Digiqole ad

Police FC izakina na Mukura idafite Mwemere, Rachid na Emery Mvuyekure

 Police FC izakina na Mukura idafite Mwemere, Rachid na Emery Mvuyekure

Kalisa Rachid ntabwo azagaragara mu mukino wa Police FC na Mukura VS.

Police FC iratangira imikino yo kwishyura ikina na Mukura VS, nubwo idafite bamwe mu bakinnyi bayo babanzamo ngo yizeye gutsinda kuko ishaka igikombe cya Shampiyona.

Kalisa Rachid ntabwo azagaragara mu mukino wa Police FC na Mukura VS.
Kalisa Rachid ntabwo azagaragara mu mukino wa Police FC na Mukura VS.

Imikino yose yo kwishyura ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda “AZAM Premier League” iratangira mu mpera z’iki cyumweru. Umukino ukomeye muri iyi ‘Week-end’ ni uzahuza Police FC na Mukura, kuri iki cyumweru.

Cassa Mbungo Andre utoza Police FC ngo yiteguye Mukura VS byihariye kuko azi ko ari ikipe ikomeye kandi mu mikino yo kwishyura adashaka gutakaza amanota menshi.

Ati “Igice cya kabiri cya Shampiyona turimo kugitegura mu buryo bwihariye. Ngiye gutangira mpura na Mukura, kandi tuzi ko ari ikipe nziza. Nkeka ko itazatworohera. Kandi ngomba kugabanya ikinyuranyo cy’amanota APR, Rayon sports na Mukura baturusha. Niyo mpamvu ndimo gutegura abasore banjye ‘serieusement’, ku buryo tutazongera gutakaza amanota menshi.”

Cassa Mbungo Andre utoza Police FC.
Cassa Mbungo Andre utoza Police FC.

Police izakina na Mukura idafite Emery Mvuyekure na Kalisa Rachid barwaye, na Mwemere Ngirinshuti ufite ibibazo bye bwite.

Police FC ariko, yagaruye Robert Ndatimana uvuye mu kiruhuko kidasanzwe yahawe n’ikipe nyuma yo gufunzgwa akekwaho kuryamana n’umwana utagejeje imyaka y’ubukure, gusa akaza kugirwa umwere; na Isaac Muganza wari umaze amezi icyenda (9) adakina kubera imvune.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa gatanu tariki 15 Mata 2016

SC Kiyovu vs Bugesera FC (Mumena);
Espoir vs AS Muhanga (Rusizi);
APR FC vs Etincelles (Stade ya Kigali);
Amagaju FC vs Gicumbi FC (Nyamagabe).

Ku cyumweru tariki 17 Mata 2016

Police FC vs Mukura VS (Kicukiro);
Rwamagana City vs AS Kigali (Rwamagana ku kibuga cya Polisi);
Rayon Sports vs Marines FC (Stade ya Kigali);
Musanze FC vs Sunrise FC (Nyakinama).

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iki ni icyuho kinini kuri Police FC noneho utanafite na captain wayo kubera amakarita 2 gusa aba basore ba Cassa kubera bazi icyo bashaka kugera ndabaha amahirwe yo kwitwara neza muri uno mukino, mbifurije amahirwe masa

Comments are closed.

en_USEnglish