Tags : Kayonza District

Kayonza: Bakuwe muri VUP ariko ngo nibura nibabishyure ibirarane by’amezi

Abahoze bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu kagali ka nkamba mu murenge wa Ruramira, akarere ka Kayonza bakaza kuyikurwamo bashinjwa gushyirwamo batabikwiye baravuga ko bambuwe amezi agera kuri atanu bakaba bafite impungenge ko aya mafaranga batazayabona kuko uyu mwaka batari ku rutonde rw’abemerewe gukurikiranwa muri iyi gahunda. Barimo abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru n’abandi bafite ubumuga […]Irambuye

Kayonza: Mu murenge wa Murundi ngo hari abakita abandi ‘Inyenzi’

Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994). Sekimonyo […]Irambuye

Kayonza: Haravugwa umuti w’amatungo ukemangwa ku buziranenge

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza  baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza. Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara […]Irambuye

Kayonza: 5 bayobora koperative y’abahinga umuceri barakekwaho kunyereza miliyoni 8

Abayobozi batanu ba Koperative ‘Duterimbere Murundi’ y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Mu batawe muri yombi harimo Perezida w’iyi Koperative, umucungamutungo n’abandi batatu bari muri komite nyobozi y’iyi koperative Duterimbere Murundi. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda […]Irambuye

Rwinkwavu: Igishanga cyagenewe guhingamo Umuceri barifuza kugihingamo Ibigori 

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza barifuza guhinga ibigori mu gishanga baherutse gutungayirizwa ngo bagihingemo umuceri. Bavuga ko iki gishanga kitagira amazi ahagije ku buryo cyakwihanganira umuceri usanzwe usaba amazi menshi. Mu minsi ishize, uyu murenge wa Rwinkwavu wavuzwemo ikibazo cy’inzara cyanatumye bamwe mu batuye muri aka gace basuhuka. […]Irambuye

Kayonza: Umwanda mu mugi wa Kayonza wahagurukiwe

Kuri uyu wa Gatandatu, abatuye mu karere ka Kayonza bazindukiye mu muganda udasanzwe wari ugamije gusukura umugi wa Kayonza wari umaze iminsi ugaragaramo isuku nke kubera amasashi menshi yari anyanyagiye muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo cy’umwanda umaze iminsi ugaragara mu mugi bugiye guhagurukira butegura imiganda idasanzwe nk’uyu. Kwinjira muri uyu […]Irambuye

Iburasirazuba: Urubyiruko rwize imyuga ngo ibapfira ubusa kubera kubura ibikoresho

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko amasomo y’imyuga bigishwa abapfira ubusa kuko iyo bayasoje badafashwa kubona ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bigatuma bakomeza kuba imbata y’ubushomeri. Byagarutsweho n’urubyiruko rugizwe n’inkumi n’abasore bagera kuri 210 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atandatu […]Irambuye

en_USEnglish