Digiqole ad

Police FC yatsinze Atlabara yo muri South Sudan ibitego 3-1

 Police FC yatsinze Atlabara yo muri South Sudan ibitego 3-1

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu.

Kuri uyu wa gatandatu Police FC yatsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘Orange CAF Confederation Cup’.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe bigaragara na Police FC. Byatumye ku munota wa 19 gusa, rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny afungura amazamu n’igitego cy’umutwe cyaturutse kuri ‘corner’ yatewe na Kapiteni Habyarimana Innocent.

Iminota yakurikiyeho y’igice cya mbere, Police yakomeje gusatira byatumye rutahizamu Isaie Songa na Innocent Habyarimana wakinaga umukino we wa mbere ari Kapiteni wa Police FC bahusha uburyo bune bwashoboraga kubyara ibindi bitego.

Uku guhusha amahirwe yabazwe ku ruhande rwa Police FC, ku munota wa 39’ byakosowe na Khamis Leon Uso yishyurira ikipe ye Atlabara, bityo igice cya mbere kirangira ikipe zombi zinganya igitego 1-1.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya mbere cya Usengimana Danny.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya mbere cya Usengimana Danny.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Police FC Casa Mbungo Andre yakosoye amakosa yakorwaga mu kibuga hagati.

Akuramo Mushimiyimana Mouhamed azana Kalisa Rachid, ibi byafashije cyane Police FC kuko ba rutahizamu bayo babonye imipira myinshi, byatumye Police ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Twagizimana Fabrice ku mutwe. Inabona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Isaie Songa, ku mupira mwiza yahawe n’uyu Kalisa Rachid wari ujemo asimbuye.

Nyuma y’umukino, Umutoza Casa Mbungo Andre utoza Police FC yabwiye itangazamakuru ko atishimiye uko ikipe ye yitwaye nubwo yatsinze.

Yagize ati “Twahushije amahirwe menshi. Usibye no guhusha, mu mukino hagati twakoraga amakosa atari ngombwa ku ikipe ifite intego. Tugomba gutangira twitwara nk’ikipe izagera mu matsinda (muri ¼ ya CAF Cup). Nshimiye Imana ko dutsinze, ariko twagombaga kwitwara neza kurushaho.”

Tumubajije niba nta cyuho cya Jacques Tuyisenge yabonye mu ikipe ye, Casa ati “Jacques yari umukinnyi ukomeye mu ikipe. Ariko nyine tugomba kwakira ko yagiye. Turacyagerageza abandi kandi nizeye ko nzabona umusimbura.”

Ku rundi ruhande, umutoza wa Atlabara FC, Umugande Erima Leo Adraa yabwiye itangazamakuru ko yishimiye cyane uko ikipe ye yitwaye.

Ati “Dutsinzwe ibitego 3-1, ni bicye. Mugomba kwibuka ko Sudani y’Epfo imaze imyaka itageze kuri itanu ikina umupira w’amaguru, ariko ibi ntibivuga ko tutazakuramo iyi kipe. Turasabwa gutsinda 2-0 gusa. Ubu byose biracyashoboka.”

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Police FC

Mvuyekure Emery, Habyarimana Innocent, Uwihoreye Jean Paul, Mwemere Ngirinshuti, Mugabo Gabriel, Twagizimana Fabrice, Nshimiyimana Imran, Usengimana Dany, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mohamed na Songa Isaie.

Police FC yabanjemo.
Police FC yabanjemo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Atlabara FC

Alias James Wari, Zakaria Scopas Woroh, Alhas Juma Jackson, Deng Magik Deng, Mutwakil Abdelkarim, Thomas Batista Ukelo, Dusman Peter Timothy, Maker Albino Mior, Fabian Elias Laku, Khamis Leon Uso na Ebit Ajak Bol.

Abakinnyi ba Atlabara FC bishimira igitego cy'impozamarira babonye muri uyu mukino.
Abakinnyi ba Atlabara FC bishimira igitego cy’impozamarira babonye muri uyu mukino.
Khemis Uso watsinze igitego cya Atlabara FC arwanira umupira na Niyonzima J. Paul.
Khemis Uso watsinze igitego cya Atlabara FC arwanira umupira na Niyonzima J. Paul.
Danny Usengimana ni we watsinze igitego cya mbere.
Danny Usengimana ni we watsinze igitego cya mbere.
Habyarimana Innocent yagoye ba myugariro ba Atlabara FC.
Habyarimana Innocent yagoye ba myugariro ba Atlabara FC.
Isaie Songa ahanganira umupira na ba myugariro ba tlabara FC.
Isaie Songa ahanganira umupira na ba myugariro ba tlabara FC.
Isaie Songa mu kwishimira igitego cye ati "mbakubise ikinyafu..."
Isaie Songa mu kwishimira igitego cye ati “mbakubise ikinyafu…”
Kalisa Rachid wajemo asimbuye yafashije ikipe ye cyane.
Kalisa Rachid wajemo asimbuye yafashije ikipe ye cyane.
Kalisa Rachid yagize icyo ahindura hagati mu kibuga.
Kalisa Rachid yagize icyo ahindura hagati mu kibuga.
Habyarimana Innocent yakinaga umukino we wa mbere nka kapiteni wa Police FC.
Habyarimana Innocent yakinaga umukino we wa mbere nka kapiteni wa Police FC.
UmunyaUganda Joseph Okello arwanira umupira na Innocent 'Di Maria'.
UmunyaUganda Joseph Okello arwanira umupira na Innocent ‘Di Maria’.
Umukino wageze aho uzamo amahane hagati y'abakinnyi.
Umukino wageze aho uzamo amahane hagati y’abakinnyi.
Myugariro wa Police FC Mwemere avuye kumva amabwiriza y'umutoza Casa Mbungo.
Myugariro wa Police FC Mwemere avuye kumva amabwiriza y’umutoza Casa Mbungo.
Isaie Songa yishimiye igitego cye nk'uko AbanyeCongo baherutse kujya babikora muri CHA
Isaie Songa yishimiye igitego cye nk’uko AbanyeCongo baherutse kujya babikora muri CHA

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Police FC ahangaha yerekanye umukino udasanzwe nbwo mu gice cya mbere bakinaga ubona batazi icyo bashaka ariko impinduka zaraje mu gice cya kabiri ku buryo navuga ko iyi kipe yarokotse ubundi yari gutsindwa hafi bitanu ntabaze ibyakubitaga amapoto, aba bahungu ba Cassa bagomba gutekereza ku mukino wo kwishyura kandi ntibirare kuko batisnzwe bibiri bataha kandi ruhago nta formule igira

Comments are closed.

en_USEnglish