Digiqole ad

Ibyo KUBATIZA ‘from today’ bigomba gucika – Joe

19 Kanama – Nyuma yo guhererekanya ububasha Minisitiri Amb Joseph Habineza yahaye umwanya abanyamakuru bamubaza ibibazo. Kimwe mu byo bamubajije niku bijyanye no kwita amazina manyarwanda abakinnyi b’abanyamahanga biherutse gutuma CAF ihagarika ikipe y’u Rwanda. Ministre Habineza yavuze ko ibi bintu byo kwita amazina bigomba guhagarara kuva uyu munsi.

Minisitiri Habineza yavuze ko ibyo kwita abanyamahanga amazina ngo bakinire u Rwanda bigomba guhagarara kuva uyu munsi
Minisitiri Habineza yavuze ko ibyo kwita abanyamahanga amazina ngo bakinire u Rwanda bigomba guhagarara kuva uyu munsi

Amb Joseph Habineza abajijwe kuri politiki y’iterambere ry’imikino rihereye mu bana yavuze ko iyi politi itagomba kuba iya Ministeri gusa, kuri we ibyo kubaka siporo mu Rwanda bikwiriye guhera mu babyeyi bijya ku bana.

Ministre Habineza yavuze ko ababyeyi bagomba kumva ko uko bashyira umwana mu ishuri ari nako bashobora kumushyira muri siporo bikagira icyo bizamugezaho.

Kuba bamwe ngo ubu bari kwibaza aho politiki ya za academy mu bana yaheze ngo ni uko ababyeyi bumva ko bazoherezayo umwana gusa ntacyo batanga. Abandi nabo ngo bagacika intege kubwo kwibwira ko umusaruro uboneka ako kanya. Nyamara ngo byose bifata igihe kinini no kwihangana.

Ibi byose ngo bigomba guhera mu babyeyi. Ati “Hari na bamwe nzi hano mudakora siporo, muterura ibiremereye gusa!!!

Impamvu nini ngo ni uko siporo itarajya mu maraso y’abantu mu Rwanda, kandi benshi bakumva ko siporo atari football gusa, atanga urugero rw’aho amagare ageze ubu hashimishije mu gihe hashize imyaka itarenze 10 ategurwa neza, none ubu yabaye intangarugero.

Avuga ko ngo nk‘uko bavuga akarima k’igikoni, mu rugo nabo nibareke umwana akine nibura rimwe ku munsi.

Atebya ati “Kera twajyaga gukina bakadukubita. none ubu barabyicuza, iyo baza kundeka ngakina ubu mba nsazanye ibitego.”
Kubatiza bicike

Ku kibazo cyo guhindurira amazina abakinnyi biherutse gukora ku ikipe y’igihugu Amavubi yahagaritswe na CAF, Ambasaderi Joseph Habineza ibi yongeye kubinenga cyane, yibutsa ko uba umunyarwanda atari ukugira izina rinyarwanda gusa.

Ati “From today ibi bigomba gucika, abafite amazina bahimbwe baze babasubize ku mazina yabo.”

Avuga ko kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda muri iki gihe bikorerwa ikizamini, atanga ingero z’abo yabikoresheje ari Ambasaderi muri Nigeria. Avuga ko ubwenegihugu atari ikintu cyo guha ubonetse wese ubanje kumubatiza izina rinyarwanda.

Ati “ Niba muri siporo mubonye umuntu koko ukunda u Rwanda, niyo yaba umushinwa azajyemo yitwa Ching Ching nta kibazo rwose, kuko mu mategeko ntibivuga ngo umuntu agomba kugira izina ry’ikinyarwanda.

Umuntu araza yitwa Bokota, ukumva ngo yabaye Kamana, sinzi n’uriya ngo niba ari Daddy izina rye rindi ntibuka…ariko kuki? mwamurekeye izina rye?”

Ashyigikiye kujurira

Kuri iki kibazo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru irimo ubu yavuze ko nawe yabasabye ko bajurira, ndetse ko mu kanya ajya kureba niba babirangije bakabyohereze.

Ministre Habineza avuga ko nka ministre agomba gushyigikira ikipe ariko nanone atari umunyamategeko. Ko nibagira ibyo bamubaza ku ruhande rwa politiki azabisobanura uko bimeze.

