Digiqole ad

PAC yagereranyije RTDA n’umunyeshuri uhora mu ishuri ariko agahora atsindwa

 PAC yagereranyije RTDA n’umunyeshuri uhora mu ishuri ariko agahora atsindwa

Hon Nkusi avuga ko abo muri RTDA biga ibitarangira

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa 11 Ukwakira, bakiriye ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi, RTDA, babaza iki kigo impamvu bakomeza gukora amakosa kandi abakozi bayo bahora mu mahugurwa agamije guhangana n’aya makosa.

Hon Nkusi avuga ko abo muri RTDA biga ibitarangira
Hon Nkusi avuga ko abo muri RTDA biga ibitarangira

Muri Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA cyakunze kugaragarwaho amakosa ndetse kigatumizwa na PAC kugira ngo kiyisobanureho.

Muri iki kigo, hashyizweho gahunda yo guhugura bamwe mu bakozi bafite ubushobozi bucye nka kimwe mu byagaragazwaga ko ari yo ntandaro y’aya makosa yakunze kugaragara muri iki kigo.

Amwe mu makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014-2015, harimo ikibazo cy’umuhanda Pindura-Ntendezi uhuza akarere ka Nyamasheke na Rusizi watangiye kwangirika utaramara n’umwaka ukozwe.

Abadepite bahase ibibazo itsinda ry’abakozi ba RTDA bari baje kwisobanura, bavuze ko umuzi w’aya makosa uri mu gukora inyigo nabi no kuyishyira mu bikorwa ndetse no mu gukora igenzura

Mu makosa menshi Abadepite bagaragazaga, abayobozi b’iki kigo bakunze gusubiza ko amakosa yabaye bayakuramo isomo ku buryo bizeye ko mu minsi iri imbere atazasubira.

Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC yanenze iki kigo gihora kisobanura ko kigira ku masomo yabayeho, ndetse ko cyashyizeho itsinda rihugura abakozi bacyo, akavuga ko ari nko kwiga ariko ntusoze amasomo wiga.

Ati ” Umunyeshuri ariga akageza aho agasoza amasomo, mwe muriga ubudasoza amasomo ku buryo twaba tukibona amakosa asa gutya kandi mufite ikipe nini yigishwa buri munsi.”

Abayobozi ba RTDA basubije ko iri tsinda ryo guhugura abakozi ryashyizweho rizagaragaza raporo y’ibyo ryabonye bitarenze mu mpera z’ukwezi gutaha.

Aba bayobozi bizeje Abadepite ko muri iyi raporo bazashyikirizwa ku itariki ya 15 Ukuboza, izagaragaza amakosa yakozwe kugira ngo uriya muhanda wa Pindura-Ntendezi wangirike utamaze umwaka.

Guy Kalisa wari uyoboye itsinda ry’abayobozi ba RTDA bitabye PAC, yavuze uyu muhanda wa Pindura-Ntendezi watwaye akayabo ka million 34 ariko ko iyangirika ryawo nta gihombo kinini ryateje iki kigo.

Avuga ko imirimo yo kuwusana igiye guhabwa undi rwiyemezamirimo. Ati “ N’ubwo umuhanda wa Pindura-Ntendezi rwiyemezamirimo yawubatse ntawukore neza turizera ko rwiyemezamirimo mushya azawukora neza nk’uko twabimusabye.’’

Umuyobozi wa RTDA yavuze ko n’ubwo habayeho gutinda kw’amasoko, nta gihombo byateye igihugu kuko hariho ubwumvikane.

Ati “ Uretse ko ahanini cyatewe n’uko twari dufite abakozi bakeya  ndetse bikaba rimwe na rimwe biterwa n’uko abafatanyabikorwa bashobora gutinda gusubiza ko babonye raporo yacu.”

Abadepite bagize komisiyo ya PAC bakaba basabye RTDA ko bazayigezaho raporo bitarenze taliki ya 15 Ugushyingo, bayisaba kuzazana raporo isobanura byimbitse ibyagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari, ikaza iherekejwe n’ingamba bafite zo gukosora amakosa ayirimo.

Guy Kalisa uyobora RTDA wari unayoboye itsinda ryaje kwisobanura imbere ya PAC yavuze ko amakosa yabaye atazasubira
Guy Kalisa uyobora RTDA wari unayoboye itsinda ryaje kwisobanura imbere ya PAC yavuze ko amakosa yabaye atazasubira

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngo ngwiki? Umunyeshuri uhora atsindwa arirukanwa nk’uko tubizi. Muri RTDA se harateganywa gukorwa iki? Ruswa weeeee ushenye iki gihugu cyacu dukunda koko??? Abarebera, abakingira ikibaba n’ababigiramo uruhare Imana y’i Rwanda izabahana yihanukiriye yo ndayizeye ntizabakingira ikibaba

  • Iyi bayibaze umuhanda wo mujyi wa Muhanga!!! Kuva kuri Gereza kugera kuri BK gukomeza kugera kuri Plateau!! Unyuze hasi, umuhanda utarangira uhora muri avenant. Igitangaje baje basana!! Ariko aho basannye hangiritse kurusha ibyo basannye!! Ubu umwaka urikubise rwose abantu birirwa mu muhanda ubudasiba!!! Ese ko mbona i Kigali umuhanda ukorwa icyumweru kaba urangiye! Ahandi hatageze no Km imwe hananirane burundu mutureber eko nta kihishe inyuma y’ibi!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish