Digiqole ad

Abaturage bakoze ku muhanda Rwamagana-Karembo barasaba kwishyurwa

 Abaturage bakoze ku muhanda Rwamagana-Karembo barasaba kwishyurwa

Akarere ka Rwamagana – Abaturage basaga 300 bakoze mu mirimo yo kubaka umuhanda Rwamagana – Karembo barasaba Leta kubishyuriza amafaranga ngo asaga Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda bambuwe na Kompanyi yabakoreshaga yitwa J.U.V.E.N.C-BUILDING AFRICA, ngo bamaze hafi imyaka ibiri batarabona amafaranga bakoreye.

Aba baturage bishyuza amafaranga barimo abatangiye gukorana mu kwezi kwa Kamena 2014. Kugeza ubu barishyuza amafaranga y’amezi atandukanye bitewe n’igihe bakoze badahembwa, dore ko harimo n’abakomeje gukora bakaba bagejeje uyu munsi batarahembwa barimo nk’abazamu barindaga ibikoresho bya Kompanyi.

Umwe mubari bayoboye ibikorwa ‘Gapita’ yabwiye UM– USEKE ko nubwo atazi neza imibare, ngo abaturage baberewemo umwenda na Kompanyi J.U.V.E.N.C-BUILDING AFRICA bararenga 300; Ndetse ngo n’amafaranga bishyuza ari hejuru ya 8 000 000 y’u Rwanda.

Mu mirimo yo kubaka mu Rwanda, umukozi wunganira umufundi ‘Umuyedi’ ahembwa amafaranga ari hagati 1 000 na 1 500, mu gihe Umufundi we ahembwa hagati ya 2 500 na 3 500.

Umwe mubo twaganiriye utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati “Twahakoze kuva mukwezi kwa gatandatu mu 2014, nta faranga namba yigeze aduhemba, ubu tubayeho nabi n’abana bacu ntibakiga.”

Umubyeyi mugenzi we nawe uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko nawe yabwiye UM– USEKE ko ‘umwana we atari ku ishuri kuko ngo yari yizeye kubona amafaranga muri kariya kazi (ko kubaka umuhanda Rwamagana – Karembo) none kugeza n’ubu ngo ntanzi uko bizagenda’. Ati “Turaho gusa twarashobewe.”

Rwiyemezamirimo w’iyi Kompanyi J.U.V.E.N.C-BULIDING AFRICA witwa Christopher (utatubwiye amazina ye yose) aremera ko aba baturage yabakoresheje bubyizi, gusa akaba yemara no kubishyura.

Yagize ati “Ikibazo cyabo twakiganiriyeho n’akarere twumvikana ko baduha akanya tukarangiza imirimo, twamara kuyirangiza tukishyuza, (hanyuma nabo) tukabishyura.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry aravuga ko biteguye gufatiira amafaranga ya Rwiyemezamirimo kuko basigaje kumwishyura amafaranga yanyuma, ngo ntabwo rero bazayamuha yose mbere yo kubanza kureba ayo abereyemo abaturage.

Ati “Twavuganye na Rwiyemezamirimo, twandikira RTDA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, n’imihanda by’umwihariko) twemeranya ko izafatira amafaranga agomba kwishyurwa, hanyuma tuzahamagara abo baturage tubahe amafaranga yabo.”

Kakooza Henry yavuze ko bigombaga kurangira n’iki cyumweru kuko ngo Rwiyemezamirimo agomba kubanza gushyikiriza umuhanda ku mugaragaro abamuhaye akazi.

Abakoze imirimo yo kubaka umuhanda Rwamagana-Karembo si abo muri Rwamagana gusa, kuko harimo n’abakomoka muri Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, nabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

en_USEnglish