Ati “Kubera ko urebye umukinnyi nitwe yabanje gukinira, Passport ya mbere afite ni iyacu indi yaje nyuma. Kugira ngo baduhane ubwo sinzi uko byegenze bafite uko babikurikije.

Abanyamategeko bambwiye ngo hari ukuntu bashobora kubihindura. Ariko nanone ni ukureba iminsi dusigaranye!!

Ni ibintu tutagiraho ibisobanuro byinshi gusa ntabwo isi irangiriye hano, ikibazo ahubwo ni excitement (ibyishimo) abantu bari bagize…ariko burya mugomba kubimenya… nicyo gituma burya, ntimugakunde sport mutari abasportif kuko muzarwara imitima!!!

Burya iyo uri umusportif wemera ‘defaite’ ukamenya n’uko witwara mu ntsinzi, mwabonye cya gihe Ubudage bujya gutsindwa hari abari bagiye kwimanika, burya byerekana umuntu ukunda siporo ariko adakora siporo.”

Kuri iki kibazo Minisitiri Habineza yavuze ko niba bidaciyemo, abantu bakwiye kumenya ko atari iherezo ry’isi ahubwo ari isomo ku bantu bo muri za Federation zose, kandi ngo bakamenya ko niba bahaye abantu amafaranga ngo bazagende bahagarariye igihugu bagomba no kubakurikirana kuko baba bagiye bahagarariye u Rwanda.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • rwose joe bihagarare dufite abana benshi kandi bazi umupira dukoresha abanyarwanda kandi turabafite benshi babishobora ikibura ni ukubaha amahirwe no kubaremamo ikizere

  • joe turakwizeye kandi tuzi ko uzakosora byinshi mubitaragenze neza ikizere twaguhaye turabizi ko uzagikoresha neza.

  • ariko ni byo ibintu byo kwita amazina bigomba gucika abana ba banyarwanda bakabona amahirwe nabo

  • Ese ko mbona kwiyita cg guhinduza amazina ari ibintu byahawe intebe cyane. Si muri Sport gusa kuko jo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta  ndetse n’igisirikare twumva abafite amazina y’utubyiniriro ariyo bakoresha.

  • Ese ko mbona kwiyita cg guhinduza amazina ari ibintu byahawe intebe cyane. Si muri Sport gusa kuko jo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta  ndetse n’igisirikare twumva abafite amazina y’utubyiniriro ariyo bakoresha.

  • Minister rwose nibyo kubatiza bicike from today cyane cyane ko no mu gihe wari uhari babikoze kenshi ureba ntiwakoma. Naho kuvuga ko biriya bya Daddy ari defaite abantu bagomba kwemera sibyo ahubwo hakenewe ibisobanuro kuri ba nyirabayazana ba buriya burangare bukabije! Naho ibya passport abantu bashingiraho ni amatakirangoyi kuko hari amazina uriya mukongomani yavukanye mbere y’uko abatizwa akanabona passport y’u Rwanda!

    • Kalisa rwose ibyo uvuga nibyo. Ibi bintu by umubatizo byabaye inzego zose zibirebera. Nemeza  nemye ko hari abari babifite mo inyungu. ariko y igihe gito nk’uko biri kutugaragarira. ikindi gituma n aba twabatizaga batitanga ga ngo Passport bahabwaga yari passport de service ntabwo ari passport ihabwa hagendewe kukuba ufite ubunyagihugu. None bibaye urubanza tugiye kuburana twemeza ko ari abanyagihugu. Its very funny. Ahubwo bitonde kuko CAF ishobora kudukora ho iperereza risesuye.

  • RYABAGABO!!!utuzina twutubyiniriro ntabwo arukwiyita!!! example! witwa JOSEPH bakajya baguhamagara JOE ntabwo arukwiyita irindi zina ni diminitif y’izina ryawe, tandukanya rero ibintu keretse nuvuga ko na diminitif y’izina ryumuntu ibujijwe!!!!!kandi sibyo.

  • Urabona ukuntu yarubiye nk’ikimasa kiri Guheheta koko!!! Ahaaa; nakumiro noneho ndumva Padiri KARANGWA Ilidebrande ku cyemera we arasaba abo ayobora kujya basohokana amakariso, no kuzi twara muntoki kuva kuwa  Gatanu ni mugoroba……….

    • ubwo se uvuze iki?

Comments are closed.

en_USEnglish