Month: <span>September 2011</span>

Uruganda rushya ruzabyaza gaze metane ingufu mu Rwanda

Companyi izwi cyane mubyerekeranye n’ingufu yo mugihugu cya Finland yitwa Wärtsilä niyo yegukanye isoko ryo kuzabyaza gaze metane yo mu  kiyaga cya kivu ingufu  z’amashanyarazi azakoreshwa mu Rwanda. Nkuko tubikesha urubuga rwa tbpetroleum.com , ngo bizaba bibaye kunshuro ya  mbere aho gaze yo muri ubu bwoko izabyazwa ingufu kuri uru rugero. Nubwo hari hasanzwe izindi […]Irambuye

Arusha: Abahoze ari ba minisitiri b’u Rwanda bakatiwe imyaka 30

MUGIRANEZA Prosper wahoze ari Ministiri w’abakozi  ba leta, Justin MUGENZI wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi bakatiwe buri umwe igifungu cy’imyaka 30 naho  BIZIMUNGU Casimir wahoze ari Ministiri w’ubuzima na Jerome BICAMUMPAKA wahoze ari  Ministiri w’ububanyi  n’amahanga bagizwe abere. Ni mu rubanza rwari rumaze imyaka umunani rwaregwagamo aba bahoze ari abaministiri, ibi byemezo by’urukiko byafatiwe kuri uyu […]Irambuye

Imibonano mpuzabitsina mu kazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’imibonano mpuzabitsina Alain Héril bwagaragaje ko abantu bose batanganya amahirwe yo guhuza ibitsina aho bakora, kuko abakoresha ari bo bagira amahirwe menshi yo kwigondera umukozi akamusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina kandi bigakorwa nk’uko abyifuza. Ubu bushakashatsi uyu muhanga yashyize mu gitabo cye yise Aimer bugaragaragaza ko mu mirimo ikunze kugaragaramo ubushotoranyi […]Irambuye

Ku myaka 19 Jack Wilshere yibarutse umwana

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Jack Wilshere kuri uyu wa kane nimugoroba umukobwa w’inshuti ye Lauren Neal yamubyariye umwana wambere. Kuri twitter ye, Wilshere niho yashyize ifoto asoma uyu mwana we amasaha make nyuma yo kuvuka. Ati:”Nishimiye kwitwa Papa” Uyu mwana w’umuhungu wiswe Archie, yatumye Wilshere avuga kuri twitter ye ko uyu wa kane […]Irambuye

Alain Juppé ati : « nzashyigikira Sarkozy nta rwikekwe »

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa Alain Juppé kuri uyu wa kane nimugoroba, yatangaje ko azashyigikira Nicolas Sarkozy ku mwanya wo kongera kuyobora Ubufaransa mu 2012, niba uyu yiyamamaje. Mu kiganiro cya Television ya France 2 kitwa «Des paroles et des actes», Juppé yavuze ko nta rwikekwe cyangwa kunyura ku ruhande yiteguye gufatanya na Sarkozy nanone. Nubwo […]Irambuye

Umuvugizi wa Khadaffi yafashwe agerageza guhunga Sirte

Mussa Ibrahim, wari umuvugizi w’ingoma ya Col Mouammar Khadaffi yafashwe kuri uyu wa kane agerageza guhunga nkuko byemezwa n’abarwanya Khadaffi. Mu mirwano ikomeye iri kubera mu mujyi wa Sirte, ari nawo Khadaffi avukamo, uyu mugabo wari umuvugizi we yafashwe ngo yambaye nk’abagore atwaye imodoka agerageza gusohoka muri uyu mujyi. Mustafa bin Dardef wo muri National […]Irambuye

Nubwo hakiri abana bakoreshwa imirimo ivunanye, Nyaruguru babihagurukiye

Umwana utaruzuza imyaka 18 ntakwiye kugirwa umukozi, nyamara mu akarere ka Nyaruguru hakunze kurangwa abana bata amashuri bakajya gukora mu mirima y’ibyayi n’ahandi. Ku bufatanye n’umushinga w’abanyamerika ushinzwe kurwanya imirimo ikoreshwa abana (Rwanda education alternative for children) bahuye n’abafite uburezi mu nshingano z’abo, abakora imirimo ifite aho ihuriye n’icyayi ndetse n’inzego z’ibanze mu rwego rwo […]Irambuye

Yatumiwe na President Obama, yanga kujyayo

Uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Chicago Bears ya American Football, yanze kuzitabira ubutumire bwa President Barack Obama i Washington D.C aho yatumiye iyi kipe ngo azayakire mu kwezi gutaha. President Obama yatumiye iyi kipe kipe nyuma yo gusanga yaragombye kuba yarakiriwe n’umukuru w’igihugu Ronald Reagan mu 1986, ubwo yari yatwaye igikombe cya Super Bowl […]Irambuye

Peresida mushya wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yatowe

Kuri uyu wa kane muri Beausejour Hotel i Remera Komisiyo `Igihugu ikorana naUNESCO yatoye abayobozi bayo. Kumenyekanisha ibikorwa by’iyi Komisiyo no gushimangira ubufatanye n`ibigo bifite inshingano zirimo uburezi, ubuhanga umuco ubumenyi n`itangazamakuru ni byo Dr NDAHAYO Fidele ,watorwe  ku mwanya wa Perezida yashinzwe. Muri aya matora kandi hatowe  Dr Gasingirwa  Marie Christine ku mwanya wa […]Irambuye

Sibomana yateze kumara amacupa 7 y’urwagwa apfa atayamaze

Mu murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatatu nimugoroba, umusore witwa Claver Sibomana yishwe no kugotomera amacupa y’urwagwa yari yateze na mugenzi ko yayamara mu minota 40 gusa. Nyuma yo gutega ko namara amacupa 7 y’urwagwa atari buyishyuzwe, yaje kumererwa nabi cyane amaze guhirika 5 yonyine, nkuko twabitangarijwe n’abari muri aka […]Irambuye

en_USEnglish