Arusha: Abahoze ari ba minisitiri b’u Rwanda bakatiwe imyaka 30
MUGIRANEZA Prosper wahoze ari Ministiri w’abakozi ba leta, Justin MUGENZI wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi bakatiwe buri umwe igifungu cy’imyaka 30 naho BIZIMUNGU Casimir wahoze ari Ministiri w’ubuzima na Jerome BICAMUMPAKA wahoze ari Ministiri w’ububanyi n’amahanga bagizwe abere.
Ni mu rubanza rwari rumaze imyaka umunani rwaregwagamo aba bahoze ari abaministiri, ibi byemezo by’urukiko byafatiwe kuri uyu wa gatanu Nzeri 2011. Nkuko urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwabitangaje, aba bagabo bafashwe muri mata 1999 bafatirwa muri Cameroune uretse BIZIMUNGU wafatiwe muri Kenya mu kwezi kwa Gashyantare ku wo mwaka. Bose uko ari 4 bakaba bashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 94, aha ubushinjacyaha bukaba bwaragaragaje ko bagaragaweho gushishikariza abaturage kurimbura abatutsi mu manama mbwirwa ruhame bagiye bakoresha amwe namwe agakishwa no kuri za radio.
Mwisomwa ry’uru rubanza 2 bakaba aribo bahamwe n’ibyaha baregwaga, bagakatirwa buri umwe igifungu cy’imyaka 30, abo akaba ari MUGIRANEZA Prosper wahoze ari Ministiri w’abakozi ba leta na Justin MUGENZI wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi, Naho 2 bandi bakaba bagizwe abere kubera ko ntabimenyetso bifatika byahamyaga icyaha abo ni BIZIMUNGU Casimir wahoze ari Ministiri w’ubuzima na Jerome BICAMUMPAKA wahoze ari Ministiri w’ububanyi n’amahanga.
Umucamanza Short akaba yasabiye aba bahamwe n’icyaha ko bagabanyirizwaho imyaka 5 ku gifungo cyabo kubwo kuba batagaragaweho no gutinza urubanza.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com