Digiqole ad

Hadi Janvier yegukanye Race for Culture ku nshuro ya kabiri

 Hadi Janvier yegukanye Race for Culture ku nshuro ya kabiri

Hadi Janvier yaje imbere mu nshuro zose bazengurutse umugi wa Nyanza slide

*Mu bakobwa isiganwa ryasojwe na Munyarwandakazi urimo, ryegukanwa na Dawit Mengis Yohana wo muri Eritrea 

Hadi Janvier ukinira Bike Aid yo mu Budage yongeye kwegukana isiganwa ry’amagare ryitiriwe umuco ryahagurutse i Nyamagabe risorezwa i Nyanza, ku ntera ya Km 119,6.

Hadi Janvier yaje imbere mu nshuro zose bazengurutse umugi wa Nyanza
Hadi Janvier yaje imbere mu nshuro zose bazengurutse umugi wa Nyanza

Tariki 11 Nyakanga 2015, nibwo Hadi Janvier yaherukaga gutsinda isiganwa muri Rwanda Cycling Cup. Nabwo ni Race for Culture yatwaye assize Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa kabiri.

No kuri uyu wa gatandatu Hadi Janvier uri mu biruhuko mu Rwanda ni we wahabwaga amahirwe mbere y’iri siganwa, kuko benshi mu bakinnyi bazwi mu mukino w’amagare mu Rwanda batagombaga gukina.

Abo bakinnyi ni: Joseph Areruya, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha, (bari muri Team Rwanda iri mu masiganwa mu Bwongereza), Patrick Byukusenge na Hakuzimana Camera bari mu bihano, naho Eric Manizabayo bita Karadiyo we yakoze impanuka, avunika urutugu.

Isiganwa rigitangira mu mujyi wa Nyamagabe Hadi Janvier yavuye mu gikundi agerageza gutangira gusiga abandi.

Gusa bataragera i Huye baje kumufata, Ruberwa Jean w’ikipe ya Benediction ajya imbere, atanga abandi kuri gare ya Huye byamuhesheje igihembo cya Frw 50 000 yatanzwe na Horizon Express.

Nyuma y’iki gihembo, Hadi yongeye kuva mu gikundi, atanga bagenzi be ahazwi nka ISAR Isonga ahembwa Frw 50 000, abasize umunota n’amasegonda 30.

Mu Karere ka Nyanza, abakinnyi bagombaga kuhazenguruka inshuro 14, buri imwe ifite intera ya Km 5,2 harimo n’imihanda y’amabuye.

Izi nshuro zose Hadi yazizengurutse ari imbere, byatumye yegukana iri siganwa, akoresheje 3h26’17”, akurikirwa na Gasore Hategeka wa Benediction Club.

Muri iri isiganwa hakinnye n’abakobwa barimo abanya Ethiopia na Eritrea 11 bari kwitoreza mu kigo cy’i Musanze. Mu bakobwa isiganwa ryegukanwe na Dawit Mengis Yohana wo muri Eritrea akoresheje 2h24’13” kuri Km 88,4.

Mu bakobwa 24 batangiye isiganwa, hasoje umunani batarimo Umunyarwandakazi n’umwe, kuko mu kuzenguruka ‘Sircuit’ iyo uwa mbere akuzengurutseho, uhita uva mu isiganwa.

Tariki ya 6 Kanama 2016 hazakinwa Northern Circuit bava i Rubavu bajya i Musanze, mu 2014 ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco ukinira Bike Aid.

Abakinnyi 5 ba mbere

  1. Hadi Janvier – Bike Aid 3h26’17”
  2. Gasore Hategeka – Benediction 3h26’53”
  3. Biziyaremye Joseph – Cine Elmay 3h28’28”
  4. Ruhumuriza Abraham – CCA “”
  5. Twizerane Mathieu – CCA 3h28’23”

Batatu ba mbere mu ngimbi

  1. Rugamba Janvier – Les Amis Sportifs 2h32’33”
  2. Munyaneza Didier – Les Amis Sportifs 2h32’36”
  3. Ngabonziza Yves – Benediction 2h32’42”.
Kuba umuhanda Nyamagabe - Huye nta dusozi twinshi turimo, byahaga amahirwe Hadi Janvier
Kuba umuhanda Nyamagabe – Huye nta dusozi twinshi turimo, byahaga amahirwe Hadi Janvier
Ni umukino ubamo n'impanuka
Ni umukino ubamo n’impanuka
Jean Ruberwa uri imbere niwe washoboye kugera kuri gare ya Huye ari imbere
Jean Ruberwa uri imbere niwe washoboye kugera kuri gare ya Huye ari imbere
Ephraim Tuyishimire gutobokesha inshuro ebyiri byatumye ataza mu myanya y'imbere
Ephraim Tuyishimire gutobokesha inshuro ebyiri byatumye ataza mu myanya y’imbere
Batangira isiganwa bari mu gikundi
Batangira isiganwa bari mu gikundi
Kubera ubushyuhe, Joseph Biziyaremye yafunguye umwenda
Kubera ubushyuhe, Joseph Biziyaremye yafunguye umwenda
Hadi Janvier yagaragaje ko ari uwabigize umwuga1
Hadi Janvier yagaragaje ko ari uwabigize umwuga1
Jean Ruberwa yahembewe kugera kuri gare ya Huye ari imbere
Jean Ruberwa yahembewe kugera kuri gare ya Huye ari imbere
Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs niwe washoboye gutsinda mu ngimbi
Rugamba Janvier wa Les Amis Sportifs niwe washoboye gutsinda mu ngimbi
Janvier Hadi wegukanye Race for Culture
Janvier Hadi wegukanye Race for Culture
Janvier Hadi wegukanye Race for Culture
Janvier Hadi wegukanye Race for Culture
Ingabire Beatha (inyuma) yagerageje gukurikira abanya- Eritrea na Ethiopia bitabiriye iri siganwa ariko birangira bamutsinze
Ingabire Beatha (inyuma) yagerageje gukurikira abanya- Eritrea na Ethiopia bitabiriye iri siganwa ariko birangira bamutsinze
Dawit Mengis Yohana wegukanye Race for Culture mu bakobwa
Dawit Mengis Yohana wegukanye Race for Culture mu bakobwa
Dawit Mengis Yohana wegukanye Race for Culture mu bakobwa yakoresheje imbaraga nyinshi
Dawit Mengis Yohana wegukanye Race for Culture mu bakobwa yakoresheje imbaraga nyinshi
Bagenderaga hamwe nk'ikipe bituma mugenzi wabo Dawit Mengis Yohana atsinda iri siganwa mu bagore1
Bagenderaga hamwe nk’ikipe bituma mugenzi wabo Dawit Mengis Yohana atsinda iri siganwa mu bagore1
Hadi avuga ati ndabemeje
Hadi avuga ati ndabemeje
Ukiniwabo Rene Jean Paul niwe wakomeje kuyobora igikundi cyasizwe na Hadi Janvier
Ukiniwabo Rene Jean Paul niwe wakomeje kuyobora igikundi cyasizwe na Hadi Janvier
Ikipe yitwaye neza ni Benediction Club
Ikipe yitwaye neza ni Benediction Club

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish