuforomo asuzuma 50patients buri wese yatanze average y’amafaranga 300.Dukubye abarwayi 50=15000rwf/d.Tuyakube 20days yenda akora=300,000Rwf.Niko mwali umuforomo uyinjije bamuhamo angahe kugirango yishime?.Mwali umwana akurutseho wakomeza ukigisha?Ese usanze bitumye mu ishuli wahicara?Ko muganga bamwituma muntoki akihangana?Uzi ko kwiga KHI bariha 1,500,000Rwf ku mwaka?Risk mukazi se?Nkubwiye bike ma!Namwe ntidushimishwa n’umushahara wanyu muhumure Leta yacu irabizi.Mugire amahoro.Nikundira UM– USEKE.Com
Ikibazo si ukugabanya amafaranga abaganga cg nabandi bahembwa. Ikibazo nuko abo bayobozi bo hejuru bo badakora kuyabo kandi ariyo arenze urugero. Kuki bashimishwa no kuniga abandi??? Ubu se bo bagize icyo bagabanya kuyabo ntacy yafasha abanyarwanda?? Buri wese akurura yishyira yarangiza agakanira abo yishyikiraho!!!!!!!!!!!!! Nyamara muzabirebeho, twe biratubabaza cyane
Ariko uzi ko ubaze ariya mafranga usanga mwarimu arusha umuganga umushahara(Ndavuga mwarimu A0 uhembwa 150000):Mwarimu akora 28heures par semaine, akaruhuka mamezi 3 mu mwaka, ni ukuvuga amasaha 896, naho muganga akora byibuze amake ni amasaha 45 mu cyumweru , akaruhuka ukwezi kumwe gusa ni ukuvuga amasaha 1980. ni ukuvuga ko muganga ahembwa Fr 115 ku isaha, naho mwarimu agahembwa Fr 167ku isaha.wonereho ko risque za muganga zo kuba yakwandura nka SIDA n’izindi ndwara arimo gutera urushinge, cg kwandura nk’igituntu igihe arimo kuvura umuntu ukirwaye. nta insurence agira for this. Imyaka umuganga amara mu ishuli yo ntitwakwirirwa tuyibara, kdi baba ari abahanga ntibananirwa kwiga ibindi!!!!!!!!!!muganga we ihangane ni nk’igipadiri!
Ibyo nnibyo mwigira basha, uwabishaka mwagakora kandi neza mutanahembwa.Ubwose umusilikali ahembwa angahe n’amajoro arara aba mu ishyamba muryamye mwirongorera n’abagore banyu ingo zabo zaratashywe n’abapfubuzi??Ubu mubona ntagaciro umusilikali afite nyamara habaye gato mwabona agaciroke. Umusilikali niwe warukwiye guhembwa abandi bakaza nyuma iyoooooooo!!!!
Njyewe mbona umwarimu kuri jye iyo atampa amasomo sinarikuba uwo ndiwe none,kandi numusilikare nawe kwakora neza nkabona umutekano nawe afite agaciro kuri jye,nyuma nanjye nabagenzi banjye<docteurs,Médecins,infirmier,ko dukora kuvura mwese abanyarwanda mundwara zose zabafashe zitunguranye.basi reka dutange umusanzu buri wese ahari kandi nziko Imana izaduhemba neza.
Nagerageje kumva ibitekerezo byanyo,nibyiza rwose pe,es ubona koko ubusumbane mu barimu n`abaganga budakabije umuganga ufite A1 bamuha salary ingana 145.000fr hakiyongeraho izohimbazamusyi,Umwarimu nawe A1 bakamuha 91,000frw bakamwima ako kandibaha abandi kandi amashuri angana banakora mu murenge umwe,esekoko ubona bitarenze igipimo,risques zibo kuri bose kuko buri wese agira izo yahurira anzo mukazi,ese muravuga ngo mwarimu rararuhuka amaezi 3 burya aba akora ategura ibyo bazatangira biga muri uwo mwaka ukurikiraho,ahubwo leta izasubizeho auxiliare de sante natwe tujye kwihugura nkuko hari abaganga baturusha umushahara kdi barize auxil.nibatange frw angana namashuri aba angana ngiyo inkunga yange,jye nimbona ubushobozi iriya mishahara yabaganga nzayihanantura rwose banganye nabavandimwe babo abarimu.Mwarimu se siwe watumye byose babimenya sha!
