Digiqole ad

Uruganda rushya ruzabyaza gaze metane ingufu mu Rwanda

Companyi izwi cyane mubyerekeranye n’ingufu yo mugihugu cya Finland yitwa Wärtsilä niyo yegukanye isoko ryo kuzabyaza gaze metane yo mu  kiyaga cya kivu ingufu  z’amashanyarazi azakoreshwa mu Rwanda.

Urundi ruganda rushya rugiye gutunganya gaze metane yo mu Kivu
Urundi ruganda rushya rugiye gutunganya gaze metane yo mu kiyaga cya Kivu

Nkuko tubikesha urubuga rwa tbpetroleum.com , ngo bizaba bibaye kunshuro ya  mbere aho gaze yo muri ubu bwoko izabyazwa ingufu kuri uru rugero.

Nubwo hari hasanzwe izindi nganda nto 2 zakoraga aka kazi, uru ruganda ngo ruzaba ari rutura kuburyo hateganyijwe ko ruzajya rutanga ingufu zingana na 25 MW ku ikubitiro zizongerwa zikagera kuri 75 uko uruganda ruzagenda rwagurwa.

Mu ntangiriro y’umwaka wa 2012 nibwo hateganijwe ko ibikoresho by’uru ruganda bizaba byagejejwe mu Rwanda, hagati muri uyu mwaka wa 2012  uru ruganda ngo rugomba kuzaba rwaratangiye imirimo yarwo.

Impuguke zuru ruganda ziratangaza ko gaze metane iri mu kiyaga cya Kivu iri ku kigero cyo hejuru kandi ikaba yiyongera umunsi ku wundi, ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko hatagize igikorwa hari urugero yazageraho igateza icyorezo.

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda ho baratangaza ko hari inyungu zitabarika mu gukoresha iyi gaze, icya 1 ni ngombwa ko iyi gaze igabanywa kugirango itazateza icyorezo mu myaka iri imbere na none kandi igihugu gikeneye byihutirwa kongera amasoko y’ingufu, igisubizo gitangwa na Mr Joseph C.

Brandt perezida wa ContourGlobal company yatanze iri soko ni uko gutunganya iyi gaze ari igisubizo kuri biriya bibazo byombi. Iyi company ikaba ifite uburambe muri iyi mirimo kuko ifite urundi ruganda nkuru muri Togo rutanga 100 MW.

 

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

 

5 Comments

  • ni karibu iwacu,turashima leta yacu,uburyo iturwanaho!

  • Kalibu sana ariko tureke kudindiza amajyambere! Gaz methane project yatangiye kera ariko sinzi umuvumo uri mu Kivu rwose, kimwe nundi muzimu udindiza Projet ya Kalisimbi, ababishinzwe muzatubarije izo ndamutsa icyo zihugiyemo!

  • Twizere ko tugiye kubona akazi kuko ubushomeli bwari bumeze nabi. arko anone mugutanga akazi twireko bazakoreshwa ukuri
    kuko nabyo biraturambiye gukora examen bagashyiramo utigeze agera aho byabereye!

  • Ni byiza! Ariko ntabwo mwatubwiye icyogikorwa aho kizakorerwa.ex. Akarere. lac kivu ntabwo ari nto cyane!

  • IKIBAZO

    Mfite ikibazo, nkaba nsaba buri wese wandusha gusobanukirwa kukinsubiza….

    Ubusanzwe usibye amashanyarazi, gazi metane ishobora gucanwa igatanga ubushyuhe bwiza kandi bukaze. Ndibaza niba bishoboka ko yashyirwa mu macupa yabigenewe, maze umuntu akayajyana ahantu hose hari inganda z’icyayi. Tubashije kugeza gazi metane aho inganda zose z’icyayi ziri, twayikoresha mu gutunganya icyayi. Byaba byiza kuko ubusanzwe dukoresha inkwi z’ibiti. Aha rero nsanga twaba duteye imbere cyane….

    Jyewe wandika ibi nkunda cyane ibyerekeye „Renewable Energy Resources“. Byanshimishije cyane kubona gazi metane yo mu KIVU aho gushira, ahubwo igenda yiyongera buri munsi. Ntabwo narimbisobanukiwe!!!

    Ikindi kandi: Ntabwo tubasha gukoresha imirasire y’izuba kugirango dutunganye icyayi cyacu. Kubera ahanini ko, buri hantu hahingwa icyayi, hakunda kuba IBIHU iteka!!!

    Ndangije nshimira byimazeyo abayobozi bashinzwe uriya mushinga. Ngayo koko amajyambere nyakuri. Kuva kera nkiri muto, nalinzi ko mu KIVU harimwo ubukungu kabuhariwe. None IMANA ishimwe, birimwo biragaragalira mu bikorwa bifatika. Kandi muramenye ntimuzibagirwe gushyiramwo Abavandimwe bacu bo muli DRC. Kuko umupaka w’u Rwanda na Congo unyura mu KIVU rwagati…..

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish