Tags : China

Perezida wa Philippines yumva Africa na China byava muri UN

Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano. Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa […]Irambuye

Kenya: Umushinwa yishe mugenzi we bapfa aho kwicara

Umukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo w’Umushinwa muri hoteli yitwa Keekorok Lodge muri Pariki ya Maasai Mara muri Kenya, kuri uyu wa mbere yishe mugenzi we amuteye icyuma anakomeretsa umugabo we bapfuye ahantu ho kwicara. Uyu mukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo, yatangiye gushyamirana n’umugabo n’umugore bose b’Abashinwa bapfa umwanya bari bicayemo bagiye kurya, uyu mukozi uyobora abakerarugendo yababwiraga […]Irambuye

Ibinyenzi ngo bigira amata afite intungamubiri kurusha ay’inka n’imbogo

Ibinyenzi ni udusimba muri iyi minsi dusa n’utwasabagiye mu ngo z’abantu cyane mu Mujyi wa Kigali ntaho utadusanga mu bwiherero cyangwa mu bwogero, akenshi abantu ntibatwishimira, abashakashatsi bavumbuye ko ibinyenzi bigira amata arusha intungamubiri (proteins) ay’inka cyangwa imbogo. Ibinyenzi byibitse uwo musaruro ni ibyo mu bwoko bwa Pacific Beetle Cockroach cyangwa Diploptera punctuta bukaba ari […]Irambuye

Abashinwa bumvikanye na MYICT kubaka ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga

Uyu munsi, Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’ikigo RDB basinye amasezerano na Kompanyi y’Abashinwa China Communication Service International Limited (CCSI) yo kurufasha mu mishinga y’ikoranabuhanga cyane cyane kubaka ibikorwa remezo bigendanye naryo. Iyi sosiyete izajya iganira n’u Rwanda ku mishinga yihariye ndetse n’indi ikorerwa mu bindi bihugu bifitanye amasezerano nayo nka Africa y’Epfo. Maj Regis Gatarayiha […]Irambuye

Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari

Nigeria yagiranye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri petrol na gas afite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari ya Amerika na Kompanyi yo mu Bushinwa nk’uko byatangajwe na Reuters. Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga petrol nyinshi ndetse niyo ubukungu bwacyo bushingiyeho. Ariko, iki gihugu gitumiza 80% bya […]Irambuye

U Bushinwa bwahakanye gucuruza inyama z’abantu muri Afurika

*Ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana ifoto igaragaza umubiri w’umuntu mu ibagiro (ry’inyama ziribwa), *U Bushinwa bwaegwaga gucuruza izi nyama bwatangije iperereza kugira ngo bubeshyuze ibivugwa. U Bushinwa bwahakanye ko butajya butunganya inyama z’abantu ngo buze kuzigurisha muri Afurika nk’uko byari byagaragajwe ku ifoto yacicikanye kuri facebook yagaragazaga umubiri w’umuntu wabazwe ugatunganywa nk’inyama zigiye gushyirwa ku […]Irambuye

Perezida w’Inteko y’Ubushinwa yakiriwe mu Rwanda. AMAFOTO

*Yavuze ko abona aho u Rwanda rugeze n’Ubushinwa bwarigeze kuhanyura Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa kabiri Zhang Dejiang Perezida w’Inteko Ishinga amategeko y’U Bushinwa akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikomisiti (The Chairman of the Standing Committee of The National People’s Congress) yakiriwe na mugenzi we Hon Mukabalisa Donathile Prezida w’Inteko umutwe w’Abadepite […]Irambuye

Amakipe 4 yo mu Rwanda muri ½ cya Xmass Cup

Rayon Sports yageze muri ½ cy’irushanwa rya Christmas Cup yateguye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ibitego byombi byatsinzwe na Manishimwe Djabel, icya mbere ku munota wa 6 n’icya kabiri ku munota wa 26. Igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza kw’abasore ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima bita Olivier Sefu. Kiyovu Sports […]Irambuye

Umuhanda mushya wa Masaka – Kabuga (6Km) watashywe kumugararo

Ni umuhanda wubatse mu buryo bugezweho ureshya na 6Km wubatswe ku nkunga y’Ubushinwa. Uyu muhanda uri gufasha abaturage batuye umuzosi Masaka n’inkengero zayo by’umwihariko abagana ibitaro bishya bya Masaka. Uyu muhanda watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri wuzuye utwaye miliyari 12 z’amanyarwanda. Shen Yongxiang Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda wari waje gufungura uyu muhanda kumugaragaro yavuze ko […]Irambuye

i Gabiro: Kagame asanga abiga mu mahanga bavanzwe n’abimbere bakuzuzanya

Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu. Iri torero ryatangiye […]Irambuye

en_USEnglish