Tags : Moise Katumbi

Uwari kuburanisha urubanza rwa Katumbi akaraswa yagiye kuvurirwa muri S.Africa

Umucamanza witwa Jacques Mbuyi Likasu wari uri kuburanisha urubanza rwa Moise Katumbi akaza kuraswa, Kuri iki Cyumweru yagejejwe I Johannesburg muri Africa y’Epfo agiye kuvuzwa ibikomere yatewe n’ubu bugizi bwa nabi. Uyu mucamanza wagombaga kuburanisha urubanza Moise Katumbi aburanamo na Emmanuel Stoupis ku bikorwa byo kwangiza amazu, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira […]Irambuye

DRC: Moise Katumbi yashinje Leta kumuroga igamije kumuhitana

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi, uhatanira kuba Umukuru w’Igihugu yavuze ko yarozwe mu mugambi wa Leta wo gushaka kumuhitana. Moise Katumbi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP) ko Polisi yo mu gihugu cye yamuteye ibintu by’uburozi bitaramenyekana ubwo hari imyigaragambyo muri Gicurasi mu mujyi wa Lubumbashi. Katumbi nyuma y’imyigaragambyo yaberaga hanze […]Irambuye

RDC: Moïse Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka 3

Moise Katumbi uherutse gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 22 Kamena yakatiwe gufungwa amezi 36 (imyaka 3) no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Moise Katumbi umaze iminsi ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye […]Irambuye

Agiye kwitaba ubutabera, Moïse Katumbi yaherekejwe n’imbaga y’abantu

Uyu mukandinda ku mwanya wa Perezida wa Congo Kinshasa mu matora ateganyijwe mu kwa 11 uyu mwaka kuri uyu wa mbere yagiye imbere ya Parike ya Lubumbashi nubwo bwose Ubushinjacyaha butatangaje impamvu yatumijwe. Birakekwako ari ibijyanye n’ibyo yashinjwe byo kwinjiza abarwanyi b’abacanshuro mu gihugu. Abantu benshi cyane baherekeje Moïse Katumbi ubwo yari agiye ku ngoro […]Irambuye

Moïse Katumbi yatangaje ko yisunganye na ‘Opposition’

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2015 Moïse Katumbi yavuze ko yagiye mu ruhande rutavugwa rumwe na Leta ya Perezida Kabila rwitwa Front Citoyen 2016. Uyu mugabo wari Guverineri w’Intara ya Katanga akegura umwaka ushize ndetse mu kwezi kwa cyenda 2015 akava mu ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuva icyo gihe ntiyigeze […]Irambuye

Moïse Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga no mu ishyaka

Moïse Katumbi Chapwe umugabo uzwi cyane muri aka karere mu mikino no muri Politiki ya Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kabiri ko yeguye mu ishyaka PPRD rya Perezida Kabila ndetse no ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara ya Katanga kubera impamvu zo kubangamira demokarasi ashinja Leta ya Kinshasa. Mu ibaruwa ndende yacishije ku mwanya […]Irambuye

en_USEnglish