Digiqole ad

Ku myaka 19 Jack Wilshere yibarutse umwana

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Jack Wilshere kuri uyu wa kane nimugoroba umukobwa w’inshuti ye Lauren Neal yamubyariye umwana wambere.

Jack n'agahungu ke Archie/ Photo Jack Wilshere/ twitter
Jack n'agahungu ke Archie/ Photo Jack Wilshere/ twitter

Kuri twitter ye, Wilshere niho yashyize ifoto asoma uyu mwana we amasaha make nyuma yo kuvuka. Ati:”Nishimiye kwitwa Papa”

Uyu mwana w’umuhungu wiswe Archie, yatumye Wilshere avuga kuri twitter ye ko uyu wa kane watambutse ariwo munsi we wambere w’ibyishimo mu buzima bwe.

Uyu mwana wa Wilshere yavutse saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa kane, avukana 3,48kg nkuko tubikesha dailymail.

Nyina w’uyu mwana Lauren, 22, ukora akazi ko gutunganya imisatsi, yabanje gushwana na Wilshere, ariko baza kongera kwiyunga mu mpeshyi ishize nyuma y’uko inda yatewe na  Wilshere yari nkuru.

Jack araza kubona umwanya uhagije wi kwita ku mwana na nyina dore ko afite ikibazo cy’imvune kizatuma adakina kugeza mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Mu mpeshyi ishize nyuma yo kwiyunga bafashe akaruko i Sardaigne,Italy/ Inda yari nkuru
Mu mpeshyi ishize nyuma yo kwiyunga bafashe akaruko i Sardaigne,Italy/ Inda yari nkuru
Imvune arimo izatuma abona umwanya wo kwita ku mwana na nyina
Imvune arimo izatuma abona umwanya wo kwita ku mwana na nyina

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Big up my Man!!!!!

  • Abandi bana bamenya inshingano zabo. Uyu musore wigaruye umukobwa atwite ntako asa. Byonyine uko fashe kunda n’umwana yaranezerewe yamenye ko ari se.

  • wilshere komereza aho ,usubireyo nta mahwa ,turagushyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish