Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Shangasha, Bwisige, Nyamiyaga na Giti yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze kwizera ko bazagezwaho amashanyarazi kuko bimwe mu bikoresho bizayabagezaho nk’amapoto byamaze kuhagera. Bavuga ko hari imwe mu mirenge yagejejweho amashanyarazi ariko mu bice byo mu misozi miremire by’icyaro bagicana udutadowa. Kamana Bedier utuye mu murenge […]Irambuye
Tags : Nothern Province
Mu ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic) hari inkura nshya yo kwiga ururimi rw’igishinwa. Abiga muri iri shuri bishimiye iri somo, bavuga ko rigiye gukuraho imbagamizi bajyaga bahura na zo mu gukoresha bimwe mu bikoresho bituruka mu bushinwa biba byanditseho uru rurimi. Abiga muri iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko amabwiriza y’imikoreshereze (Catalogue) ya […]Irambuye
Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu ntara y’Amajyaruguru cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, kuri uyu wa 9 Nyakanga bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu). Bavuga ko intumwa y’Imana ihora ishaka ko ubwoko bw’Imana (abantu) […]Irambuye
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abasaba guhagurukira isuku nke igaragara muri aka gace, ategeka abayobozi bo hasi gufunga utubari tudafite ubwiherero kuko twangiza ubuzima bw’abaturage. Muri uyu muganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga , wanitabiriwe […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa wa Butaro Mu karere ka Burera baravuga ko amadini atuma bamwe bataboneza urubyaro bigatuma babyara abo batabashije kurera akaba ari byo bikomeje kuzamura umubare w’abana barware indwara ya Bwaki kuko baba batabonye indyo yuzuye. Hari n’abavuga ko n’ubwiyongere bw’ubuharike buri gutuma umubare w’abana barwaye iyi ndwara wiyongera kuko baba batitaweho. Uyu […]Irambuye
*Ngo kugwa si bibi, ikibi ni ukugwa ntuhaguruke…abasaba kwikubita agashyi Gicumbi- Mu gikorwa cyo gusura abarezi bari mu itorere ryahawe izina ry’Indemyabigwi, kuri uyu wa 09 Mutarama, Umuyobozi wa komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu yavuze ko akiri mu buyobozi mu ntara y’Amajyaruguru abaturage barangwaga n’imibanire iboneye ariko ko muri iyi minsi hari ibice bikomeje gututumbamo […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Ukuboza, mu murenge wa Byumba habereye Igikorwa cyo gusoza Itorero ry’ Abaganga biswe ‘Inkeshakurama’. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabasabye aba baganga gushyira imbere ubuzima bw’abaturage kuko ari wo murimo bashinzwe. Iri torero ry’Abaganga rimaze icyumweru, ryatangiye kuwa 18 Ukuboza, ryari ryitabiriwen’abagera kuri 226, barimo abagabo 130 na 96 b’Igitsinagore. […]Irambuye
*Guverineri Bosenibamwe we yabasabye kutaganya bagasebya Intara ikungahaye… Kuri uyu wa 01 Ukwakira, mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi habaye Igikorwa cyo Gutangiza Igihembwe A cy’ Ihinga, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’imboni y’aka karere, Johnston Busingye yasabye abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe muri karere guharanira kukivamo. Ati “ Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe ni […]Irambuye