Tags : Dream Boys

Melodie na Senderi babwiye Knowless ko babona ahebuje ubwiza

Senderi International Hit umuhanzi umaze kugira abafana benshi kubera uburyo yitwara imbere y’abantu na Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda bemeza ko batangazwa no kubona Knowless atazi ubwiza afite. Aba bahanzi bavuga ko mugenzi wabo Knowless ari umwe mu bakobwa beza cyane babona mu Rwanda. Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye

PGGSS5: i Gicumbi uko byari byifashe

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,rikomeye mu ya muzika kurusha andi mu  Rwanda kuri uyu wa gatandatu ryakomereye i Gicumbi. Iri rushanwa riri kuba kunshuro ya gatanu. Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Byumba baje kwakira abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda. Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma ribaye, haribazwa umuhanzi […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere se wa Platini yaje mu gitaramo

29 Werurwe 2015 – Platini, umusore umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yasubiriyemo se umubyara indirimbo yo hambere ishimira umubyeyi w’umugabo wareze umwana watawe na nyina akivuka, ndetse uyu musore yarize cyane ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo imbere ya se na murumuna we. Se nibwo bwa mbere yari yitabiriye igitaramo cya muzika y’umuhungu we. Iri […]Irambuye

Muyoboke asanga PGGSS ikwiye kuba iy’aba Star gusa

Alex Muyoboke, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Kuri we asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifasha abahanzi gutera imbere ariko muri iki gihe ritakimeze nk’uko ryatangiye. Muyoboke wakoranye n’abahanzi Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Kid Gaju n’abandi, ubu akaba akorana na Social Mula […]Irambuye

“Nubwo ndi mu mazina akomeye, banyitondere”- Bruce Melodie

Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe  bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera. Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha […]Irambuye

King James agiye kuvuga umuhanzi ukwiye Guma Guma

King James wigeze kwegukana irushanwa rya PGGSS aravuga ko hari umuhanzi abona ukwiye kwegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane. Mu gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka cyo gusezera ku banyeshuri baba basubira ku mashuri kitwa Bye Bye Vacance ngo niho King James ashaka kuzatangariza abantu umuhanzi abona ukwiye kwegukana PGGSS 4. Mu mwaka […]Irambuye

“Ni gute wakwiyita umweyo utaramara umwaka muri muzika?”- Mc Tino

Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, nyuma yo kumva amakuru avuga ko itsinda rya “Active” ryaje muri muzika nk’umweyo uje gukubura andi matsinda yose, Mc Tino we yavuze ko iryo tsinda rigifite akazi kenshi ko gukora aho kwiyita umweyo waje gukuraho andi matsinda. Umweyo ni igikoresho cyo mu rugo gikuraho […]Irambuye

en_USEnglish