Digiqole ad

Nubwo hakiri abana bakoreshwa imirimo ivunanye, Nyaruguru babihagurukiye

Umwana utaruzuza imyaka 18 ntakwiye kugirwa umukozi, nyamara mu akarere ka Nyaruguru hakunze kurangwa abana bata amashuri bakajya gukora mu mirima y’ibyayi n’ahandi.

Abana ntibakwiye gukoreshwa imirimo ivunanye
Abana ntibakwiye gukoreshwa imirimo ivunanye

Ku bufatanye n’umushinga w’abanyamerika ushinzwe kurwanya imirimo ikoreshwa abana (Rwanda education alternative for children) bahuye n’abafite uburezi mu nshingano z’abo, abakora imirimo ifite aho ihuriye n’icyayi ndetse n’inzego z’ibanze mu rwego rwo guca burundu icyo kibazo.

NIREBERAHO Angélique, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru avuga ko nubwo bari mu rugamba rwo guhashya uko gukoresha abana, hari aho bikigaragara.

“Hari aho bikigaragara cyane muri turiya duce duhingwa mo icyayi ndetse n’abandi bagikoreshwa imirimo yo mu ngo,” Nireberaho.

Ubujiji bw’ababyeyi ndetse n’inyota yo gushaka amafaranga ku bana ari bimwe mu bituma aba bana bata ishuri bakajya gukorera amafaranga.

Amakoperative ahinga icyayi ariyo yashyizwe mu majwi cyane avuga ko nayo ubu yahagurukiye kurwanya iki kibazo. NKURUNZIZA Emmanuel ushinzwe icungamutungo muri koperative imwe mu zihinga icyayi muri Nyaruguru avugako babwiye ababyeyi ko uwo bazasanga yakoresheje umwana azirukanwa kandi agashyikirizwa ubuyobozi  mu gihe bibaye ngombwa.

Mu karere ka Nyaruguru ngo bahagurukiye kwigisha abantu b’ingeri zitandukanye uburenganzira bw’umwana ndetse n’amategeko amurengera.

Gusa UWIMANA Gilbert ushinzwe abakozi n’umurimo muri ako karere avuga ko ibihano bihari kubazaterera agati mu ryinyo.

UWIMANA yagize ati: “abakoresha bafite ibigo binini bafite ibihano biteganywa n’itegeko naho abaturage bafatiwe ibihano ku rwego rw’akarere.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ajyanye n’imirimo ikoreshwa abana mu mwaka wa 1999, ayo masezerano akaba afata umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 nk’umwana, kandi avuga ko atagomba gukoreshwa imirimo ibyara inyungu, imirimo imubuza uburenganzira bwo kwiga ndetse n’imirimo ifite ingaruka mbi ku buzima.

Naho itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rikaba rifata gukoresha umwana nk’icyaha, gusa ryemera ko iyo afite hagati y’imyaka 16 na 18 ashobora gukoreshwa imirimo ijyanye n’ubushobozi bwe ariko akarindwa imirimo ikorwa n’ijoro kandi agahabwa ikiruhuko kingana n’amasaha 12 ku munsi.

Emmanuel NSHIMIYIMANA
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • yebaba we! Icyayi cy’uRwanda kiraryoha kabisa cyane cyane iyo kigisa Green!!

  • Uyu muyobozi nareke kwirengagiza ikibazo cy’ ubukene burangwa muri aka karere kuko kiri mu bitera abana kujya kwaka kariya kazi. jye nagerageje kugasaba inshuro 5 ubwo nari muri SEcondary si uko mfite imyaka 14 kugeza 17 si uko nari nyobewe ko kwiga ati ingenzi ariko nabaga nabuze uko nagira. Kandi nanone ntihirengagizwe n’ abandi birirwa bikorera amabuye, imicanga n’ amakara (banayapakira mu mifuka) nabo usanga bibarenze. Hari n’ abajya mu tundi turere gushaka yo imirimo bagakora mungo ndetse hari n’ abajya i Burundi. Jye ubu narabicitse ariko nanjye narabikoze ibindi ndabigerageza biranga ariko rwose ubukene buri ku isongo mu bitera kiriya kibazo.

  • uratubeshye igisa green wagikurahe wa muntu we!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish