Urashaka gusimbura Julles Karisa? Dore ibisabwa
Iri ni itangazo rya FERWAFA rihamagara abifuza kuba bafata umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, bagasimbura Julles Kalisa weguye.
FERWAFA iramenyesha ababyifuza ko ishaka gutanga akazi ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Uhoraho. Abifuza uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda,
- Kuba byibura afite imyaka mirongo itatu y’amavuko,
- Kuba afite byibura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza,
- Kuba yarakoze ibijyanye n’ubuyobozi bwa Administration ya Siporo muri rusange, mu mupira w’amaguru bikaba akarusho,
- Kuba ari inyangamugayo mu mico no mu myifatire, atarafunzwe kubera kunyereza umutungo wa Leta n’ibindi byaha bikomeye (bigaragazwa na casier judiciaire),
- Kuba nta kibazo kijyanye n’ubuyobozi, umutungo cyangwa tekinike yaba yaragiranye na FERWAFA,
- Gutanga inyandiko byibura z’abantu babiri bamuzi, bemeza ubuhanga n’ubudakemwa mu kuyobora amashyirahamwe ya siporo.
Akazi ashinzwe:
- Gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’Inama Rusange y’abanyamuryango ndetse na Komite Nyobozi,
- Kujya mu Inama Rusange n’iza Komite Nyobozi zose,
- Gutegura inama zose zaba iz’abanyamuryango, iza Komite Nyobozi, n’iz’amakomisiyo agize FERWAFA,
- Gukora inyandikomvugo y’izo nama,
- Gukurikirana inyandiko za FERWAFA,
- Gutsura umubano n’abanyamuryango, abagize amakomisiyo, FIFA, CAF n’abandi baterankunga,
- Kuyobora Ubunyamabanga Bukuru.
Ibisabwa byose, birimo ibaruwa isaba akazi, amakopi yemewe (certifiée), n’umwirondoro, musabwe kuba mwabigejeje ku biro bya FERWAFA bitarenze itariki ya 27/10/2011 saa kumi n’imwe (17h00’). Uwandikirwa ni Bwana Raoul Gisanura Ngenzi, Visi Perezida wa FERWAFA.
FERWAFA
6 Comments
ariko abanyarwanda muri abarasiste kweli ngo kuba uri umunyarwanda? kubera iki se? ushobora kuba uri numunyamahanga(umuzungu ) ariko ufite capacite yo kuyobora uwo mwanya? ibyo byo kuvuga ngo kuba uri umunyarwanda niba mushaka kuvuga ngo igihugu cyanyu cyateye imbere muzabikuremo, none nkatwe tuba hanze bagiye bavuga gutyo akazi twazagakurahe? bo icyo bareba nubushobozi bwumuntu,
Urinda ubuyera mu mahanga se watashye iwanyu?
gisa,amaherezo ndabona uzatanga na presidence uvuga ko ushoboye wese yayobora urwanda.
Uwakosora Uwanditse iyi nkuru se? Bandikira Vice president wa Ferwafa apana Gisanura Raoul. Muri administration ntibibaho, izina ry’umuntu siryo ryandikirwa keretse niba muri iyo federation ari umwihariko. But I think no.
Ariko ntimugatukane, kuba mu mahanga ntabwo bivuga kubuyera.
Njyewe namamaje abakandida babiri: Didas NIYIFASHA na Regis ba banyamakuru banga urunuka ikipe ya APR
Comments are closed.