Team Rwanda yatsinze etape bwa mbere muri GP Chantal Biya, iragera mu Rwanda
Ikipe y’amagare y’u Rwanda, iyobowe na Jean Bosco Nsengimana wegukanye agace ka nyuma muri Grand Prix Chantal Biya, iragera mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda isiganwa ku magare, igera mu Rwanda ivuye mu isiganwa ry’iminsi ine rizenguruka Cameroun, ryitiriwe umufasha wa Perezida Paul Biya, ‘Grand Prix Chantal Biya’.
Team Rwanda igizwe na; Nsengimana Jean Bosco, Karegeya Jeremy, Tuyishimire Ephraim, Nathan Byukusenge na Mugisha Samuel, yashoboye kwegukana agace ka nyuma, etape ya kane muri Grand Prix Chantal Biya, yabaye kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira.
Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda iheruka ni we wabaye uwa mbere muri aka gace kavaga i Sangmélima bajya i Yaoundé ku ntera ya km 169. Yakoresheje amasaha 4:09’42″.
Ku rutonde rusange Abanyarwanda bose baje muri 20 ba mbere. Nsengimana Jean Bosco aza ari uwa 11, Karegeya Jeremie aba uwa 15 naho Tuyishimire Ephrem aba uwa 19 mu bakinnyi 42 barangije iri siganwa.
Biteganyijwe ko iyi kipe igaruka mu Rwanda ivuye muri Cameroun kuri uyu wa mbere. Iragera ku kibuga cy’indege cya Kigali saa 16:55.
Abakinnyi bavuye muri Grand Prix Chantal Biya batozwaga na Felix Sempoma, barahita basubira i Musanze mu kigo ‘Africa Rising Cycling Center’ ahakomeje imyitozo n’imyiteguro ya Tour du Rwanda izatangira mu Ugushyingo.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW