Tags : Cycling

Team Rwanda yatsinze etape bwa mbere muri GP Chantal Biya,

Ikipe y’amagare y’u Rwanda, iyobowe na Jean Bosco Nsengimana wegukanye agace ka nyuma muri Grand Prix Chantal Biya, iragera mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda isiganwa ku magare, igera mu Rwanda ivuye mu isiganwa ry’iminsi ine rizenguruka Cameroun, ryitiriwe umufasha wa Perezida Paul Biya, ‘Grand Prix […]Irambuye

Hadi Janvier yegukanye Race for Culture ku nshuro ya kabiri

*Mu bakobwa isiganwa ryasojwe na Munyarwandakazi urimo, ryegukanwa na Dawit Mengis Yohana wo muri Eritrea  Hadi Janvier ukinira Bike Aid yo mu Budage yongeye kwegukana isiganwa ry’amagare ryitiriwe umuco ryahagurutse i Nyamagabe risorezwa i Nyanza, ku ntera ya Km 119,6. Tariki 11 Nyakanga 2015, nibwo Hadi Janvier yaherukaga gutsinda isiganwa muri Rwanda Cycling Cup. Nabwo […]Irambuye

Kuki A.Niyonshuti yasimbujwe Hadi Janvier kujya muri Jeux Olempiques?

Hadi Janvier umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage ariko ubu uri mu biruhuko iwabo kuri Kora muri Nyabihu , umwaka ushize yakoze ibishoboka yitwara neza agira amanota asabwa ngo igihugu kibone ticket y’imikino ya Olempike, yabigezeho. Uyu musore wayikoreye ariko ubu yasimbujwe mugenzi we Adrien Niyonshuti, yabwiye Umuseke ko yababaye ariko yaje kubyakira. Tariki 17 […]Irambuye

Ku nshuro ya kabiri Areruya Joseph yatwaye ‘Kivu Race’ (Amafoto)

Areruya Joseph w’ikipe ya ‘Les Amis Sportifs’ yongeye gutsinda agace ka Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Rwanda Cycling Cup” kiswe ‘Kivu Race’ (Ngorero – Rubavu). Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, hakinwaga isiganwa rya gatatu muri Rwanda Cyclinga Cup. Abasiganwa bahagurutse ku Karere ka Ngororero, basoreza mu mujyi wa Rubavu nyuma […]Irambuye

Nyuma yo kwitwara neza muri Maroc, Team Rwanda yakomereje muri

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” nyuma yo guhesha ishema u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Maroc aho yegukanye imidari iatatu, abakinnyi bakomereje mu irushanwa ryo kuzenguruka Algeria. Shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare yaberaga i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 21 – 26 Gashyantare 2016 yabaye iy’amateka ku Rwanda kuko ari ubwa mbere […]Irambuye

Maroc: Ndayisenga yatwaye umudali wa Zahabu, Girubuntu aba uwa kabiri

Update: Kuri uyu wa gatatu mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individiual time trial),Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 53 amasegonda 59 n’iby’ijana 43, aho abasiganwa birukanse km 40 na m 900, mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje imyaka 23 abera muri Maroc. Ndayisenga w’imyaka 21, yasize Amanuel Ghebreigzabhier wakoresheje iminota 54 amasegonda 05 […]Irambuye

Tour du Rwanda 2016 izagera na Rusizi – FERWACY

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana yatangaje amatariki Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaberaho, ndetse ko izagera no mu Karere ka Rusizi ubundi kadakunze kugerwamo n’ibikorwa byinshi by’imikino. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) rivuga ko muri rusange umwaka ushize wa 2015 wagenze neza ku ikipe y’igihugu Team Rwanda, dore ko […]Irambuye

Tour Du Rwanda turayisubiza nta kabuza – Aimable Bayingana

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo, Aimable Bayingana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yasezeranyijeAbanyarwanda ko Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda “Team Rwanda” izahatana mu irushanwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2015” izaryisubiza nta kabuza kuko yateguwe neza. Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru Tariki 15 Ugushyingo […]Irambuye

Congo-Brazza: Team Rwanda yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika “All Africa Games” iri kubera muri Congo-Brazzaville kuri uyu wa kane yegukanye umudari w’umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’iminota ku makipe ahagarariye ibihugu. Kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, amakipe y’ibihugu binyuranye bya Afurika yahatanye mu kiciro cyo gusiganwa hisunzwe […]Irambuye

en_USEnglish