Rucagu ngo mu majyaruguru hajemo agatotsi nyuma y’uko avuye mu buyobozi bwaho
*Ngo kugwa si bibi, ikibi ni ukugwa ntuhaguruke…abasaba kwikubita agashyi
Gicumbi- Mu gikorwa cyo gusura abarezi bari mu itorere ryahawe izina ry’Indemyabigwi, kuri uyu wa 09 Mutarama, Umuyobozi wa komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu yavuze ko akiri mu buyobozi mu ntara y’Amajyaruguru abaturage barangwaga n’imibanire iboneye ariko ko muri iyi minsi hari ibice bikomeje gututumbamo igitotsi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba kwiyambura uyu mwambaro mubi.
Iri torero ry’abarimu ryitabiriwe n’abantu 605 barimo abagabo 410 n’abagore 195 bagiye gutozwa uko umwuga bakora wakomeza kugira uruhare mu kugera ku Rwanda rwifuzwa.
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’itorero akaba n’Umutahira w’Intore, Boniface Rucagu waje kwifatanya n’aba barezi mu gutangiza iri torero, yagarutse ku mateka yaranze intara y’Amajyaruguru nk’agace yigeze kubamo umuyobozi.
Yavuze ko yahinduriwe imirimo muri 2009, avuga ko icyo gihe abaturage bari intangarugero mu gihugu hose kuko barangwaga n’imyumvire ijyanye n’igihe yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Rucagu wavugaga ku mu mwaka wa 2008, mu majyaruguru bari ku isonga mu mibanire n’imyumvire, avuga ko nyuma byaje guhindura isura kuko hari bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’iyi ntara bagiye bagaragaza ko bacumbikiye ingengabitekerezo ya jenoside mu mitima yabo.
Ati “ Dusubiye inyuma gato, ntabwo tukiri ku isonga kuko hajemo igitotsi, cyane cyane akarere ka Musanze na Gicumbi, kugwa ntabwo ari bibi nk’uko muri Bibiriya bivugwa, ahubwo ikibi ni ukugwa ntiwongere guhaguruka.”
Uyu muyobozi w’Intore yasabye izi Ndemyabigwi kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage babinyujije mu burere batanga.
Avuga ko iri zina ry’Indemyabigwi bahawe ari igihango bagiranye n’igihugu cyo guhindura umuryango mugari, abasaba kutazatatira iki gihango.
Ati “ Murasabwa gukora neza ibyo mwatojwe mugashyirwa mu rubuga rw’ izindi ntore mukubaka u Rwanda nk’uko mwabigaragaje.”
Rucagu wagarutse cyane ku ngebitekerezo ya Jenoside, yasabye aba barezi kugira uruhare mu gutuma abatuye intara y’Amajyaruguru baca ukubiri n’amoko bakibonamo Ubunyarwanda kuruta uko bakwibonamo ibindi byose.
Bamwe mu barezi bitabiriye iri torero bavuga ko biteguye kongera imbaraga mu nshingano bafite zo Kurerera igihugu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko bakarushaho gukumira ingengabitekerezo ya jenoside.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI
3 Comments
Ko bo batambaye uniform ?
Nibyiza ko buri murezi uzi icyo akora,yakagombye no kumenya indangagaciro y’umunyarwanda.Mukomeze kunogerwa na gahunda y’itorero ry’abarezi.
Ngo akiyobora amajyaruguru nta ngengasi yari ihari abaturage barangwaga n’imibanire iboneye??!! hahaaaa muze reka kuvangira abagusimbuye rwose urabizi ko amateka y’amajyaruguru agoye,wizura akaboze!
Comments are closed.