Tags : RTDA

PAC yagereranyije RTDA n’umunyeshuri uhora mu ishuri ariko agahora atsindwa

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa 11 Ukwakira, bakiriye ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi, RTDA, babaza iki kigo impamvu bakomeza gukora amakosa kandi abakozi bayo bahora mu mahugurwa agamije guhangana n’aya makosa. Muri Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA cyakunze kugaragarwaho amakosa ndetse kigatumizwa […]Irambuye

Muhanga: Gusana umuhanda byatumye urushaho kwangirika

*Imirimo yo gusana uyu muhanda izatangwaho agera kuri miliyari 1,6 y’amafaranga y’u Rwanda Umuhanda wa kaburimbo  unyura mu mujyi rwagati wa Muhanga,  Horizon Construction  ni yo yatsindiye kuwusana.  Kuva imirimo yo kuwusana yatangira,  ubu nibwo urushaho kwangirika cyane kurusha uko wari usanzwe umeze mbere y’uko usanwa. Bamwe mu baturage  baturiye umuhanda wa kaburimbo  mu mujyi […]Irambuye

Abaturage bakoze ku muhanda Rwamagana-Karembo barasaba kwishyurwa

Akarere ka Rwamagana – Abaturage basaga 300 bakoze mu mirimo yo kubaka umuhanda Rwamagana – Karembo barasaba Leta kubishyuriza amafaranga ngo asaga Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda bambuwe na Kompanyi yabakoreshaga yitwa J.U.V.E.N.C-BUILDING AFRICA, ngo bamaze hafi imyaka ibiri batarabona amafaranga bakoreye. Aba baturage bishyuza amafaranga barimo abatangiye gukorana mu kwezi kwa Kamena 2014. Kugeza […]Irambuye

Inama y’abamotari yagarutse ku ruhare rwabo mu mpanuka

Mu nama yahuje impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda hamwe n’abayobozi ba koperative z’abamotari mu mpande zose z’igihugu, abamotari bakanguriwe kwigengesera no gukanura cyane mu rwego rwo kwirinda impanuka, ndetse impuzamashyirahamwe yabo yatangaje umugambi wo gutumiza moto mu Buhinde ikazigurisha abanyamuryango. Abamotari batungwa agatoki ku myitwarire yabo mu muhanda, aho usanga akenshi bivugwa ko aribo bateza […]Irambuye

Abadepite batunze agatoki RUSWA nka kimwe mu bidindiza iyubakwa ry’imihanda

Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira. Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo […]Irambuye

“Inyerezwa ry’umutungo wa Leta riteye impungenge,” – Umugenzuzi w’Imari ya

Raporo ya 2012-2013 ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirije Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2014, EWSA iri ku isonga mu gukora amakosa menshi y’icungamutungo, naho ngo Inyerezwa ry’umutungo wa Leta riteye impungenge. Iyi raporo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yagejeje mu Nteko Nshingamategeko guhera ku isaha […]Irambuye

en_USEnglish