Tags : Police FC

APR FC itsinze 2-1 Police, AS Muhanga ikomeje ibitangaza

Mu mikino y’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru “Azam Rwanda Premier League”, APR FC itsinze Police FC biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, mu gihe AS Muhanga yavuye ku mwanya wa nyuma. Ku munota wa karindwi w’igice cya mbere Issa Bigirimana wa APR FC yafunguye amazamu, nyuma ahagana ku munota wa 31 Innocent Habyarimana […]Irambuye

Police FC izakina na APR FC idafite benshi mu bakinnyi

Police FC itozwa na Cassa Mbungo Andre, irasura APR FC mu mukino wo ku munsi wa 18 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, idafite abakinnyi batanu igenderaho. Kuri iki cyumweru hateganyijwe umukino w’amakipe y’abashinzwe umutekano, APR FC y’ingabo z’igihugu, na Police FC. Nizar Khanfir utoza APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo, yabwiye Umuseke ko biteguye […]Irambuye

Police FC izakina na Mukura idafite Mwemere, Rachid na Emery

Police FC iratangira imikino yo kwishyura ikina na Mukura VS, nubwo idafite bamwe mu bakinnyi bayo babanzamo ngo yizeye gutsinda kuko ishaka igikombe cya Shampiyona. Imikino yose yo kwishyura ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda “AZAM Premier League” iratangira mu mpera z’iki cyumweru. Umukino ukomeye muri iyi ‘Week-end’ ni uzahuza Police FC na Mukura, […]Irambuye

APR FC yananiwe gutsinda Marines ngo ifate Rayon, Police yo

APR FC yanganyije na Marines FC 0-0, Police FC itsinda AS Kigali, mu mikino y’ibirarane by’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itarabereye ku gihe. Umutoza mukuru wa APR FC Nizar Khanfir umaze kuyitoza imikino itatu nta ntsinzi, dore ko yatsinzwe umwe akanganya ibiri,  yaje mu mukino wa Marines ahabwa amahirwe, cyane […]Irambuye

Nyuma yo gufungurwa, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo

Nyuma yo kuva muri gereza, umukinnyi wo hagati wa Police FC, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo nyuma y’amezi arenga atatu adakina. Ndatimana Robert yatawe muri yombi na Police tariki 18 Ukuboza 2015, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure. Tariki 02 Gashyantare 2016, Urukiko rukuru ku Kimihurura rwanzuye ko atsinze urubanza ndetse rusaba […]Irambuye

Songa Isaie na Nshuti bafashije Police FC gutsinda Musanze 2-1

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ibashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1. Igitego cya Songa Isaie ku munota wa 23′ n’icya Nshuti Idresbald ku munota wa 32′ byafashije Police FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre kubona amanota atatu. Renzaho Hussein niwe watsinze igitego rukumbi cya Musanze […]Irambuye

Police FC yatsinze Atlabara yo muri South Sudan ibitego 3-1

Kuri uyu wa gatandatu Police FC yatsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘Orange CAF Confederation Cup’. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe bigaragara na Police FC. Byatumye ku munota wa 19 gusa, rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny afungura amazamu […]Irambuye

Habyarimana Innocent yagizwe Kapiteni mushya wa Police FC

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya. Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015, itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0, […]Irambuye

Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

02/02/2016 – Mu bujurire bwa Robert Ndatimana bwakiriwe n’Urukiko rukuru ku Kimihurura rwategetse kuri iki gicamunsi ko Robert Ndatimana atsinze urubanza yaregwagamo gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kuko Urukiko rwabonye ibimenyetso bishya ko uyu mukobwa ari mukuru. Robert Ndatimana yari afunze kuva tariki 18/12/2015 aho yari yashinjwe n’umwe mu babyeyi b’umukobwa (se w’umukobwa) […]Irambuye

Police FC yarekuye Jacques Tuyisenge ngo ajye muri Gor Mahia

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ubuyobozi bwa Police FC bwemeranyijwe n’ikipe ya Gor Mahia kubaha umukinnyi Jacques Tuyisenge ngo ajye gukina muri shampionat yo muri Kenya. Iyi kipe yari imaze igihe kigera ku kwezi ishakisha uyu rutahizamu wamenyekaniye cyane muri Kiyovu. Umuseke wabashije kumenya ko uyu mukinnyi amasezerano ye yaguzwe 40 000$ kuko yari agifite […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish