Digiqole ad

Imibonano mpuzabitsina mu kazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’imibonano mpuzabitsina Alain Héril bwagaragaje ko abantu bose batanganya amahirwe yo guhuza ibitsina aho bakora, kuko abakoresha ari bo bagira amahirwe menshi yo kwigondera umukozi akamusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina kandi bigakorwa nk’uko abyifuza.

Ubu bushakashatsi uyu muhanga yashyize mu gitabo cye yise Aimer bugaragaragaza ko mu mirimo ikunze kugaragaramo ubushotoranyi bushobora gutuma habaho imibonano mpuzabitsina ku bantu bakorana, harimo itangazamakuru, aho batunganyiriza uburanga, hakiyongeraho na zimwe muri entreprise zikoresha abantu akazi k’imvune n’agasaba amasaha menshi umuntu ari mu biro.

Ba nyakabyizi ngo ni bo nibura bashobora guca ukubiri no gusambana na ba shebuja kuko akenshi bakora bacyura ayabo, byarimba bakanirukanwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakoresha barangwa n’uyu mukino mpuzabitsina baba bafite umutimanama utagira igihunga (les anti-stress).

Gusa ariko ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari ibigo bimwe byashyizeho amategeko ahana abayobozi bashaka gukoresha abakozi babo imibonano mpuzabitsina. Ibi bigo birimo ahanini amakompanyi y’indege aho ngo usanga gutereta umukozi ari sakirirego kuko ngo bishobora kwica akazi.

Mu gitabo Cupidon au Travail, umwanditsi agaragaza ko nibura mu mezi ane iyo ukorana n’umuntu uba ufite amahirwe menshi yo kuba mwamenyana mukagera no ku ngingo, mu gihe byagufata hagati y’amezi ane n’umwaka kubona inshuti igihe ushakishiriza inyuma y’ibiro cyangwa uri nyakabyizi.

Iby’iki gitabo ariko binagaragaza ko nibura 20% by’abashakana, baba barahuriye mu kazi bakitanaho muri byose, bikarangira biyemeje gukomereza urukundo mu rugo .

Ineza Douce
Umuseke.com 

17 Comments

  • Nubundi abfite inkwi barya ibihiye!

    • nonehao abafite amashanyarazi bo bazarya ibyashiririye!!!!!!!!!!!!!!!hahahaaaaaaa

  • ibiryo bibereyeho kuribwa.

    • Ushobora kuryamo igufa

  • byose bizashira!!!!

  • njye aho nkora hibera ibigabo gusa kandi njye nshaka uwo twateretana tugamije kuba bwana and madamu.gunners we bizashira koko mwana wamama!mugire amahoro

  • ni bibi cyane

  • Ahaaaaaaaaaaaaa.Mujye mwirira bwana!ariko,,,,,,,

  • Mujye murya akagabuye sha, naho ubundi ni bibi cyane kandi biragayitse pe

  • Yewe ubanza ahari ibyo ababikora basa na wamwana ukora muziko yibwira ko ari byiza kuko hari itegeko ribihana
    Nzaba ndeba abadasoma amategeko ibyabo aho bizagarukira ahaa

  • Abakibirisha ni uko batakimenya ko igikeneweari umusaruruo naho ibyo byakabaye muri week and

  • baba bahaze ngo karushya isaba wakampa nkagakora numujinya

  • abasambanyi imana izabahonda bumurwe !!nimushaka mugarukire aho mugeze kuko iyabaremye iri kubabazwa nibyo muri gukora !!!!!!….

  • Ibi birahanze mu bagabo b’ubu bakorana n’igitsina gore. Nta n’ubwo batinya n’abakecuru. Iyo wanze kandi bikuviramo urwangano mu bakozi no kwirukanwa bitabuze

  • ni hatari bwana. bajye bibuka nabo baba basize home ksa kuko baba babakeneye.

  • Muge murya ariko ku mperuka muzabona ingororano zabyo. Jye inama nabaha nimwihane bigishoboka kuko ibyo biganisha ku nzira yo kurimbuka gusa,ntibitange n’amahoro

  • numwanda bisiga aheeeeeeee!

Comments are closed.

en_USEnglish