BRALIRWA yibutse abari abakozi bayo mbere ya 1994
Kuri uyu wa Gatanu Uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye mu Rwanda, BRALIRWA, rwibutse abahoze ari abakozi baryio bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 60. Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cyayo kiri i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, abayobozo ba BRALIRWA bemeye kuzafasha abana bakomoka kuri iriya miryango kuzabona akazi kababeshaho.
Freddy Nyangezi Biniga ushinzwe imenyekanishabikorwa no guteza imbere ibikorwa bya BRALIRWA yabwiye abari aho ko Ikigo akorera kiri kwiga ku kuntu cyafasha abana bakomoka kuri iriya miryango kuzabona akazi barangije kwiga amashuri yabo cyangwa se kureba niba nta bundi buryo bwakoreshwa kugira ngo bazabeho neza.
Avuga ko igikorwa gikomeye bakora cyo kwishyurira abana kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri za Kaminuza kidakwiye kugarukira aho ngo abana barangize hanyuma babure akazi.
Avuga ko iki kigo gifasha abana baburiye ababyeyi muri Jenoside bakoraga muri uru ruganda ndetse kigafasha n’amashyirahamwe y’abapfakazi. BRALIRWA irateganya kuzibukira no ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Gisenyi.
Mumararungu Christine warokotse afite imyaka itandatu agasigarana na musaza we Kayitare Francois mu buhamya yasangije abari aho yavuze ko ari mu banyuze mu nzira y’umusaraba yo kuri Eto Kicukiro bagana i Nyanza akaba nawe ari umwe muri bacye baharokokeye.
Mumararungu ubu yiga mu mwaka urangiza Kaminuza muri ULK ku nkunga ya BRALIRWA ndetse ubu ari kwimenyereza umwuga muri iki kigo.
Ibi kandi abisangiye na Munyabugingo Gilbert nawe watakarijemo umubyeyi aho bari batuye I Rwamagana mu gihe cya Jenoside. Ubu yiga mu wa kabiri muri INILAK ku nkunga ya BRALIRWA akaba avuga ko iyi nkunga igera kuri buri wese uri muri uru rwego.
Byagarutsweho kandi n’uwavuze mu izina ry’iyi miryango yibuka Mwizerwa Didier yashimiye uburyo uru ruganda rufasha ababuze abantu bakoragamo nko kwishyurira abana babo ndetse n’indi nkunga itagaragara kuko babakomeza bakabafasha no kwibuka.
Benshi mu bafashe ijambo bagarutse ku kamaro ko kwibuka ndetse no guha agaciro abagiye bigomba gukorwa no kwiyubaka kw’abo basize. Bagarutse kandi no ku kurwanya abagambanira ibyiza Leta y’u Rwanda imaze kugeraho, ndetse ubuyobozi bwa BLARIRWA bwavuze ko buzakomeza gufatanya n’abanyarwanda kwibuka no kwiyubaka.
Ikigo cya BRALIRWA ubu gikoresha abakozi barenga 580 harimo abasinye amasezerano y’akazi n’abandi batasinye. Hari n’abikorera yagiye iteza imbere mu buryo bugaragara kandi bufitiye igihugu akamaro.
Nubwo nta mibare ifatika y’abanyeshuri imaze gufasha twagaragarijwe ndetse n’amafaranga amaze kubatangwaho ari abafashe ijambo ndetse n’abanyeshuri twaganiriye bavuga ko atari make kandi ngo ibi bikorwa bigenda byiyongera uko iminsi ihita cyane ko ubu bufasha ngo bugenerwa buri wese uri muri iki cyiciro.
Ubu kandi BRALIRWA itegura igikorwa cya Primus Guma Guma Super Star giteza imbere abahanzi n’umuziki nyarwanda aho ishoramo amafaranga menshi.
Kuri BRALIRWA ishami rya Kigali, uyu muhango wari witabiriwe n’abagize imiryango yabuze abayo, abakozi ba BRALIRWA ndetse hanaririmbye abahanzi batandukanye nka Munyanshoza Dieudonee, Mariya Yohana Mukankuranga na Chorale Ambassadors of Christ.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com