Polisi y’u Rwanda yasubije m’u Bwongereza imodoka y’igiciro kinini yari imaze iminsi yaribwe iza gufatirwa i Rusizi iri kugurishwa. Iyi modoka yabanje gucishwa mu Bubiligi kugira ngo igere i Burundi ikaba yarafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rusizi ku itariki 02/02/2015. Umurundi niwe waguze iyi modoka mu Bubiligi, uyu niwe wayizanye muri Africa […]Irambuye
Tags : Celestin Twahirwa
Umusore w’imyaka 22 witwa Mateso yemera ko ku cyumweru gishize yibye miliyoni 11 z’amashiringi ya Uganda muri Kilimadjaro Lodge yakoreraga kuri reception i Kampala, uyu yaje gufatwa na Police y’u Rwanda ageze Kabarore muri Gatsibo agarutse mu Rwanda agifite aya mafaranga yose nta na rimwe rivuyeho. Kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yashyikirije nyiri […]Irambuye
Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye
Police y’u Rwanda ishami rya Kirehe ryataye muri yombi abasore batatu bemera ko imifuka umunani y’Urumogi bafatanywe yuzuye imodoka ya Rav4 ari urwo bari bavanye muri Tanzania baruzanye ku isoko ryo mu Rwanda. Aba bagabo Police y’u Rwanda yaberekanye i Kigali kuri uyu wa kane nimugoroba kuri station yayo ku Kicukiro. Aba bafashwe kuwa kabiri […]Irambuye
Police y’u Rwanda yagaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 umugore wo muri Kenya yataye muri yombi kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwaye 2Kg za Cocaine y’agaciro ka miliyoni 85 z’amanyarwanda avanye muri Brazil yerekeza muri Kenya. We avuga ko atari azi ko atwaye ibi biyobyabwenge. Lovini […]Irambuye
Imikoranire y’inzego z’umutekano z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda niyo yatumye abajura bakomoka i Burundi bafatirwa mu Rwanda bagerageza guhungana miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda bari bibye i Kampala nk’uko byasobanuwe na CSP Celestin Twahirwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2015 ubwo polisi y’u Rwanda yasubizaga iya Uganda aya mafaranga ngo azashyikirizwe nyirayo. Shadrack Mugwaneza niwe […]Irambuye
14 Mutarama 2015 – Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemereye ikinyamakuru Umuryango ko Habyarimana Jean Baptiste uherutse kwegura ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ubu afungiye kuri station ya Polisi ku Kicukiro. Jean Baptiste Habyarimana yeguriye umunsi umwe na Bernard Kayumba, nawe ubu ufunze, ku itariki ya 08 Mutarama 2015. Habyarimana yeguye avuga ko yumvaga ananiwe, […]Irambuye