Tags : Dr Binagwaho

Abana n’abagore bapfa baragabanutse, intego z’ikinyagihumbi zagezweho – Abayobozi

Mu gusobanura ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kuri uyu wa 12 Kamena 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye abanyamakuru, ko u Rwanda rutera imbere muri gahunda z’ubuzima kuko kugeza ubu abana bapfa batarageza imyaka itanu bari ku kigero cya 50/1000, naho abana bapfa batarageza umwaka ni 32/1000, ababyeyi bapfa babyara ba bageze kuri 210/100 000. […]Irambuye

Ngoma: Abivuriza i Kibungo kuri mutuelle de santé ngo hari

Abivuriza mu bitaro by’Akarere ka Ngoma biri mu mujyi wa Kibungo, barinubira ko muri ibi bitaro hagaragara ubusumbane mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ngo kuko abivuza bakoresha mitiweri hari imiti badahwabwa, ariko ngo abakoresha RSSB n’ubundi bw’ishingizi bo imiti yose bandikiwe bakayihabwa cyo kimwe n’uwemeye kwiyishyurira 100%.   Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo ariko bwo buhakana ibivugwa […]Irambuye

Dr. Binagwaho yasobanuye ibyo kwegurira abikorera ‘Ibigo by’Ubuzima’

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yasobanuye byinshi ku bibazo by’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, ni nyuma y’aho abari abaforomo bo ku rwego rwa A2 biyambaje Inteko bavuga ko hari ibidasobanutse muri politiki nshya yo kwegurira abikorera ‘Postes de Sante’. Abaforomo bari bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bakoraga […]Irambuye

Ibintu byangiza ubuzima bwawe ushobora kwirinda

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko abarwayi 90% muri Afurika bazira indwara zikomoka ku mirire mibi. Benshi barazira kubura intungamubiri abandi bararenza ibyo umubiri ukeneye, […]Irambuye

Koresha indyo yuzuye nk’urukingo ruhendutse rw’indwara nyinshi

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ndababwira ukuri ko washingira ku myizere, imigenzo n’ibindi, ibyokurya bifete imbaraga zikiza karemano byahawe n’Imana. Ibi mbabwira ni ubuhamya bwanjye n’ubw’abakize indwara bavuwe no kurya neza. Ni impamo […]Irambuye

en_USEnglish