Kuri uyu wa gatandatu, mu karere ka Gisagara habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi ka ‘Tour de Gisagara’. Iry’uyu mwaka usibye gukangurira urubyiruko gukunda no kwitabira umukino w’amagare, iri rushanwa ryanaranzwe no gutanga ubutumwa bunyuranye burebana no guhindura imyitwarire imwe n’imwe mu rubyiruko irimo kwirinda inda zitateganijwe n’indwara ya SIDA. Iri rushanwa ribaye ku […]Irambuye
Tags : Gisagara District
Abacururiza mu isoko rya Musha riherereye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba bababasohora saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kandi ari yo masaaha abakiliya baba batangiye kuza ari benshi. Aba bacuruzi bavuga ko bibagusha mu gihombo kuko nk’abacuruza imbuto n’imboga byangirika mu gihe byakabaye byaguzwe. Ngo iyo saa kumi […]Irambuye
Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo. Mu […]Irambuye
Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi. Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye
*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye inkambi ya Mugombwa yatujwemo impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Gisagara, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’amazi ava muri iyi nkambi kuko yangiza imwe mu mitungo yabo yiganjemo imyaka iba ihinze mu mirima. Aba batuarege bavuga ko baherutse kubarirwa kugira ngo bimurwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bavuga ko bamaze imyaka itatu […]Irambuye