Digiqole ad

Nkusi Mukubu Gerard nawe arashaka kuyobora FERWAFA

Ku munota wanyuma wo gutanga za Candidature zo kuyobora FERWAFA, kuri uyu wa kane nimugoroba, nibwo Nkusi Mukubu Gerard yatanze impapuro zo kwiyamamaza nawe.

Nkusi Mukubu Gerard
Nkusi Mukubu Gerard

Amakuru dukesha www.ruhagoyacu.com ni uko uyu mugabo yatanze impapuro zimwemerera kwiyamamaza kuri uyu mwanya atumwe n’ikipe ya Mukura Victory Sport.

Nkusi Mukubu Gerard asanzwe akora muri Rwanda Revenue Authority nk’ Umuyobozi ushinzwe Inyigisho, n’abasora, akaba ariko azwi no mu ikipe ya Mukura nk’umujyanama, n’umwe mu bafana b’imena ba Mukura.

NKusi Mukubu Gerard akaba azahangana mu matora, azaba tariki 22 ukukwezi, na  Ntagungira Celestin watanzwe na Rayon Sports, Byiringiro Pasteur Emmanuel watanzwe na Pepiniere, Theonas Ndanguza watanzwe n’ikipe ya Musanze.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

 

7 Comments

  • Ntiwabona Mukubu Gerard yinjijwemo ku munota wa nyuma umwanya akawubarya!!! Uzatorwa wese tumwifurije kuzayobora ishyirahamwe neza no kuzateza imikino imbere.

  • Nusi Mukubu is a man of integrity, akwiey kuyobora FERWAFA.I rember him ari my supervisor igihe nakorga stage muri RRA.He is humble and objective.

  • Uzatorwa wese azagire akazi keza tumuri inyuma.Ariko nasaba inteko itora kuzatora uwo babonaho ubushobozi bwo guteza ruhago imbere murwanda,maze abakunzi bayo tukongera kwishima.Twifurije ikaze muri CERWAFA k’uzatorwa uwo ariwe wese

  • Ubundi Regis ko atiyamamaje ariwe dushaka.

  • Ariko se ko mbona nta musirikare arimo, kandi tumenyereye ko ako karima ari akabo?cyangwa n’ukujijisha bazajye bategeka bibereye hanze,ibyo ntabwo ari byo byaba byiza bagiye bategka bari mu kibuga.ikindi kandi itegeko rivuga ko nibura uwiyamamaza agomba kuba byibuze amaze imyaka 3 mw’ikipe(mu buyobozi) none se célestin amaze ingahe asezeye kuba umusifuzi niba atari ibanga,ubwo se hazaba hakoreshejwe umucyo? ubwo muzansubize.

  • abega tumuri nyuma tumwifurije itsinzi ndi umufana wa gikundiro igikondo magerwa

  • aho akora baramuzi, akunda akazi, gusa sinzi niba azi uko ikibuga cya ruhago kiba kingana!!

Comments are closed.

en_USEnglish