sindi umuganga, arikonkenera services z’abaganga, nkurikije ibyo bakora ahubwo nari nzi ko nabo bagiye kubongereraho, cyakora koko ubusumbane bwo burahari ariko mbona umuti utava mu kugabanya n’ako babonaga. umuganga nta transport ahabwa ngo wenda n’iyo jeep ize ar inguzanyo ariko ayibone. kwa muganga niho haba haparitse amamodoka ashaje n’ahandi ngize (….) nabasabira kwihangana nta kundi!!
ikigaragara cyo nuko abarimu bishimye ariko nukuri nibahumure niyo prime yabaganga yagabanuka ntabwo bateze narimwe kunganya salaile nabaganga peee!
Iyo urebye ishyari abarimu bagirira abaganga wibaza niba igihugu bakorera ari kimwe bikakuyobera!nge mbona abarimu bakeka ko salaire y’umuganga igabanutse iya mwarimu yakwiyongera kdi ni ukwibeshya. Mwari, birashoboka ko muganga yavura utarize kurusha uko mwarimu yakwigisha umunyeshuri w’indembe!!
kuringaniza imishahara ntaho bihuriye nibyo abarimu bavuga haringanizwa imishahara kubantu bakora akazi kamwe kandi banganya nivo bivuzeko nimvune zingana na risque byose bingana nonese mwarimu agereranya umushahara we numuganga ashingiye kuki erega nivo sicyokibazo kuko nanjye mfata 800000 huit cent mille kandi mfite A2 ariko bitewe nakazi na risque zihari ntago wangirira ishyari kandi ikibibatera nuko mubona muturanye nabo mukagirango nibagenzi banyu munyurwe
reka nsubize karire,erega ujye umenya ko risques mukazi ntizingana(kwijomba ukandura sida,ndetse ni zindi ndwara zanduriza mu buhumekero nki igituntu hepatite B&C)…kandi ni igihe cyo gukora ntikingana muruhuka mu biruhuko kandi muganga we ntajya agira ikiruhuko ahubwo hari igihe arara ahagaze araye izamu nukuvuga ko se nta we agira ngo abe aryamye nka mwarimu?ikindi umuganga A1 yiga imyaka 3 yuzuye ariko umwarimu A1 we yiga amezi 18 gusa.naho kuvuga ngo leta izagarure auxilliaire de sante uzajye kuyiga byo ntacyo wamara aho turimo tujya ahubwo narinzi ko ugiye kuvuga ko uzajya kwiga medecine general(Dr.)byibura ukuzasohoka ufite nako ga titre!yewe ndumva ubara usubira inyuma.
Jye ndumva mwareka guterana amagambo kuko simwe mufata ibyemezo,hari ababifata n’ababifatirwa,so plz mugabanye dutegereze imyanzuro ya commission yashyizweho.
Mbega abarimu dufite ko ishyari rirabica! Ubwo bumva bakwigisha abanyeshuri barwaye,cg se wowe mwarimu urwaye wahagarara mu ishuri ukigisha? Ayo mezi 3 mu biruhuko ntuyahemberwa?menya neza ko muganga ataruhuka di!!Ntabwo ndi muganga ariko imvune bagira ndazizi ,ahubwo bongeze salaire ku baganga mu byiciro byose kuko badufatiye runini ntawe utabizi na mwarimu aba yabyiyibagije,ubuzima bwiza kuri mwese.
hum!!!muntu wanjye rero nuwo muganga iyaba waruziko yigishwa na mwarimu ibyubwo buvuzi ntiwakishyongoye uvuga kuriya rwose!!gusa agahinda kinkoko kamenywa ninkike yatoyemo.gereranya 30000 na 90000 ubone wishyongore muntu wanjye.Imana ikongerere ubwenge n urukundo ukunde uwakwigishije kwandika izi nyuguti wakurikiranyije ukamwishyongoraho kabsa !!MANA wee
Ntitukibaze ibisubuzo tudafitiye ibisubizo, kandi abazabisubiza bahari. Niba dufite abayobozi kandi tubizeye , ntabwo badufatira ibisubizo bibi. abaganga bihangane, kandi niyo bamwe bakareka, twabasanga mu mavuriro yigenga baba bashinze.ikindi kandi ubu abari kwiga ikiganga barimo kugenda biyongera , ntabwo tuzabura abatuvura; gusa tuzabura abafite uburambe mu kazi.
Comments are closed.