Digiqole ad

Moïse Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga no mu ishyaka PPRD

 Moïse Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga no mu ishyaka PPRD

Moise Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga yari amazeho imyaka umunani

Moïse Katumbi Chapwe umugabo uzwi cyane muri aka karere mu mikino no muri Politiki ya Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa kabiri ko yeguye mu ishyaka PPRD rya Perezida Kabila ndetse no ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara ya Katanga kubera impamvu zo kubangamira demokarasi ashinja Leta ya Kinshasa.

Moise Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga yari amazeho imyaka umunani
Moise Katumbi yeguye ku buyobozi bwa Katanga yari amazeho imyaka umunani

Mu ibaruwa ndende yacishije ku mwanya we aherutse gufungurwa kuri Twitter, uyu muherwe yatangaje ko kuba Leta iri kwigizayo gahunda z’amatora y’inzego zimwe z’abayobozi abanziriza amatora ya referendum ngo ari ibigamije guhonyora Itegeko Nshinga.

Moïse Katumbi yavuze ko ibi biri kuva mu mwaka ushize ari gahunda yashyizweho na Leta mu gihe ibona ko Perezida Kabila yinjiye mu bihe bya nyuma bya manda ye hagamijwe kutubahiriza Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 220 imuboza kongera kwiyamamaza.

Katumbi yakoresheje amagambo akomeye cyane, yibutsa imyigaragambyo yo muri Mutarama 2015 yaguyemo bamwe mu rubyiruko bamaganaga ko Perezida Kabila yahirahira yongera kwiyamamariza kuyobora Congo, avuga ko nta muntu ukwiye kwima amatwi ibyifuzo by’abaturage.

Uyu mugabo wayoboraga Intara ya Katanga, yavuze ko muri iyi minsi igihugu cyabo kinjiye mu bihe by’iterabwoba rikorwa na Leta, Polisi igahohotera abaturage, hakabaho kubuza ko ibihangano bimwe na bimwe bisohoka, internet ikavanwaho bya hato na hato.

Maze ati “Nk’umunyapolitiki, ni inshingano zanjye kubaza abayobozi bacu kuri ibi bintu bitakwihanganirwa.

Niyo mpamvu niyemeje kuva mu ishyaka rya PPDR (riri ku butegetsi) kandi nkirengera ingaruka zabyo.

Katumbi yavuze ko abanyecongo bataremewe kubaho mu bibazo maze asaba abanyecongo bose, sosiyete civile, amashyaka ya politiki n’ayo mu batavuga rumwe na Leta, ndetse n’abanyecongo baba mu mahanga guhaguruka bagaharanira kuvanaho ikibaca intege bakarengera demokarasi yabo.

Moise Katumbi kuva mu 2001 no mu 2006 yafashije Joseph Kabika mu kwiyamamariza kuba Perezida wa Congo nawe agirwa umudepite mu Nteko w’ishyaka PPDR, mu 2007 uyu mucuruzi nawe yatorewe kuyobora Intara ya Katanga.

Mu 2013 yatangaje ko ataziyamamariza indi mandat yo kuyobora Intara ya Katanga, ikize cyane ku mabuye y’agaciro, ndetse atangira kugaragaza kutishimira umugambi wa Perezida Kabila wo kongera kwiyamamariza mandat ya gatatu mu matora ya 2016.

Hari abavuga ko uyu mugabo yaba afite imigambi yo kwiyamamariza kuyobora Congo ku giti cye akaba yatsinda amatora rusange kuko azwi cyane kandi akunzwe kubera ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nguwo umugabo ureke ba ndiyo bwana njya numva…..

  • uwo ni umuherwe n’ubundi politique siyo

    atezeho amaramuko,nagende yikurikiranire iby’ubuntunzi azagaruke muri politique itakirimo akavuyo.kandi bizabaho,n’abandi bakamurebeyeho bakareka kuba barusahurira mu nduru!

  • Ni uko Kabila ntacyo amariye Kongo, akaba nacyo kibazo mu Rwanda tugira, cy’abagereranya Kagame n’iguma rye ku butegetsi n’abo baprezida bandi batazi n’uko igikombe cy’ishimwe gisa, mu gihe kagame yabuze noneho n’aho abibika!

    Ubu noneho na SDGs isimbura MDGs yaje kugira icyicaro mu Rwanda! Dire ngo turaba Singapore, Ubusuwisi, Ubuholande, Ububiligi n’ahandi hari ibyicaro by’imiryango mpuzamahanga nka USA, etc

  • mana dutabare kuko
    ntibyoroshe.

Comments are closed.

en_USEnglish