Tags : Kiliziya Gatolika

Habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba ariwe watorewe kuyobora inama nkuru y’Abepisikopi, ndetse akaba ari nawe uhita aba umuvugizi wayo. Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare yasimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi. Akazungirizwa na Musenyeri […]Irambuye

Paapa yanenze uburyo abantu bahindutse imbata z’amafaranga

Mu kiganiro Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagiranye n’ikinyamakuru Paris Match, yasabye abatuye Isi (Icumbi rusange rya twese) kuyirinda ibiyihumanya no kureka gusenga no gushyira amafaranga imbere y’ibindi byose. Mu kiganiro kirekire kiri kuri paji zisaga 10, Papa Francis yanenze bikomeye uburyo umurongo w’ubukungu uyoboye isi ‘Capitalisme’ wahinduye abantu. Papa avuga ko umurongo w’ubukungu wa ‘Capitalisme’ […]Irambuye

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye

AMAFOTO yo mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri CUR

Ibi birori byabaye tariki ya 31 Werurwe 2015, ubwo Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda, CUR) yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 901 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu. Abarangije basabwe kuba umunyu n’urumuri rwo guhindura imibereho y’aho bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize. Izo ni zo mfura z’iyi Kaminuza Gatolika ikorera […]Irambuye

Kigali: Bishop n’Umuvuzi gakondo ntibumvikana ku uwavura amashitani

Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko baterwa n’amashitani, bamwe na bamwe bagahakana ko amagini n’amadayimoni bibabaho, abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’amavuriro gakondo atandukanye bemeza ko amgini n’amashitani bibaho bikaba byatera umuntu bikamugirira nabi, gusa kumenya ufite ububasha bw’ushobora kuyavura byateje kutumvikana hagati yabo. Bishop Rugagi Innocent umushumba w’itorero ‘Redeemed Gospel Church’ rikorera […]Irambuye

Kiliziya na Leta mu biganiro ku mateka n’imikoranire mishya

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’Inama nkuru y’igihugu y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye hagamijwe kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Leta n’iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu. Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta muri gahunda nyinshi zizamura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu […]Irambuye

Hagiye gusohoka film ivuga uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside

Gasingwa Léopord usanzwe umenyerewe mu gukora film mpamo (Documentary film) agiye gusohora Film yise “L’abcès de la vérité” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Igisebe cy’ukuri” izagaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi film izerekanwa bwa mbere ku gicamunsi cyo ku itariki 08 Mata, nyuma y’umunsi umwe hatangiye icyumweru cyo […]Irambuye

en_USEnglish